IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.
IGICE CYA KABIRI: UBURYO BWO KUGENDA MU MUHANDA
Muri iki gice uraza kwiga uburyo bwo kugenda mu muhanda, ibibujijwe n'ibyemewe.
IGICE CYA GATATU: IBINYABIZIGA
Aha urahamenyera ibijyanye n'ibinyabiziga byose, ibice bibigize, ibyo bigomba kuba byujuje n'ibindi byose bijyanye nabyo.
IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.
IGICE CYA GATANU: IBIRANGA IBINYABIZIGA.
Muri iki gice muramenyeramo ibiranga ibinyabiziga byose.
IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.
IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA
IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA
IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.
No questions yet
Be the first to ask your question! You’ll be able to add details in the next step.
Ask a new question
Add an answer
Ingingo ya 10 :
- Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bikururana, iyo bigenda, bigomba kugira ubiyobora.
Inyamaswa zikurura, zikorera cyangwa zigenderwaho, kimwe n’amatungo, yaba rimwe cyangwa ubushyo, zigomba kugira uziyobora iyo zigenda mu nzira nyabagendwa.
- Umuyobozi agomba kuba ashobora kuyobora, gukora igihe cyose ibyo ategetswe kandi agomba kugenga igihe cyose ikinyabiziga cyangwa inyamaswa ayoboye.
Nk’umuyobozi, ntagomba guterwa imbogamizi igihe ayobora no gukingirizwa bitewe n’umubare w’abagenzi cyangwa n’uko bafashe imyanya, cyangwa bitewe n’ibintu bitabonerana byometse ku birahure.
Ingingo ya 11.
Imyaka y’ifatizo ni:
– Imyaka 20 ku bayobozi b’imodoka ziri mu nzego C,D,E na F zivugwa ku gice cya 2 cy’ingingo ya 6 y’iri teka;
– Imyaka 18 ku bayobozi b’ibinyabiziga biri mu nzego A na B ;
– Imyaka 15 ku bayobozi ba velomoteri, mu gihe ariko nta wundi uyiriho uretse uyitwaye, na 17 mu bindi bihe;
– Imyaka 14 ku bayobozi b’inyamaswa zikurura, zaba ziziritse cyangwa zitaziritse ku cyo zikurura no ku bayobozi b’inyamaswa zikoreye cyangwa zigenderwaho;
– Imyaka 12 ku bayobozi b’amatungo
Ingingo ya 11 bis: Inyamanswa
Usibye igihe hatanzwe amabwiriza yihariye yo kwimuka, inyamaswa zigomba kugabanywa mo ibice by’imirongo ifite uburebure buringaniye kandi itandukanyijwe n’intera ihagije kugirango bitabangamira uburyo bwo kugenda.