Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA II: Ibyerekeye abayobozi. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA II: Ibyerekeye abayobozi.
About Lesson

Ingingo ya 10 :

  1. Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bikururana, iyo bigenda, bigomba kugira ubiyobora.

Inyamaswa zikurura, zikorera cyangwa zigenderwaho, kimwe n’amatungo, yaba rimwe cyangwa ubushyo, zigomba kugira uziyobora iyo zigenda mu nzira nyabagendwa.

  1. Umuyobozi agomba kuba ashobora kuyobora, gukora igihe cyose ibyo ategetswe kandi agomba kugenga igihe cyose ikinyabiziga cyangwa inyamaswa ayoboye.

Nk’umuyobozi, ntagomba guterwa imbogamizi igihe ayobora no gukingirizwa bitewe n’umubare  w’abagenzi  cyangwa  n’uko  bafashe  imyanya,  cyangwa  bitewe  n’ibintu bitabonerana byometse ku birahure.

Ingingo ya 11.

Imyaka y’ifatizo ni:

–   Imyaka 20 ku bayobozi b’imodoka ziri mu nzego C,D,E na F zivugwa ku gice cya 2 cy’ingingo ya 6 y’iri teka;

–   Imyaka 18 ku bayobozi b’ibinyabiziga biri mu nzego A na B ;

–   Imyaka 15 ku bayobozi ba velomoteri, mu gihe ariko nta wundi uyiriho uretse uyitwaye, na 17 mu bindi bihe;

–   Imyaka 14 ku bayobozi  b’inyamaswa zikurura, zaba ziziritse cyangwa zitaziritse ku cyo zikurura no ku bayobozi b’inyamaswa zikoreye cyangwa zigenderwaho;

–   Imyaka 12 ku bayobozi b’amatungo

Ingingo ya 11 bis: Inyamanswa

Usibye  igihe  hatanzwe  amabwiriza  yihariye  yo  kwimuka,  inyamaswa  zigomba kugabanywa mo ibice by’imirongo ifite uburebure buringaniye kandi itandukanyijwe n’intera ihagije  kugirango bitabangamira uburyo bwo kugenda.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!