Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA V: UBURYO BUDASANZWE BWO GUTWARA IBINTU. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA V: UBURYO BUDASANZWE BWO GUTWARA IBINTU.
About Lesson

Ingingo ya 72 :

  1. Gutwara ibintu bidashobora kugabanywamo ibice no kugendesha ibinyabiziga cyangwa  za  romoruki  zikoreshwa  mu  gutwara  ibyo  bintu  kandi  ibiziranga bikaba birengeje ingero ntarengwa zashyizweho n’iri teka, bitangirwa uruhushya na  Minisitiri ushinzwe  Taransiporo  amaze  kuvuga  ibyangombwa  bigomba kuzuzwa kugirango rutangwe.
  1. Iyo uruhushya rwasabwe rwerekeye ubugari, ubuhagarike cyangwa uburebure, rugomba kwandikwaho itariki, kandi byaba ngombwa, rukandikwaho amasaha ibyo bintu bizatwarirwaho kimwe n’aho bizanyuzwa.
  1. Uruhushya rwandikwaho ibigomba gukorwa kugirango baborohereze urugendo kandi bagende ntacyo bikanga mu nzira no kugirango hatagira icyangiza inzira nyabagendwa, impande zayo, ibiyubatsweho, n’umutungo uyikikije.
  1. Uwasabye uruhushya aruhabwa  gusa  ari  uko  yemeye  gutanga  indishyi n’amafaranga  ashobora  gukomoka  kuri  ubwo  bwikorezi  no  gutanga  bibaye ngombwa, amafaranga y’ingwate yemejwe muri urwo ruhushya.
  1. Uruhushya rushobora guhabwa urusabye ku rugendo rumwe gusa, keretse igihe ibitwawe bifitiye koko rubanda akamaro.
  2. Gutwara, mu binyabiziga bigendera ku mihanda, rukururana, za gari ya moshi zirimo  ubusa  cyangwa  zipakiye,  bishobora  kwakirwa  impushya  zemewe  ku rugendo rumwe gusa cyangwa ku ngendo nyinshi.

Ibivugwa mu gika cya mbere n’icya kane bikurikizwa kuri ubwo buryo bwo gutwara ibintu.

Ingingo ya 73 :

Iyo umuyobozi yaciye kubivugwa ku ngingo ya 67 cyangwa ku byateganijwe kugirango uruhushya  rutangwe  hakurikijwe  ingingo  ya  72,  agomba  gupakurura,  kuzitura cyangwa  guhagarika  ikinyabiziga  cye  hafi  hatuwe,  bitagenze  bityo  ikinyabiziga kizahagarikwa.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!