Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA II: Ibinyabiziga  biherekeranyije mu butumwa. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA II: Ibinyabiziga  biherekeranyije mu butumwa.
About Lesson

Ingingo ya 49 :

  1. Hagati y’imodoka ziherekeranyije mu butumwa zigamije urugendo rumwe hagomba kuba byibura metero 30.

Ibinyabiziga  biherekeranyije  mu  butumwa  ntibishobora  gutonda  uburebure burenga umurongo wa metero 500. Iyo bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa bishobora kugabanywamo amatsinda  atonze umurongo atarengeje metero 50 z’uburebure kandi hagati yayo hakaba byibura metero 50.

Ariko rero ayo mategeko amaze kuvugwa haruguru ntakurikizwa ku binyabiziga by’abasirikare  biherekeranije:

  1. a) mu nsisiro;
  2. b) kuva bwije kugeza bukeye;
  3. c) igihe igihu cyabuditse, kigatuma badashobora kureba neza muri metero 30 byibura.
  1. Ikinyabiziga cya mbere mu biherekeranyije mu butumwa, kigomba gushyirwaho imbere  icyapa  cy’umuhondo  cyanditseho  mu  nyuguti  zitukura  “ATTENTION CONVOI”,  aya  magambo  akaba  asomeka  neza  ku  manywa  muri  metero  100.

Ikinyabiziga cya nyuma mu biherekeranyije mu butumwa kigomba gushyirwaho inyuma icyapa cy’umuhondo cyanditseho mu nyuguti zitukura “FIN DE CONVOI”, aya magambo akaba asomeka neza ku manywa muri metero 100.

Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa bya gisirikare birangwa n’amabwiriza abishyirwaho na Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu.

  1. Ibinyabiziga bikururwa n’inyamaswa  biherekeranyije  mu  butumwa  bigomba kugabanywamo amatsinda afite uburebure butarengeje metero 500 kandi hagati yayo hakaba nibura metero 30.

Ingingo ya 50 :

Ku mateme, hagati y’ibinyabiziga bifite ibimenyetso byerekana umuvuduko nkuko biteganywa ku ngingo ya 29, 4, hagomba kuba nibura metero 10.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!