Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA I: Amategeko rusange. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA I: Amategeko rusange.
About Lesson

Ingingo ya 75 :

1. Amatara ya buri kinyabiziga agomba kuba ateye ku buryo nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bitukura byaboneka ku ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga kandi nta tara cyangwa akagarurarumuri byera cyangwa by’umuhondo byagaragara mu ruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga uretse itara ryo gusubira inyuma n’aranga icyerekezo.

2. Amatara n’utugarura rumuri bigomba gushyirwaho ku buryo nta gice na kimwe cy’ikinyabiziga cyangwa cy’imizigo cyabangamira ibonesha ryabyo.

3. Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenze abiri y’ubwoko bumwe kereka ku byerekeye itara ndanga mubyimba cyangwa itara ndangaburumbarare n’itara ryerekana icyerekezo.

4. Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y’ubwoko bumwe, ayo
matara agomba kugira ibara rimwe n’ingufu zingana; kandi akagomba
gushyirwaho ku buryo buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabiziga
mo kabiri mu burebure bwacyo.

Ibimaze kuvugwa ntibikurikizwa ku byerekeye itara ribonesha icyapa kiranga
nomero y’ikinyabiziga inyuma.

5. Utugarurarumuri turi ku ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga tugomba gusa
n’umweru, utw’inyuma tugasa n’umutuku, naho utwo mu mbavu tugasa
n’umuhondo cyangwa icunga rihishije.

6. Amatara menshi y’ubwoko budahuje kimwe n’amatara n’utugarurarumuli
bishobora gushyirwa ahantu hamwe cyangwa mu kintu kimwe amurikiramo,
buri tara na buri kagarurarumuri bipfa kuba bikurikije amategeko abyerekeye
kandi ku buryo budashobora kujijisha.

7. Nta tara na rimwe cyangwa akagarurumuri bishobora kuba bifunze ku buryo
igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi ya santimetero 40 kuva ku butaka, igihe ikinyabiziga kidapakiye.

Ibimaze kuvugwa ntibikurikizwa ku matara kamenabihu no kw’itara ryo gusubira inyuma.

8. Gushyira amatara ku kinyabiziga kimwe cyangwa ku binyabiziga bikomatanye bigomba gukorwa ku buryo:

1° Amatara maremare, amatara magufi, amatara kamenabihu, amatara ndanga
mbere, n’itara ribonesha icyapa kiranga ikinyabiziga ashobora gukoreshwa
gusa mu gihe amatara ndanga ari ku mpera y’ikinyabiziga cya nyuma mu
bikomatanye nayo acanye;

2° Amatara ndangambere yakira rimwe buri gihe n’amagufi n’amatara
kamenabihu y’imbere Nyamara, ibivugwa ku gika cya mbere ntibitegetswe ku matara maremare cyangwa magufi, iyo akoreshejwe bashaka kwerekana ibimenyetso bimurika bivugwa mu ngingo ya 47 y’iri teka.

Ingingo ya 76 :

1. a) Ibinyabiziga, hakurikijwe urwego rwabyo, bigomba kuba bifite buri gihe amatara n’utugarurarumuri bikurikira:

IMBONERAHAMWE Y’AMATARA:

Urugero
rw’ikinyabiziga
Itara ndanga-mbereItara ndanga-nyumaAkagarura rumuri k’imbere
Akagarura
rumuri
k’inyuma
Amatara
y’urugendo
Amatara
yo kubisikana
Itara ryo
guhagarara
Amatara
ndanga
cyerekezo
y’imbere
Amatara ndanga
cyerekezo y’inyuma
Itara ribonesha riranga
ikinyabiziga
Ibyitonderwa
Igare na Velomoteri1111(1)
Ipikipiki idafite akanyabiziga ko ku ruhande111111221(2)
Ipikipiki ifite
akanyabiziga ko ku ruhande
222111221(2)
Ikinyamitende itatu gifite umutende umwe imbere11211(1) (3)
Ikinyamitende itatu gifite imitende ibiri imbere11111(1)
Ikinyamitende ine1211(1) (3)
Ikinyamitende itatu gifite moteri n’umutende umwe imbere122211121(2,4,5,6,7)
Ikinyamitende itatu gifite moteri n’imitende ibiri imbere2222112221(2,3,4,5,6,7)
Ikinyamitende ine gifie moteri2222222221(2,4,5,7)
Imodoka2222222221
Rumoruki zikuruwa
n’ibinyabiziga bitari imodoka
221(7,8)
Rumoruki zikururwa
n’imodoka
2222221
Ibinyabiziga bikururwa
n’inyamaswa
221
IMBONERAHAMWE Y’AMATARA - Uruhushya rw'Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga - Permis Provisoire - Traffic Police - Kigali Rwanda

IMBONERAHAMWE Y’AMATARA – Uruhushya rw’Agateganyo rwo Gutwara Ibinyabiziga – Permis Provisoire – Traffic Police – Kigali Rwanda

IBYITONDERWA

(1) Amatara maremare n’amagufi ashobora gushyirwa mu kirahure kimwe
kimurika imbere y’imodoka urumuri rwera cyangwa rw’umuhondo rudahuma
amaso.

(2) Itara ryo guhagarara rishyirwaho gusa iyo ingufu za moteri zirengeje
santimetero kibe 125.

(3) Itara ndanga nyuma rigomba gushyirwa ahegereye inguni y’ibumoso
y’ikinyabiziga.

(4) Itara rigufi rishobora gushyirwa cyangwa kudashyirwa ku binyabiziga bifite moteri y’ingufu zitarenga santimetero kibe 50.

(5) Amatara maremare n’ayo kubisikana ategetswe gukoreshwa gusa iyo
umuvuduko w’ikinyabiziga kidapakiye kandi kigeze ahategamye ushobora
kurenga kilometero 20 mu isaha.

(6) Ibinyamitende itatu bifite moteri bigomba kugira amatara abiri ndanga mbere n’amatara abiri ndanga nyuma yerekana ko ikinyabiziga gihagaze n’utugarurarumuri tubiri inyuma, iyo hakurikijwe ubugari bwabyo, ibitegekwa mu ngingo ya 77-3 bidashobora kubahirizwa hakoreshejwe itara rimwe gusa.

(7) Itara ribonesha icyapa kiranga numero z’ibinyabiziga ritegetswe gukoreshwa gusa iyo ikinyabiziga kigomba kugira bene icyo cyapa.

(8) 1. Za romoruki zigomba na none kugira inyuma, amatara yateganirijwe
ibinyabiziga bikurura, iyo imbogamizi itewe nazo ituma amatara yazo atabona neza.

a) Ibinyabiziga ndakumirwa bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose.
b) Ibinyabiziga bifite ubugari burenga metero 2 na santimetero 10 bigomba kugira amatara ndanga-burumbarare.
c) Imodoka zose uretse izagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya umunani yicarwamo hatabariwemo intebe y’umuyobozi kimwe na romoruki zikururwa n’izo modoka zigomba kugira ibyapa bifite imirongo inyuranyemo itukura n’iyera ku buryo ku mpande zombi zigira inyuguti ya V icuramye nkuko bigaragara ku rugero ruri ku ngereka ya 9 y’iri teka.

Buri cyapa cyujuje ibimenyetso bivuzwe haruguru, kigomba mbere yo
gutandikwa, kwemerwa na Minisitiri ushinzwe Gutwara abantu n’ibintu no
gutumanaho.

2. Uretse amatara n’utugarurarumuri bitegetswe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, hashobora gukoreshwa andi matara cyangwa utugarurarumuri hakurikijwe izi ngingo:

a) Ibinyabiziga bishobora gushyirwaho amatara amurika kure cyane, amatara kamena-bihu amatara yo gusubira inyuma, n’itara rishakisha rifite ibara ryera cyangwa umuhondo.

b) Akagarurarumuri gashobora gushyirwa kuri buri tara ndanga.
Akagarurarumuri kamwe cyagwa tubiri dushobora gushyirwa ku mpande
z’ikinyabiziga cyangwa kubyo cyikoreye.

c) Ibinyabiziga bikoreshwa butagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho amatara, yerekana icyo bikora , n’ imbere itara ry’icyatsi ryerekana ko ikinyabiziga kidakodeshejwe.Imodoka zigishirizwaho nazo zishobora gushyirwaho itara ryerekana icyo zikoreshwa.

d) Ibinyabiziga bigenewe imirimo ifitiye rubanda nyamwinshi akamaro cyangwa za otobisi bishobora gushyirwaho amatara yera agenewe kumurika
ibyanditswe byerekana inzira bikurikira n’aho bijya.

Iyo ayo matara ari inyuma h’ikinyabiziga, ntashobora kohereza urumuri
inyuma.

e) Ibinyabiziga bifite ubugari butarenga metero ebyili na santimetero icumi bishobora gushyirwaho amatara ndanga burumbarare.

f) Ikiranga imbere h’ikinyabiziga gishobora kongerwaho itara ryera cyangwa ry’umuhondo riri imbere, rireba inyuma kandi rimurikira uruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga. Iryo tara ntirishobora kubera imbogamizi umuyobozi w’ikinyabiziga riteyeho cyangwa abandi bayobozi.

g) Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho.

Iryo tara rigomba gushyirwa inyuma kandi hafi y’impera y’ibumoso
bw’ikinyabiziga.

h) Ibinyabiziga bihinga n’ibikoresho byabigenewe bikoreshwa n’abapataniye imirimo ntibigomba gushyirwaho amatara yateganijwe ku gika cya mbere cy’iyi ngingo iyo bitagenda hagati yuko izuba rirenga n’iyo rirashe.

i) Za otobisi zigenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara
abiri asa n’icunga rihishije amyatsa, rimwe riri imbere irindi riri inyuma kugirango zerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda. Ayo matara agomba kumurika muri metero 100 muri buri ruhande rw’aho
zihagarara.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!