IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.
IGICE CYA KABIRI: UBURYO BWO KUGENDA MU MUHANDA
Muri iki gice uraza kwiga uburyo bwo kugenda mu muhanda, ibibujijwe n'ibyemewe.
IGICE CYA GATATU: IBINYABIZIGA
Aha urahamenyera ibijyanye n'ibinyabiziga byose, ibice bibigize, ibyo bigomba kuba byujuje n'ibindi byose bijyanye nabyo.
IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.
IGICE CYA GATANU: IBIRANGA IBINYABIZIGA.
Muri iki gice muramenyeramo ibiranga ibinyabiziga byose.
IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.
IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA
IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA
IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.
No questions yet
Be the first to ask your question! You’ll be able to add details in the next step.
Ask a new question
Add an answer
Ingingo 40:
- Iyo kunyura ku iteme biteye impungenge uburemere ntarengwa bwemewe kimwe n’amabwiriza agomba gukurikizwa byerekanwa n’ibyapa bishyirwa mu ntangiriro z’iryo teme ku buryo abayobozi b’ibyo binyabiziga babibona ku buryo buhagije.
Iyo byihutirwa, Burugumesitiri cyangwa umukozi w’ ahongaho ushinzwe amateme n’ imihanda ashobora gufata ibyemezo by’ agateganyo kugira ngo abahanyura batagira impanuka.
- Uretse igihe icyapa kibyerekana ukundi, uburemere ntarengwa ku mateme akozwe mu ngiga z’ibiti cyangwa mu mbaho ni Toni 8.
Cyakora, Perefe ashobora gushyira uburemere ntarengwa buri munsi y’izo toni, bitewe n’uko ibintu byifashe, nk’igihe iteme rishaje.
- Iyo begereye ibyome, abayobozi bagomba gutonda umurongo umwe no guhagarara iburyo bw’umuhanda igihe bagitegereje gutambuka.
Nyamara ibinyabiziga bigiye kuvugwa bitambuka mbere y’ibindi kandi mu buryo bukurikira:
a) ibinyabiziga bitwaye abarwayi cyangwa inkomere kimwe n’ibijyanye abaganga bahurulijwe kuvura byihutirwa;
b) ibinyabiziga ndakumirwa bifite uburenganzira bwo guhita mbere bivugwa ku ngingo ya 2, 31 y’iri teka;
c) ibinyabiziga bitwaye umuntu ufite icyemezo kimwanditseho cyo guhita mbere cyatanzwe na Perefe, bitewe n’uko bifitiye rubanda akamaro;
d) ibinyabiziga bitwaye ubutumwa bwanditse bifite ikimenyetso kibiranga;
e) ibinyabiziga bitwara amatungo.
4. Uretse umuyobozi n’abagiherekeje abantu bose bari mu kinyabiziga bagomba kukivamo mbere yuko gishyirwa mu cyome.
Igihe bava mu cyome ku nkombe yo hakurya umuyobozi n’abaherekeje ikinyabiziga nibo bonyine bashobora kujyamo.
- Umuyobozi w’imodoka agomba kumanura ibirahuri mbere yo kugishyira mu cyome na mbere yo kuyikuramo ageze ku nkombe yo hakurya.
- Uburemere ntarengwa bwemewe bujya mu cyome bwerekanwa n’ibyapa biri kuri buri nkombe.
Perefe ashobora gushyiraho amabwiriza yose abona ko ari ngombwa mu kubahiriza umutekano w’abambukira mu byome.