Ingingo ya 26 :
- Umuyobozi wese agomba buri gihe kuyobora ikinyabiziga cye yitonze, kandi akaringaniza umuvuduko wacyo n’uko ahantu hameze, uko habona, imimerere y’umuhanda, imimerere y’ikinyabiziga n’ibyo cyikoreye, imiterere y’ikirere, ubwinshi bw’ ibigenda kugira ngo uwo muvuduko utaba intandaro y’ impanuka n’imbogamizi y’ uburyo bwo kugenda mu muhanda.
Agomba gushobora guhagarika ikinyabiziga cye akurikije aho ageza amaso n’ imbere y’ inkomyi yose idatunguranye.
Agomba kugabanya umuvuduko kandi byaba ngombwa agahagarara bitewe nuko ahantu hameze nk’ igihe hatabona neza, iyo umuhanda urimo inkomyi, iyo ari mu makoni, ahamanuka, iyo amashami y’ inzira nyabagendwa afunganye cyangwa akikijwe n’ amazu, hafi y’ impinga z’ imipando n’ amasangano, kimwe ndetse n’ igihe cy’ ibisikana cyangwa cyo kunyura ku gatsiko k’ abanyamaguru, k’ ibinyabiziga bihagaze cyangwa ishyo ry’ inyamaswa n’ igihe ari hafi y’ aho abantu bateraniye.
- Birabujijwe kubangamira imigendere isanzwe y’ ibindi binyabiziga kubera kugabanya umuvuduko ku buryo budasanzwe cyangwa gukacira feri bidatewe no kwirinda ibyago.
- Birabujijwe kwoshya cyangwa gutuma umuyobozi agendana umuvuduko urenze urugero hakurikijwe ibivugwa mu gika cya mbere cy’ iyi ngingo.
Ingingo ya 27 :
Iyo umunyamaguru yageze mu mwanya wabagenewe, aho uburyo bwo kugenda mu muhanda butagengwa n’umukozi ubifitiye ububasha cyangwa n’ibimenyetso by’umuriro, abayobozi bashobora kuhinjira bagabanyije umuvuduko kandi bakahatambuka babonye ko batateza umunyamaguru impanuka; bibaye ngombwa bagomba guhagarara kugira ngo umunyamaguru abanze atambuke.
Ingingo ya 28 :
Iyo abayobozi b’ibinyabiziga bifite moteri bageze hafi y’inyamaswa zikurura, zikorera, zigenderwaho cyangwa iyo bageze hafi y’amatungo agatangira kwikanga, bagomba kugenda buhoro , kwitaza cyangwa guhagarara.
Ingingo ya 29 :
- Umuyobozi wese agomba kutarenza umuvuduko ntarengwa washyizweho n’amategeko.
- Iyo nta mategeko awugabanya by’ umwihariko, umuvuduko ntarengwa w’ibinyabiziga ushyizweho ku buryo bukurikira:
- a) Amapikipiki n’ imodoka zifite uburemere ntarengwa bwemewe butarenga ibiro 3500 uretse amavatiri cyangwa tagisi n’ ibinyabiziga bitwarira hamwe abantu: ibirometero 100 mu isaha;
- b) imodoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500: ibirometero 75 mu isaha.
- c) Imodoka zifite uburemere ntarengwa bwemewe buri hagati ya kilogarama 3500 na 12500, kimwe n’ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe bitari ibyavuzwe kuri b): ibirometero 60 mu isaha;
- d) Imodoka cyangwa ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe cyangwa uburemere bugendanwa burenga ibiro 12500 kimwe na velomoteri: ibirometero 50 mu isaha;
- e) Ibinyabiziga by’ubuhinzi, ibifite imipira irambuka cyangwa itarambuka, imodoka zidafite ibizibuza kwiceka kubera ko ariko zakozwe, izindi modoka zose zikoze k’uburyo bwihariye, zitari mu rwego rw’izimaze kuvugwa: ibirometero 25 ku isaha.
- Mu nsisiro, umuvuduko ntarengwa w’ibinyabiziga ushyizweho ku buryo bukurikira:
- a) imodoka zagenewe gusa gutwara abantu, uretse ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe, kimwen’imodoka zidashobora kwikorera ibirenze toni imwe: ibirometero 60 ku isaha;
- b) ibindi binyabiziga byose: ibirometero 40 mu isaha.
Ba perefe bashobora gutegeka ko mu nsisiro no mu nzira nyabagendwa bavuze haba umuvuduko uri munsi y’imaze kuvugwa.
- Ikinyabiziga cyose gifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga toni eshanu kigomba gushyirwaho na nyiracyo cyangwa se ugikoresha, icyapa gihuje n’urugero rwa 1 ruri ku mugereka wa 8 w’iri teka kandi cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kidashobora kurenza.
- Icyo cyapa kigomba gushyirwa ku buryo bugaragara inyuma y’ikinyabiziga ku ruhande rw’iburyo. Kigomba kugira umurambararo wa santimetero 21 kandi ubugari bw’umuzenguruko utukura bugomba kugira santimetero 3, imibare ikagira ubuhagarike bwa santimetero 17 n’ubugari bwa milimetero 45, n’ubunini bwa santimetero 1.
- Ariko rero, kubyerekeye ibinyabiziga by’ingabo z’igihugu, ikimenyetso cy’umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kigomba kugira gishobora kwandikwa inyuma yacyo ku ruhande rw’iburyo hakurikijwe ishusho, ubunini n’amabara amwe nk’ay’iby’icyapa kimaze kuvugwa haruguru.
Ingingo ya 30 :
Hanyuranyijwe n’ibimaze kuvugwa, iteka rya Minisitiri ushinzwe Imirimo ya Leta rishobora gushyiraho imivuduko ntarengwa inyuranye ku nzira nyabagendwa zimwe cyangwa zose.
Ingingo ya 31 :
- Umuyobozi w’ikinyabiziga gikurikiye ibindi agomba gusiga umwanya witaje uhagije hagati y’icye n’icyo akurikiye kugira ngo atakigonga mu gihe kigabanije umuvuduko cyangwa gihagaze ku buryo butunguranye.
- Ahatari mu nsisiro, umuyobozi wese ugenza ikinyabiziga kimwe cyangwa ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 3500 cyangwa bifite uburebure bwite burenga metero 10, agomba, keretse iyo anyuze cyangwa agiye kunyura ku bindi binyabiziga, gusiga hagati y’ikinyabiziga cye n’ikimuri imbere umwanya uhagije kugirango ibinyabiziga bimuhiseho bishobore kuhigobeka bidateje impanuka igihe bibaye ngombwa.
Nyamara ariko, ibi bitegetswe ntibikurikizwa mu gihe ibigendera mu muhanda ari byinshi kimwe no mu duce tw’inzira nyabagendwa aho kunyuranaho bibujijwe.