Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA III: Uruhande rugenderwamo mu muhanda. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA III: Uruhande rugenderwamo mu muhanda.
About Lesson

Ingingo ya 12 :

  1. Umuyobozi wese w’ikinyabiziga,   igihe   cyose   bishoboka,   agomba   gukomeza kugendesha  ikinyabiziga  atwaye  ku  ruhande  rw’iburyo  rw’umuhanda  kandi akegera inkombe yawo y’iburyo igihe abonye undi aturutse aho agana cyangwa agiye kumunyuraho kimwe n’igihe cyose atabona imbere ye neza.

Inyamanswa    zigenda  mu  muhanda  zigomba,  uko  bishobotse  kwose,  gukomeza kugendera ku nkombe y’iburyo.

  1. Keretse hari amategeko yihariye, iyo inzira nyabagendwa igabanijwemo imihanda ibiri  cyangwa  itatu  itandukanyijwe  ku  buryo  bugaragazwa  n’akarondorondo k’ubutaka, umwanya  utanyurwamo  n’ibinyabiziga,  ubusumbane  bw’imihanda, cyangwa  itandukanyijwe  n’umurongo  w’umweru  urombereje,  abayobozi ntibashobora kunyura mu muhanda ubangikanye n’uwo bagenderamo.
  1. Iyo umuhanda ugabanijwemo  ibisate  bine  kandi  kuwugendamo  bigakorwa mu byerekezo bibiri, umuyobozi wese abujijwe kunyura mu bisate bibiri biri ibumoso kandi kugenda ku mirongo ibangikanye byemewe gusa ku gice cya kabiri cy’iburyo bw’umuhanda.

Kugenda ku mirongo ibangikanye byemewe na none ku mihanda igenderwamo mu cyerekezo kimwe kandi igabanijwemo nibura ibisate bibiri.

Ibyo  aribyo  byose,  abakozi  babifitiye  ububasha  bashobora  gutegeka  kugenda  ku mirongo ibangikanye.

Iyo, kubera ubucucike bw’ibigenda mu muhanda hiremye imirongo ibangikanye kandi irombereje  abayobozi  bagomba  gukomeza  kugendesha  ibinyabiziga  ku  murongo umwe,  keretse  igihe  bashaka  guhindura  icyerekezo  kandi  bakabigira  ku  buryo batabangamira bikabije imigendere myiza y’ibindi binyabiziga.

Ibyo kugenda ku mirongo ibangikanye byemewe kandi ibisate by’umuhanda bikaba bigaragazwa  n’imirongo  irombereje  cyangwa  iciyemo  uduce,  abayobozi  babujijwe kunyura hejuru y’iyo mirongo.

  1. Iyo umuhanda ugabanyijemo  ibisate  bitatu  kandi  ukaba  ugenderwamo  mu byerekezo  byombi,  umuyobozi  wese  abujijwe  kugendera  mu  gisate  cyerekeye inkombe y’ibumoso bw’umuhanda.
  1. Iyo umuhanda ugabanyijwemo  ibisate  bibiri  kandi  ukaba ugenderwamo  mu byerekezo byombi, umuyobozi wese abujijwe kugendera mu gisate kiri ibumoso bw’umuhanda, keretse iyo kugana muri urwo ruhande byemewe.
  1. Umuyobozi wese ugenda mu muhanda agomba gusiga ibumoso bwe ubwikingo, imbago n’ibindi bimenyetso byerekana aho bagomba kunyura ku buryo buboneye, keretse iyo hashinzwe ikimenyetso n°D; 1.b aribwo bashobora kunyura iburyo cyangwa ibumoso uko bashatse.

Ingingo ya 13 :

  1. Umuyobozi wese ugenda  mu  muhanda  abujijwe  kurengera  inzira y’abanyamaguru,  ubwikinge,  inkombe  z’umuhanda  cyangwa  uduhanda tw’amagare, abigilishije uruhande urwo arirwo rwose rw’ikinyabiziga cyangwa ibyo cyikoreye.
  2. Bitanyuranyije  n’ibivugwa  mu  ngingo  ya  59,  birabujijwe  kugenza  cyangwa gukomeza  kugenza  ikinyabiziga  gifite  ubuhagarike  burengeje  metero  enye, habaliwemo ibyo cyikoreye.

Ingingo ya 14 :

Iyo  banyuze  iruhande  rw’inkomyi  abanyamaguru  bagomba  gukikira  banyuze  mu muhanda,  abayobozi  bagomba  gusiga  umwanya  ufite  ubugari  bwa  metero  imwe nibura hagati yabo n’iyo nkomyi.

Iyo bidashobora kubahirizwa kandi umunyamaguru akaba anyura hafi y’iyo nkomyi, umuyobozi agomba kuyikikira afite umuvuduko utarengeje kilometero eshanu mu isaha.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!