Ingingo ya 125 :
a) Ibinyabiziga by’abikorera ku giti cyabo, ibya za Ambasade, iby’imiryango ifite ubusonerwe, iby’abakozi b’izo za ambasade cyangwa b’iyo miryango:
1) Buri kinyabiziga na buri romuruki bihabwa nimero ibiranga ishyirwa ku cyapa cy’inyuma gifite ibikiranga biteganijwe mu ngingo ya 126. Ku byerekeye ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, iyo nimero itangwa hakoreshejwe ibyapa bibiri.
2) Ikinyabiziga cyemererwa gusa kugenda mu nzira nyabagendwa iyo cyambaye nimero iranga cyahawe.
3) Iyo ikinyabiziga kitagikora , cyangwa cyoherejwe mu mahanga burundu, ibyapa ndanga bigomba mu gihe cy’amezi abiri gukurwaho bikoherezwa mu biro by’imisoro, biherekejwe n’ikarita ndanga n’inyandiko isobanura impamvu byoherejwe.
Iyo mu gihe kimaze kuvugwa, ny’iri nimero ndanga aronse ikindi kinyabiziga ashobora gusaba ibiro by’imisoro uruhushya rwo kwambika ikinyabiziga cye gishyashya ibyapa yari asanganywe; iryo saba riherekezwa n’ikarita ndanga kugira ngo ivugururwe.
b) Ibinyabiziga bya Leta, iby’Ingabo z’Igihugu n’ibya Polisi y’Igihugu.
1) Nimero ziranga z’ibyo binyabiziga zishyirwa ku byapa by’icyuma bikorwa hakurikijwe amabwiriza y’ubutegetsi bugenga ibyo binyabiziga.
2) Ihinduka ryose rikozwe ku cyapa kiranga kimwe n’ihagarika burundu ry’imikorere y’ikinyabiziga bigomba kumenyeshwa ibiro byatanze icyo cyapa.
Ingingo ya 126 :
- Ibyapa by’ibigenzwa mu muhanda bikozwe mu ibati kandi birangwa n’ibimenyetso bikurikira:
- Ibinyabiziga bya Leta n’iby’ibigo bigengwa na Leta.
a) Imodoka:
Imbere
Inyuguti GR zikurikiwe n’ imibare 3 kuva kuri 001 kugeza kuri 999. n’inyuguti kuva kuri A kugeza kuri Z igaragaza urwego rwa Leta ikoreramo.
Inyuma
Imibare itatu kuva kuri 001 kugeza kuri 999 ikurikiwe n’inyuguti kuva kuri A kugeza kuri Z igaragaza urwego rwa Leta ikoreramo byose bikajya hejuru y’inyuguti za GR bisobanura Guvernoma y’ u Rwanda.
b) Imodoka z’ imishinga:
Imbere
Inyuguti GP zikurikiwe n’imibare 3 kuva kuri 001 kugeza kuri 999 bikurikiwe n’inyuguti kuva kuri A kugeza kuri Z igaragaza urwego rwa Leta ruhagarariye uwo mushinga.
Inyuma
Imibare 3 kuva kuri 001 kugeza kuri 999 ikurikiwe n’inyuguti kuva kuri A kugeza kuri Z igaragaza urwego rwa Leta uwo mushinga ukoreramo, byose bikajya hejuru y’ inyuguti za GP bisobanura umushinga wa guverinoma.
c) Amapikipiki n’ibindi byuma by’imipira myinshi bifite moteri bya Leta:
Inyuguti GR ziri hejuru y’imibare 3 kuva kuri 001 kugeza kuri 999 ikurikiwe n’inyuguti kuva kuri A kugeza kuri Z igaragaza urwego rwa Leta ikoreramo.
d) Amapikipiki n’ibindi byuma by’imipira myinshi bikoreshwa n’imishinga:
Inyuguti GP ziri hejuru y’imibare 3 kuva kuri 001 kugeza kuri 999 bikurikiwe n’inyuguti kuva kuri A kugeza kuri Z igaragaza urwego rwa leta ruhagarariye uwo mushinga.
- Ibigenzwa mu muhanda by’Abikorera uku giti cyabo:
a) Imodoka:
Imbere
Inyuguti R isobanura Rwanda ikurikiwe: n’inyuguti 2 kuva kuri AA kugeza kuri ZZ zerekana urwego ruto, imibare 3 kuva kuri 001 kugeza kuri 999 n’inyuguti igaragaza urwego runini kuva kuri A kugeza kuri Z.
Inyuma
Imibare itatu kuva kuri 001 kugeza kuri 999 ikurikiwe n’ inyuguti kuva kuri A kugeza kuri Z yerekana urwego runini byose bikajya hejuru y’ inyuguti ya R isobanura Rwanda ikurikiwe n’inyuguti 2 kuva kuri AA kugeza kuri ZZ zigaragaza urwego ruto.
b) Amapikipiki n’ibindi by’imipira bifite moteri:
Inyuguti R ikurikiwe n’inyuguti ebyiri kuva kuri AA kugeza kuri ZZ zerekana urwego ruto, ziri hejuru y’imibare 3 kuva kuri 001 kugeza kuri999 n’inyuguti yerekana urwego rukuru kuva kuri A kugeza kuri Z.
c) Rumoruki na za makuzungu:
Inyuguti RL ziri hejuru y’imibare 4 kuva kuri 0001 kugeza kuri 9999.
- Ibinyabiziga byavanywe mu mahanga n’ abacuruzi babyo:
Imbere
Inyuguti za M( bisobanura ko bicuruzwa); R (Rwanda) ) zikurikiwe n’ inyuguti kuva kuri A kugeza kuri Z bigaragaza urwego n’imibare 3 kuva kuri 001 kugeza kuri 999.
Inyuma
Imibare itatu kuva kuri 001 kugeza kuri 999 byose biri hejuru y’ inyuguti MR zikurikiwe n’inyuguti kuva kuri A kugeza kuri Z igaragaza urwego.
- Ibinyabiziga by’abantu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga n’iy’uturere n’abantu bagengwa n’amategeko yerekeye uburenganzira buhabwa abahagarariye ibihugu byabo mu byerekeye imisoro na gasutamo n’ibindi nkabyo uretse ba konsuli bahagarariye ibihugu byabo n’abakozi ba za konsula:
a) Imodoka
Imbere
Inyuguti CD zibanzirizwa n’umubare werekana uko bagiye bagera mu Rwanda kandi zikurikiwe n’umubare werekana urwego kuva kuri 01 kugeza kuri 99 n’inyuguti R isobanura Repubulika y’u Rwanda.
Inyuma
Imibare 2 yerekana urwego ikurikiwe n’inyuguti ya R byose bikajya hejuru y’inyuguti za CD zibanjirijwe n’umubare ugaragaza uko bagiye bagera mu Rwanda.
b) Amapikipiki n’ ibindi byuma by’imipira myinshi bifite moteri.
Inyuguti CD ziri hejuru zibanjirijwe n’ umubare ugaragaza uko bagiye bagera mu Rwanda byose biri hejuru y’ imibare kuva kuri 01 kugeza kuri 99 yerekana urwego ikurikiwe n’ inyuguti ya R isobanura Repubulika y’ Rwanda.
- Ibinyabiziga bikoreshwa na za konsula:
a) Imodoka
Imbere
Inyuguti CC zibanzirizwa n’umubare werekana uko bakurikirana bagera mu Rwanda kandi zikurikiwe n’umubare werekana urwego kuva kuri 01 kugeza kuri 99 n’inyuguti R isobanura Repubulika y’u Rwanda
Inyuma
Imibare 2 kuva kuri 01 kugeza kuri 99 yerekana urwego ikurikiwe n’inyuguti ya R byose bikajya hejuru y’ inyuguti za CC zibanjirijwe n’umubare werekana uko bagiye bagera mu Rwanda.
b) Amapikipiki n’ ibindi byuma by’imipira myinshi bifite moteri.
Inyuguti CC ziri hejuru zibanjirijwe n’ umubare ugaragaza uko bagiye bagera mu Rwanda byose biri hejuru y’ imibare kuva kuri 01 kugeza kuri 99 yerekana urwego ikurikiwe n’ inyuguti ya R isobanura Repubulika y’ Rwanda.
- Ibinyabiziga biva mu mahanga by’agateganyo:
a) Imodoka
Imbere
Inyuguti IT zikurikiwe n’imibare ine kuva kuri 0001 kugeza kuri 9999 hamwe n’inyuguti R isobanura Repubulika y’u Rwanda
Inyuma
Inyuguti za IT zose zikaba hejuru y’ imibare ine kuva kuri 0001 kugeza kuri 9999 ikurikiwe n’ inyuguti ya R isobanura Repubulika y’ u RWANDA.
b) Amapikipiki n’ibindi byuma by’imipira bifite moteri:
Inyuguti IT zigeretse ku mibare ine kuva kuri 0001 kugeza kuri 9999 n’inyuguti ya R isobanura Repubulika y’u Rwanda.
- Imodoka z’ Imiryango ishamikiye k’uw’ Abibumbye
a) Imodoka
Imbere
Inyuguti za UN zibanjirijwe n’umubare werekana uko bagiye bagera mu Rwanda zikurikiwe n’imibare 2 kuva kuri 01 kugeza kuri 99 yerekana urwego n’ inyuguti ya R isobanura Repubulika y’ u Rwanda.
Inyuma
Imibare ibiri kuva kuri 01 kugeza kuri 99 igaragaza urwego ikurikiwe n’inyuguti ya R byose biri hejuru y’ inyuguti za UN zibanjirijwe n’umubare ugaragaza uko bagiye baza mu Rwanda.
b) Amapikipiki n’ibindi byuma by’ imipira myinshi bifite moteri
Inyuguti za UN zibanjirijwe n’umubare werekana uko bagiye bagera mu Rwanda byose bikajya hejuru y’ imibare ibiri kuva kuri 01 kugeza kuri 99 ikurikiwe n’inyuguti ya R isobanura Repubulika y’u Rwanda.
- Ibyapa by’ ibigenzwa mu muhanda mu mazina bwite y’abantu cyangwa amasosiyeti
Izina bwite ry’umuntu cyangwa isosiyeti ribanjirijwe n’inyuguti ya R isobanura Repubulika y’u Rwanda.
B. Amabara y’ibyo byapa agenwe ku buryo bukurikira:
Inyuguti n’imibare bifite ibara ry’umukara ku cyapa cy’umweru ku ruhande rw’imbere, n’umukara ku cyapa cy’umuhondo ku ruhande rw’inyuma ku binyabiziga by’abantu bikorera ku giti cyabo; bikaba bifite ibara ry’ umukara mu muhondo ku mapikipiki n’ibindi byuma by’ imipira myinshi.
Bifite ibara ry’umweru mu cyapa cy’umutuku imbere n’inyuma h’imodoka ku bigenzwa mu muhanda byatumijwe n’ababicuruza.
Bifite ibara ry’ umweru ku cyapa cy’umutuku imbere n’inyuma h’imodoka ku bigenda mu muhanda bya Leta n’iby’ibigo bigengwa na Leta.
Bifite ibara ry’icyatsi kibisi ku cyapa cy’umweru imbere n’inyuma h’imodoka ku bigenzwa mu muhanda by’abahagarariye ibihugu byabo, iby’imiryango mpuzamahanga cyangwa y’uturere ikorera mu Rwanda, iby’abantu bagengwa n’amategeko yerekeye uburenganzira buhabwa abahagarariye ibihugu byabo mu byerekeye imisoro na gasutamo n’ibindi nkabyo usibye iby’ imiryango ishamikiye ku muryango w’ abibumbye.
Bifite ibara ry’umukara ku cyapa cy’umuhondo imbere n’inyuma h’imodoka ku binyabiziga byinjijwe mu Rwanda ku buryo bw’agateganyo.
Bifite ibara ry’umweru ku cyapa cy’ umutuku imbere n’inyuma h’ikinyabiziga ku mamodoka, amapikipiki n’ibindi byuma by’imipira myinshi bikoreshwa n’imishinga ikorera mu RwandaBizaba bifite ibara ry’ umweru ku cyapa cy’ubururu imbere n’inyuma h’imodoka ku mamodoka, amapikipiki n’ibindi byuma by’ imipira myinshi bifite moteri by’imiryango ishamikiye ku muryango w’abibumbye.
Bifite ibara ry’ ubururu ku cyapa cy’ umweru imbere n’inyuma h’ibinyabiziga bifite ibyapa byanditse mu mazina bwite y’abantu cyangwa amasosiyeti.
C. Ingero z’ibyapa n’inyuguti biteye ku buryo bukurikira:
a) Imodoka
Inyuguti n’imibare bingana bitya:
– Ubugari bw’inyuguti: mm55
– Uburebure bw’inyuguti: mm80
– Ubunini bw’imirongo: mm15
– Hagati y’inyuguti n’indi: mm12
– Hagati y’imibare n’inyuguti: mm 53
– Icyapa cy’imbere kigomba kuba gifite nibura mm520 z’uburebure na mm 110 z’ubugari naho icyapa cy’inyuma kikagira nibura mm310 z’uburebure na mm170 z’ubugari.
– Umurongo ugize inyuguti ugomba kugaragara; hagati y’impande z’icyapa n’icyanditseho hagomba gusigara nibura milimetero 15.
b) Amapikipiki n’ ibindi byuma by’imipira myinshi
Icyapa kigomba kugira nibura uburebure bwa mm200 n’ ubugari bwa mm150
– Ubunini bw’imirongo: mm 10
– Ubugari bw’inyuguti: mm 35
– Uburebure bw’inyuguti: mm 50
– Hagati y’ inyuguti n’indi: mm 10
Ingingo ya 127 :
Ibimenyetso, amabara n’ubunini by’ibyapa by’ibinyabiziga bikoreshwa n’ Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu bigenwa na Minisiteri zifite izo nzego mu nshingano zazo.
Ingingo ya 128 :
Ibimenyetso, amabara n’ubunini bw’ibyapa by’ibinyabiziga bikoreshwa n’abayobozi bakuru b’Igihugu bigenwa na Minisitiri ushinzwe Transiporo.
ICYITONDERWA
Igishushanyo cy’ imisozi igihumbi kigomba kugaragara ku cyapa cy’imbere mu mwanya uri hagati y’ imibare n’inyuguti; naho ku cyapa cy’ inyuma ku modoka kimwe n’icyapa cy’ amapikipiki, kikagaragara mu mwanya uri hejuru mu nguni y’iburyo.