Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA IV: IBINYABIZIGA BIKURURANA. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA IV: IBINYABIZIGA BIKURURANA.
About Lesson

Ingingo ya 69 :

Ibivugwa mu ngingo ya 57 kugeza kuya 68 z’iri teka bikurikizwa kuri buri kinyabiziga cyose kiri mu bikururana.

Ingingo ya 70 :

  1. Ikinyabiziga kigendeshwa  na  moteri  n’ikinyabiziga  gikururwa  n’inyamaswa ntibishobora gukurura ibinyabiziga birenze bibiri.

Nyamara ipikipiki ifite akanyabiziga ku ruhande ntishobora gukurura romoruki n’imwe.

  1. Gushyira mu muhanda ku buryo budasanzwe ibinyabiziga bikururana birenze bitatu bigomba gutangirwa uruhusa na Minisitiri ushinzwe Transiporo.
  1. Ibivugwa mu gika cya 1 n’icya 2 by’iyi ngingo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikururana  bivugwa  hepfo,  bipfa  kuba  bigenda  bitarengeje  umuvuduko  wa kilometero 20 mu isaha.

a) ibinyabiziga bikururana bikoreshwa mw’imulika-gulishwa cyangwa na ba mukerarugendo  iyo  bivuye  aho  bibikwa  bigiye  gukora  cyangwa  se  iyo byimutse aho byakoraga bijya gukora ahandi.

    b) ibinyabiziga bikururana bikoreshwa n’abapataniye imirimo iyo bivuye aho bibikwa bigiye aho bikora cyangwa iyo bitahutse cyangwa se iyo byimutse aho byakoraga bijya gukora ahandi.

    c) imashini zihinga zikururana iyo zigenda urugendo rutarenze kilometero 25 rw’aho zikorera.

    d) ibinyabiziga bikururana bitwaye ibyamamazwa.

    Igiteranyo cy’uburebure bw’ibyo binyabiziga bikururana ntigishobora kurenga metero 25.

    Ingingo ya 71 :

    1. Iyo hagati y’uruhande  rw’imbere  rwa  romoruki  n’uruhande  rw’inyuma rw’ikinyabiziga  kiyikurura  hari  umwanya urenze  metero  3,  ikibizirikanyije kigomba kugaragazwa:

    – ku manywa: n’agatambaro gatukura gafite byibura santimetero 50 z’uruhande;

    – iyo  amatara  y’ikinyabiziga  agomba  gucanwa:  n’ikimenyetso  cy’itara  risa n’icunga rihishije rigaragara mu mbavu keretse iyo ikibizirikanyije  kimuritswe.

    1. Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi bizirikisho by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe, uretse gusa kugira ngo ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe kilometero 20 mu isaha.

    Ibyo bizirikisho bigomba kugaragazwa n’icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite nibura santimetero 30 kuri buri ruhande, kiri ku ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga gikurura.

    1. Hanyuranijwe n’ibivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, iyo uburemere ntarengwa bwemewe bwa romoruki burenga ibiro 750 cyangwa icya kabiri cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura kirimo ubusa kandi ibyuma bya feri bitifunga ubwabyo mu  gihe  ikizirikisho  cy’ingenzi  gicitse,  iyo  romoruki  igomba  kuba  ifite n’ikizirikisho  cyo  gutabara  gikozwe  mu  minyururu  cyangwa  mu  nsinga, cyiyongera ku kizirikisho cy’ingenzi gituma ikurura kandi iyobora romoruki; bigatuma igihe ibyangombwa by’ingenzi biramutse bidakoze neza; bikurura iyo romoruki  kandi bikayibuza  no  guta  icyerekezo,  bikanatuma  icyo  bifasheho kidakora hasi.

    Igihe ibyangombwa by’ingenzi bicitse ikizirikisho cyo gutabara gikoreshwa gusa mu bihe biteganijwe mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.

    Join the conversation
    Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
    • Image
    • SKU
    • Rating
    • Price
    • Stock
    • Availability
    • Add to cart
    • Description
    • Content
    • Weight
    • Dimensions
    • Additional information
    Click outside to hide the comparison bar
    Compare
    × Tuvugane kuri WhatsApp!