IGAZETI – Amategeko y’Umuhanda
About This Course
Amategeko y’Umuhanda agengwa n’Amategeko Teka atangazwa mu IGAZETI ya Leta. Ayo mategeko ni aya akurikira:
- Iteka rya perezida n° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.
- Iteka rya Perezida N°63/01 ryo kuwa 30/12/2008 rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida N° 85/01 ryo kuwa 02/09/2002
rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo. - Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n‟uburyo bwo kuyigendamo nk‟uko
ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.
Ni ingenzi gusoma amategeko yose kuko biguha imyumvire rusange ku mikoreshereze y’umuhanda mu Rwanda, bityo ukazaba umuyobozi w’ibinyabiziga mwiza udahutaza abandi ngo anabashyire mu kaga abateza impanuka, kandi nawe atiretse.
Curriculum
71 Lessons100h
IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.
IGICE CYA KABIRI: UBURYO BWO KUGENDA MU MUHANDA
Muri iki gice uraza kwiga uburyo bwo kugenda mu muhanda, ibibujijwe n'ibyemewe.
IGICE CYA GATATU: IBINYABIZIGA
Aha urahamenyera ibijyanye n'ibinyabiziga byose, ibice bibigize, ibyo bigomba kuba byujuje n'ibindi byose bijyanye nabyo.
IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.
IGICE CYA GATANU: IBIRANGA IBINYABIZIGA.
Muri iki gice muramenyeramo ibiranga ibinyabiziga byose.
IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.