Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA II: IBISOBANURO – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA II: IBISOBANURO
About Lesson

Ingingo ya 2:

Mu gukurikiza ibivugwa muri iri teka:

1. Ijambo “Inzira nyabagendwa” rivuga imbago zose z’imihanda minini, amabarabara, aho abantu nyamwinshi bahurira, aho imodoka zihagarara, inzira n’utuyira two ku muhanda, ibiraro, ibyombo, mbese ku buryo rusange, imihanda nyabagendwa yose igendwamo ku butaka;

2. Ijambo “umuhanda”, rivuga igice cyangwa ibice by’inzira nyabagendwa
bigendwamo n’ibinyabiziga, iyo nzira nyabagendwa ikaba yagira imihanda myinshi itandukanyijwe ku buryo bugaragara n’ubutaka bwayo cyangwa ubusumbane;

3. Ijambo “inzira y’ibinyabiziga”, rivuga umuhanda n’inzira ziwukikije;

4. Ijambo “igisate cy’umuhanda” rivuga kimwe mu bice bigabanyije umuhanda mu burebure bwawo bishobora kugaragazwa n’umurongo umwe ukomeje cyangwa ugizwe n’uduce dukulikiranye ariko icyo gisate kikagira ubugari buhagije ku buryo ibinyabiziga bitali amagare, velometeri cyangwa amapikipiki bigenda bibangikanye;

5. Ijambo “agahanda k’amagare” bivuga igice cy’inzira nyabagendwa cyagenewe kunyurwamo n’amagare na velomoteri bikagaragazwa n’ikimenyetso cyabigenewe.

6. Amagambo “isangano” ni “inkomane” bivuga ahantu hose imihanda ihurira, aho umuhanda urasukira mu wundi cyangwa mu maharakubiri y’inzira nyabagendwa, ubwo hakabarirwamo imyanya igizwe n’ayo mahuliro n’izo nkomane cyangwa n’ayo maharakubiri y’imihanda.

7. Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa
abanyamaguru cyangwa ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri.

8. Ijambo “inzira y’igitaka” bivuga inzira nyabagendwa yagutse kurusha akayira ariko ubusanzwe ikaba itaragenewe ibinyabiziga bibiri.

Inzira y’igitaka ikomeza kwitwa ityo iyo isa n’umuhanda igihe irasutse gusa mu yindi nzira nyabagendwa.

9. Ijambo “urusisiro” bivuga ahantu hose hari amazu yegeranye cyangwa afatanye, ari ku ruhande urwo arirwo rwose rw’inzira nyabagendwa cyangwa se aho binjirira n’aho basohokera hagaragazwa n’ibyapa by’aho hantu;

10. Ijambo “umuyobozi” bivuga umuntu wese utwaye ikinyabiziga cyangwa uyobora mu nzira nyabagendwa inyamaswa zikurura, zikorera cyangwa zigenderwaho, cyangwa amatungo, yaba ubushyo cyangwa imwe imwe;

11. Ijambo “umukozi ubifitiye ububasha” bivuga umwe mu bakozi bavugwa mu ngingo ya 3 y’iri teka, wambaye ku buryo bugaragaza ibimenyetso by’imirimo ashinzwe.

Iyo umugenzi ahagaze, umukozi ubifitiye ububasha ashobora kuba adafite ibyo
bimenyetso, ariko rero agomba kugaragaza ko abifitiye ububasha

12. Ijambo “ikinyabiziga” bivuga ikintu cyose gikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu ku butaka, kimwe n’igikoresho cyose kigendeshwa, gihingishwa, gikoreshwa mu nganda cyangwa ahandi.

13. Ijambo “ikinyamitende” bivuga ikinyabiziga cyose, nk’igare ry’ikiziga kimwe, ry’ibiziga bibiri, bitatu cyangwa bine, kigendeshwa n’ingufu z’abantu bakiriho nko kuba bakoresha ibirenge cyangwa intoki.

14. a) Ijambo “igare” bivuga ikinyamitende cy’ibiziga bibiri;

b) Ijambo “velomoteri” bivuga ikinyabiziga gifite ibiziga bitarenze bibiri kandi gifite moteri itarengeje santimetero kibe 50 cyangwa imbaraga zitarenga KvA 4 kandi, hakurikijwe uko cyakozwe, umuvuduko wacyo nturenge Km 60 mu isaha.

Igare na velomoteri bidahetse ababigenderaho ntibifatwa nk’ibinyabiziga.

15. Ijambo “ipikipiki” bivuga ikinyabiziga cyose cy’ibiziga bibiri gifite moteri, ukuyemo za velomoteri;

16. Amagambo “ikinyamitende itatu n’ikinyamitende ine bifite moteri” bivuga ibinyabiziga by’ibiziga bitatu cyangwa bine bitarengeje uburemere bw’ibiro 400, kandi moteri ikaba itarengeje santimetero kibe 350 cyangwa imbaraga zayo zikaba zitarengeje KvA 15.

Gushyira intebe ku ruhande cyangwa romoruki inyuma y’ibinyabiziga byavuzwe ku bika 13, 14, 15 na 16 ntacyo bihindura ku rwego birimo.

17. Ijambo “ikinyabiziga kigendeshwa na moteri” bivuga ikinyabiziga cyose gifite moteri ikigendesha kandi kigendeshwa n’ibikigize;

18. Ijambo “imodoka” bivuga ikinyabiziga cyose kigendeshwa na moteri, uretse za velomoteri, ipikipiki, ibinyamitende itatu cyangwa ine bifite moteri, n’imashini zikurura n’izindi zihinga zifite moteri zikaba kandi ku busanzwe zitwara mu nzira nyabagendwa abantu cyangwa ibintu cyangwa se zigenewe gukurura ibindi binyabiziga bitwara abantu cyangwa ibintu;

19. Ijambo “romoruki” bivuga ikinyabiziga kigenewe gukururwa n’ikindi; iryo jambo rikoreshwa kandi kuri za makuzungu;

20. Ijambo “makuzungu” bivuga romoruki iyo ariyo yose yagenewe gufatishwa ku kinyabiziga gikurura ku buryo igice cyayo kiba kikiryamyeho kandi igice cy’uburemere bwacyo ndetse n’ubw’ibyo itwaye bukaba bushikamiye icyo kinyabiziga;

21. Ijambo “romoruki ntoya” bivuga romoruki iyo ariyo yose ifite uburemere butarenga ibiro 750.

22. Amagambo “ibinyabiziga bikomatanye” na “ibinyabiziga bikururana” bivuga ibinyabiziga bifatanye bikagenda nk’aho ari kimwe;

23. Ijambo “ikinyabiziga gifatanije” bivuga ikinyabiziga gikomatanye, kimwe ari ikinyabiziga gikurura, ikindi ari makuzungu ;

24. Ijambo “ikinyabiziga gikururana kabiri” bivuga ibinyabiziga bikomatanye bikururana bigizwe n’ikinyabiziga gifatanije kandi kiriho romoruki yacyo;

25. Amagambo “uburemere bwite” n'”uburemere bw’ikidapakiye”, bivuga uburemere bw’ikinyabiziga kizima gifite karosori n’ibikoresho byacyo ngombwa kandi cyuzuye lisansi, mazutu cyangwa gazi, amazi n’amavuta, aliko hatabariwemo abagitwaye, abantu cyangwa imizigo cyikoreye;

26. Ijambo “uburemere bwikorewe” bivuga uburemere bwite bw’ikinyabiziga kizima hongereweho uburemere bw’imizigo cyikoreye, ubw’ugitwaye n’ubw’undi muntu wese gitwaye;

27. Ijambo “uburemere ntarengwa bwemewe” bivuga uburemere bwose ntarengwa bw’ikinyabiziga bwemejwe hakurikijwe ibivugwa muli iri teka, uburemere ntarengwa bwemewe bw’ibinyabiziga bikomatanye, bw’ikinyabiziga gifatanije cyangwa bw’ikinyabiziga gikurana kabiri, bwitwa “uburemere bugendanwa”;

28. Ijambo”guhagarara umwanya muto” bivuga igihe cya ngombwa ikinyabiziga kimara gihagaze kugirango abantu cyangwa ibintu byinjire cyangwa bisohoke;

29. Ijambo “guhagarara umwanya munini” bivuga igihe kirenze icya ngombwa ikinyabiziga kimara gihagaze kugira ngo abantu cyangwa ibintu byinjire cyangwa bisohoke;

30. Ijambo “akagarura-rumuri” bivuga akantu karabagirana gasubiza imirasire y’urumuri ku kintu kiyohereje;

31. Ijambo “ikinyabiziga – ndakumirwa” ni ibinyabiziga by’abapolisi, ibizimya-nkongi ndetse n’ibinyabiziga bitwara abarwayi, iyo bijya aho bigomba gutabara byihutirwa kandi bikarangwa n’intabaza irabagirana cyangwa irangurura ijwi;

32. Ijambo “Amatara y’urugendo” (amatara maremare) bivuga amatara y’ikinyabiziga amurika umuhanda mu ntambwe ndende imbere y’icyo kinyabiziga;

33. Ijambo “Amatara yo kubisikana” (amatara magufi) bivuga amatara y’ikinyabiziga amurika inzira nyabagendwa imbere y’icyo kinyabiziga kitagombye guhuma cyangwa kubangamira abayobozi bava mu cyerekezo.

34. Ijambo “amatara ndangambere” bivuga amatara yikinyabiziga akiranga kandi agaragaza ubugari bwacyo burebewe imbere.

35. Ijambo “amatara ndanganyuma” bivuga amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi yerekana ubugari bwacyo burebewe inyuma;

36. Ijambo “amatara kamena-bihu y’imbere” bivuga amatara y’ikinyabiziga abonesha neza inzira imbere yacyo igihe cy’igihu, cy’imvura nyinshi, cy’urubura cyangwa cy’umukungugu.

37. Ijambo “amatara kamena-bihu y’inyuma” bivuga amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi yerekana ubugari bwacyo kirebewe inyuma igihe cy’igihu, cy’imvura nyinshi, cy’urubura cyangwa cy’umukungugu mwinshi;

38. Ijambo “amatara yo gusubira inyuma” bivuga amatara y’ikinyabiziga agenewe kubonesha inzira inyuma y’ikinyabiziga no kumenyesha abandi bagenzi ko ikinyabiziga gisubira inyuma cyangwa kigiye gusubira inyuma;

39. Ijambo “itara ndanga-cyerekezo” cyangwa ikinyoteri” bivuga itara ry’ikinyabiziga rigenewe kwereka abandi bagenzi ko umuyobozi ashaka kugana iburyo cyangwa ibumoso;

40. Amagambo “itara rishakisha” n’“itara rihindukizwa” bivuga, itara ry’ikinyabiziga gishobora guhindukizwa n’umuyobozi bidatewe n’uko ikinyabiziga kigenda kandi rishobora kumurika ikintu kiri mu nzira nyabagendwa cyangwa hirya yayo;

41. Amagambo “itara ndangamubyimba” n’“itara ndanga burumbarare” bivuga itara ry’ikinyabiziga ryerekana ubugari bwacyo, ahagana imbere cyangwa inyuma igihe uburebure bwacyo burenga metero 6 cyangwa iyo ubugari bwacyo, habariwemo ibyo cyikoreye, burenga metero 2,10;

42. Ijambo “ubuso bubonesha” bivuga ku byerekeye amatara, ubuso busohokana urumuri, naho ku byerekeye utugarura rumuri bikavuga ubuso burabagiranamo urumuri.

43. Ijambo “itara ry’umuhondo” bivuga itara ryose ry’umuhondo wiganje,
ry’umuhondo nyawo cyangwa usa n’icunga hakurikijwe ibisobanuro bivugwa mu ngereka ya 7 y’iri teka.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!