Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA I: IKIGO GISHINZWE IGENZURA RY’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA I: IKIGO GISHINZWE IGENZURA RY’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
About Lesson

ICYICIRO CYA MBERE: Ibisobanuro

Ingingo ya 136:

Cyitwa ikigo gishinzwe igenzura ry’imiterere y’ibinyabiziga, ikigo cyose cyemewe na Minisitiri  ushinzwe  transiporo  kandi  gikora  imirimo  yo  gusuzuma  imiterere y’ibinyabiziga. Bene icyo kigo kigomba kuzuza ibyangombwa bigenwa n’iri teka.

Ingingo ya 137:

Minisitiri  ushinzwe  Transiporo  atanga  inyandiko  yemerera  ikigo  gukora  imirimo y’igenzura ry’imiterere y’ibinyabiziga amaze gusuzuma ko ibigenwa byose muri iri teka byujujwe.

ICYICIRO CYA 2: Ibisabwa mu kwemererwa

Ingingo ya 138:

Ikigo cyose gishinzwe igenzura ry’imiterere yibinyabiziga kigomba kugira mu bakozi bacyo nibura umugenzuzi umwe wujuje ibi bikurikira:

–   Umugenzuzi  agomba  kuba  yaravanye  mu  mashuli  yabizobereyemo    ubumenyi buhagije bw’imiterere y’ibinyabiziga.

–   Agomba  kuba  yarakoze  nibura  imyaka  itanu  mu  byerekeranye  no  gukora  ari umukanishi wemewe.

–   Agomba kuba ashoboye gusuzuma ikitameze neza no guteganya ingaruka zacyo kandi agasesengura ibitameze neza muri rusange ku binyabiziga.

–   Agomba kuba ashoboye kugaragaza mu nyandiko ku buryo busobanutse ibyo yasuzumye ku miterere y’ikinyabiziga.

–   Agomba kuba ashoboye kuyobora no gucunga abakozi akoresha.

–   Agomba kuba yarahuguwe mu gihe cy’amezi 3 mu byerekeye igenzura ly’imiterere y’ibinyabiziga harimo amezi 2 yakoze mu kigo gisanzwe gikora iyo mirimo.

  1. Ibirebana n’ibikoresho

Ingingo ya 139:

Ikigo  cyose  gishinzwe  igenzura  ry’imiterere  y’ibinyabiziga  kigomba  kugira    mu bikoresho bwite ibi bikurikira:

  1. Urutonde r’ibikoresho byagenewe gusuzuma ibinyabiziga nyenganda. Ibikoresho by’ibanze bipima n’ibyigerageza.

A.1: Umunzani wo gupima uburemere kuri buri mutambiko.

A.2: Icyuma cyagenewe gusuzuma feri.

A.3: Imashini isuzuma icyerekezo cy’ibitara bimurika cyane.

Ibikoresho bipima n’ ibigerageza by’ ingereka.

A.4: Ibipimisho by’urumuri.

A.5: Igipimisho cya moteri.

Ibikoresho shingiro bikoreshwa by’ inyongera.

A.6: Ijeki kabuhariwe (ikoreshwa kuri fosse).

A.7: Icyuma gipima niba imodoka itayumbayumba.

  1. Urutonde rw’ibikoresho byagenewe gupima ibinyabiziga bitaremereye Ibikoresho bipima n’ibyigerageza by’ibanze

B.1: Umunzani wo gupima uburemere kuri buri mutambiko

B.2: Icyuma cyagenewe gusuzuma feri

B.3: Imashini isuzuma icyerekezo cy’ibitara bimurika cyane.

Ibikoresho bipima n’ibyigerageza byangombwa.

B.4: Icyuma gisuzuma ibyotsi bivuburwa n’imodoka.

B.5: Igipimisho cya moteri.

B.6: Icyuma gipima uburinganire bw’amapine.

Ibikoresho by’inyongera bya nombwa

B.7: Ijeki kabuhariwe(ikoreshwa kuri fosse)

B.8: Icyuma gipima niba imodoka itayumbayumba.

  1. Ibindi bikoresho byakenerwa kuri izo ntonde ebyiri

C.1: Kompureseri y’umwuka n’igipimo cyo guhaga imipira

C.2: Ijeki isunikwa

C.3: Itara rigendanwa

C.4: Ibikoresho binyuranye bikenewe mu gufata neza ikigo.

  1. Imfunguzo

D.1: Imfunguzo zifite umutwe usatuye(4X5 kugeza kuri 32X33)

D.2: Imfunguzo zifite ku mutwe hahese (8-9-10-12-14-16-17-19-21-23-26

D.3: Imfunguzo ndende zihese ku mutwe((5/64-3/32-1/8-5/32-3/16-7/32-1/4-5/16)

D.4: Urufunguzo rw’amaburo anyuranye

D.5: Ipensi Isanzwe

D.6: Ipensi ikata ihese

D.7: Turunevisi z’umutwe ugororotse

D.8: Turunevisi z’umutwe usongoye

D.9: Inyundo ebyiri zo kugorora

D.10: Igifashi kizenguruka

D.11: umukasi w’abanyamashanyarazi

D.12: Ipompo itera girisi

D.13: Akabobeza byuma

D.14: Igipimisho cya metero ebyiri

D.15: Imfunguzo ebyiri z’umusaraba

D.16: Imfunguzo za buji

D.17: Imashini isuzuma muri rusange

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!