Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA XIV: Kwambuka amateme n’ibyome. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA XIV: Kwambuka amateme n’ibyome.
About Lesson

Ingingo 40:

  1. Iyo kunyura ku iteme biteye impungenge uburemere ntarengwa bwemewe kimwe n’amabwiriza agomba gukurikizwa byerekanwa n’ibyapa bishyirwa mu ntangiriro z’iryo teme ku buryo abayobozi b’ibyo binyabiziga babibona ku buryo buhagije.

Iyo byihutirwa, Burugumesitiri cyangwa umukozi w’ ahongaho ushinzwe amateme n’ imihanda ashobora gufata ibyemezo by’ agateganyo kugira ngo abahanyura batagira impanuka.

  1. Uretse igihe icyapa kibyerekana ukundi, uburemere ntarengwa ku mateme akozwe mu ngiga z’ibiti cyangwa mu mbaho ni Toni 8.

Cyakora, Perefe ashobora gushyira uburemere ntarengwa buri munsi y’izo toni, bitewe n’uko ibintu byifashe, nk’igihe iteme rishaje.

  1. Iyo begereye ibyome, abayobozi bagomba gutonda umurongo umwe no guhagarara iburyo bw’umuhanda igihe bagitegereje gutambuka.

Nyamara ibinyabiziga bigiye kuvugwa bitambuka mbere y’ibindi kandi mu buryo bukurikira:

a) ibinyabiziga bitwaye abarwayi cyangwa inkomere kimwe n’ibijyanye abaganga bahurulijwe kuvura byihutirwa;

b) ibinyabiziga ndakumirwa bifite uburenganzira bwo guhita mbere bivugwa ku ngingo ya 2, 31 y’iri teka;

c) ibinyabiziga bitwaye umuntu ufite icyemezo kimwanditseho cyo guhita mbere cyatanzwe na Perefe, bitewe n’uko bifitiye rubanda  akamaro;

d) ibinyabiziga bitwaye ubutumwa bwanditse bifite ikimenyetso kibiranga;

e) ibinyabiziga bitwara amatungo.

4. Uretse umuyobozi n’abagiherekeje  abantu  bose  bari  mu  kinyabiziga  bagomba kukivamo mbere yuko gishyirwa mu cyome.

Igihe bava mu cyome ku nkombe yo hakurya umuyobozi n’abaherekeje ikinyabiziga nibo bonyine bashobora kujyamo.

  1. Umuyobozi w’imodoka agomba kumanura ibirahuri mbere yo kugishyira mu cyome na mbere yo kuyikuramo ageze ku nkombe yo hakurya.
  1. Uburemere ntarengwa bwemewe bujya mu cyome bwerekanwa n’ibyapa biri kuri buri nkombe.

Perefe ashobora gushyiraho amabwiriza yose abona ko ari ngombwa mu kubahiriza umutekano w’abambukira mu byome.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!