Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA VIII: Guhindura icyerekezo. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA VIII: Guhindura icyerekezo.
About Lesson

Ingingo ya 25 :

  1. Umuyobozi wese ushaka  gukatira  iburyo  cyangwa  ibumoso  ava  mu  muhanda cyangwa  ahagarika  ikinyabiziga  cye  ibumoso  bw’umuhanda  agomba  mbere  na mbere kwerekana aho ashaka kujya nkuko biteganywa n’ingingo ya 44 y’iri teka:
  1. a) yaba akatira iburyo, akegera uko bishobotse kwose iburyo bw’umuhanda na none  uko  bishobotse  kose  akabikorera  ahantu  hato  kandi  agabanyije umuvuduko, ariko rero ashobora kugana ibumoso iyo imiterere y’aho hantu cyangwa ingano y’ikinyabiziga cyangwa ibyo gitwaye bidatuma yegera uruhande rw’iburyo  rw’umuhanda  kandi  akabikora  amaze  kumenya  ko  nta  muyobozi umukurikiye watangiye kumunyuraho ko kandi bitakururira ibyago abayobozi bagenda  uko  bisanzwe  mu  nzira  nyabagendwa  agiye  kuvamo  n’iyo  agiye kujyamo;
  1. b) yaba akatira ibumoso akagana ibumoso kandi akegera uko bishobotse kwose umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri, ariko atawugiye hejuru, cyangwa akegera  ibumoso  bw’igisate  cy’umuhanda  cyabigenewe,  iyo  ari  umuhanda ugenderwamo mu byerekezo byombi, cyangwa se akegera uruhande rw’ibumoso rw’umuhanda iyo ari umuhanda w’icyerekezo kimwe kandi akabigira agabanyije umuvuduko yashaka nanone kugana mu wundi muhanda ugenderwamo mu byerekezo byombi akabigira ku buryo yawujyamo anyuze iburyo.
  1. Iyo ari ukugenda ku mirongo ibangikanye, umuyobozi ashobora gukatira iburyo ari uko ari mu murongo w’iburyo, kandi akajya ibumoso ari uko ari mu murongo w’ibumoso.
  1. Mu gihe ahindura  icyerekezo  umuyobozi  wese  agomba  kubigira  agabanije umuvuduko kandi akareka hagahita:

–   ibinyabiziga n’abanyamaguru bigenda mu muhanda avuyemo cyangwa biwugenda ku ruhande;

–   abanyamaguru bambukiranya umuhanda avuyemo cyangwa uwo aganamo.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!