Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA VII: UKUGENDERA MU MUHANDA KW’IBINYABIZIGA BYAHEREWE NOMERO IBIRANGA AHATARI MU RWANDA – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA VII: UKUGENDERA MU MUHANDA KW’IBINYABIZIGA BYAHEREWE NOMERO IBIRANGA AHATARI MU RWANDA
About Lesson

Ingingo ya 132 :

  1. Niba ikinyabiziga cyinjijwe  mu  gihugu  kitagomba  kukigumamo  cyemerewe kugendera mu muhanda cyambaye ibyapa ndanga by’igihugu giturutsemo, gipfa gusa kugira uruhusa mpuza-mahanga rwo kugendera mu muhanda cyangwa inyandiko  irusimbura.Nyir’ikinyabiziga  ategetswe  kwerekana  urwo  ruhushya cyangwa izo mpushya igihe cyose umukozi ubigenewe azimusabye.

a) Iyo nyir’ikinyabiziga  afite  ikarita  ikiranga  ikurikije  ingingo  ya  35 y’amasezerano  mpuza-mahanga  y’i  Viyeni  yo  kuwa  8  Ugushyingo  1968 yerekeye kugenda mu muhanda, agomba akigera mu Rwanda, kwereka iyo nyandiko umutegetsi ubifitiye ububasha kandi akandikisha ibyapa ndanga byi’icyo kinyabiziga

b) Iyo ikarita iteganijwe mu gika cya 1,a) cyi’iyi ngingo idashoboye kwerekanwa, nyir’ikinyabiziga agomba akigera mu Rwanda, kandi mu gihe kitarenze iminsi 8, kwandikisha ibyapa  ndanga  n’ibiranga  ikinyabiziga,  agahabwa inyandukuro y’iyo nyandiko imara amezi atarenga atandatu amaze kuriha umusoro ugenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Imari.

c) Ikarita iranga ikinyabiziga cyangwa inyandukuro y’inyandiko bigomba kwerekanwa igihe cyose umukozi ubigenewe abisabye.

2. Uruhusa rwo kugenda mu gihugu igihe gito rutanzwe hakurikijwe ibiteganywa mu gika cya 1 kimaze kuvugwa haruguru rugira agaciro gusa igihe impapuro ziherekeza ikinyabiziga nazo zikigafite.

3. Ibinyabiziga byinjijwe mu gihugu bitagomba kukigumamo nyirabyo atifuza kubisubiza mu mahanga kubera impamvu iyo ariyo yose, bishobora igihe cyose kumenyakanishwa ko bikorera mu Rwanda no kuhafatira ibibiranga.

Ntibishobora gutangirwa ubuntu cyangwa kugurishwa, bitabanje gukorerwa iyo mihango.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!