Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA MBERE: UBURUMBARARE. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA MBERE: UBURUMBARARE.
About Lesson

Ingingo ya 57 :

Uburumbarare bw’ikinyabiziga cyangwa ubw’ibinyabiziga bikururana n’ibirenze ku mubyimba  wabyo  hatabariwemo  amatara  yerekana  icyerekezo  n’indorerwamo zibonesha ibiturutse inyuma, ntibishobora kurenza izi ngero:

  1. Ubugari bupimiwe mu butambike ubwo aribwo bwose:

Metero 2 na santimetero 65. Ariko ubugari bwa romoruki ntiburenza:

  1. a) santimetero 75 iyo ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri;
  2. b) Metero 1 na santimetero 25 iyo ikuruwe n’ipikipiki idafite akanyabiziga kometse ku ruhande;
  3. c) ubugari bw’ikinyabiziga gikurura iyo ikuruwe n’ipikipiki ifite akanyabiziga kometse ku ruhande rwayo, cyangwa iyo ikuruwe n’ikinyamitende itatu cyangwa ine, gifite cyangwa kidafite moteri.

Byongeye kandi, ibinyabiziga bihinga, iyo biva aho biba bijya mu mirima cyangwa iyo bitahuka, kandi bikaba bitarengeje umuvuduko wa kilometero  20 mu isaha, bishobora kugeza ku bugari ntarengwa bwa metero 3.

Ariko ibice by’inyuma bihindukizwa cyangwa bishobora gukurwaho nta ngorane, bigomba guhinwa cyangwa gukurwaho kugira ngo ubugari bugabanuke mu gihe bikigendera mu nzira nyabagendwa.

Uburenganzira  buvugwa  mu  gika  kibanziriza  iki  bukurikizwa  ku  mashini zikoreshwa n’abapatanye imirimo, iyo zivuye mu igaraji zijya aho imilimo ikorerwa, cyangwa  iyo  zivuye  aho  imilimo  ikorerwa  zimukiye  ahandi,  ariko  ntizirenze umuvuduko wa kilometero 20 mu isaha.

  1. Uburebure bw’ikinyabiziga cyangwa ubw’ibinyabiziga bikururana:
  2. a) uburebure ntiburenza metero 7 ku kinyabiziga gifite:

–  umutambiko umwe  uhuza imipira;

–  imitambiko   ibiri   ikurikiranye   mu   bugari   bwayo,   n’ukuvuga   imitambiko yihindukiza kucyo ifungiyeho;

– imitambiko ibiri ifite ikiyihuza, kandi intera hagati yayo ntirenze metero 1 na santimetero 60, ni ukuvuga imitambiko ikoranye ariko hatabariwemo icyuma cyagenewe ibikurura.

  1. b) uburebure ntiburenza metero 11 ku binyabiziga bifite imitambiko ibiri cyangwa irenga, hadashyizweho icyuma gituma zifata iyo ari ikinyabiziga gikuruwe n’ikindi cyangwa gikuruwe n’inyamaswa.
  1. c) Uburebure bwa makuzungu ntiburenza metero 17 na santimetero 40;
  2. d) mu gihe  umuhanda  umeze  neza,  Minisitiri  ushinzwe  Transiporo  ashobora kwemerera ibigo  bya  Leta  cyangwa  ibindi  bigenewe  gutwara  abantu, kuwunyuzamo ibinyabiziga byazo bifite uburebure butarenze metero 13;
  1. e) uburebure bw’ibinyabiziga bikururana, hashyizwemo ibituma zikururana, icya mbere kikaba gikururwa n’inyamaswa, ntiburenza metero 18.
  1. Ubuhagarike bw’ikinyabiziga: metero 4 na santimetero 20.
  2. Igice kirenga ku biziga:

– by’inyuma: metero 3 na santimetero 50;

– by’imbere: metero 2 na santimetero 70.

Na none kandi, ku binyabiziga bifite imitambiko ibiri, hagati ya za agisi hakaba hasumba m 1 na santimetero 60, igice kirenga ku biziga by’inyuma ntigishobora kurenza 65/100 by’uburebure buri hagati y’ibiziga by’inyuma n’iby’imbere,  naho ikirenga ku biziga by’imbere ntikirenza 55/100 by’ubwo burebure.Iyo ikinyabiziga gifite imitambiko irenga ibiri, muri yo ikaba ikurikiranye; uburebure buri hagati y’imipira  y’inyuma n’iy’imbere n’uburebure bw’ibice birenga ku mipira, bupimwa bahereye hagati y’imitambiko iteganye.

Ingingo ya 58 :

Iminyururu  n’ibindi  byuma  bifashisha  bishobora  kuvanwaho  cyangwa  binagana, hatabariwemo ibimenyetso byerekana ibyerekezo, bigomba gufungirwa ku kinyabiziga ku buryo igihe byizunguza bitarenga impande ziheza uburumbarare bw’ikinyabiziga.

Ibyo byuma bifashisha ntibigomba gukururuka ku butaka, ibyo nyamara ntibibujijwe ku  mashini  zihinga  no  ku  byerekeye  iminyururu,  ku  binyabiziga  bitwaye  ibintu bishobora gufata inkongi.

Ingingo ya 59 :

Ku  buryo  budasanzwe  kandi  binyuranyije  n’ibivugwa  mu  ngingo  ya  57,  Ministri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu cyangwa intumwa ye, ashobora igihe hari impamvu ikomeye cyane, kwemerera kugenda mu muhanda ibinyabiziga byakorewe imirimo yihariye kandi bifite uburumbarare burenga ubuteganijwe ntarengwa.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!