Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA VI: Amategeko anyuranye. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA VI: Amategeko anyuranye.
About Lesson

Ingingo ya 88 :

1. Buri kinyabiziga kigendeshwa na moteri kigomba kugira ibyuma biyobora
bikomeye bituma umuyobozi akata ikinyabiziga cye ku buryo bworoshye,
bwihuse kandi bwizewe.

2. Buri modoka igomba kugira uburyo bwo gusubira inyuma bukoreshwa bicaye ku ntebe y’umuyobozi.

3. Buri kinyabiziga gishobora kurenza umuvuduko wa kilometero 40 mu isaha
kigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba kandi
kigahora kitabwaho kugirango kigumye gukora neza.

4. Buri modoka yagenewe gutwara abantu, ariko umubare wabo ntarengwa ukaba munsi ya 6, umuyobozi abariwemo, igomba kugira imikandara yo kurinda ibyago igenewe umuyobozi n’umugenzi wicaye ku ntebe y’imbere. Ishobora no kugira imikandara ku zindi ntebe z’inyuma.

Ibiranga imikandara yo kurinda ibyago bigenwa na Minisitiri ushinzwe
transiporo.

5. Buri modoka igomba kugira ibintu bikurikira:

a) icyapa kiburira cya mpandeshatu zingana na santimeztero 40 nibura buri
ruhande imikaba y’ibara ritukura ya santimetero 5 nibura z’ubugari, nta
ndiba cyangwa bifite indiba y’ibara rigaragara, imikaba y’ibara ritukura ikaba
ibengerana cyangwa ifite umusozo ngarurarumuri, byose hamwe bikaba
bishobora guhagarikwa ku buryo bufashe.

b) agahago k’ubutabazi karimo byibura ibipfuko 4 bitanduza byagenewe buri
muntu, udufatisho tw’ibipfuko 4 cyangwa ibikwasi 4 bitifungura, agacupa
k’umuti wo kwica mikorobi, inyandiko “ubutabazi bwihutirwa mu gihe
hategerejwe muganga n’inyandiko ” gufasha guhumeka umunwa ku w’undi”.

6. Buri modoka igomba kugira ikintu kiyibuza kwibwa gituma itava aho iri cyangwa kigafunga icyuma cyayo cy’ingenzi igihe ihagaritswe igihe kirekire.

7. Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kiriho ibyuma ntamenwa cyangwa ikindi cyose gituma gikoreshwa mu gutera cyangwa kwitabara ntigishobora kugenda mu nzira nyabagendwa kidafite uruhusa rwihariye rwa Minisitiri ushinzwe transiporo cyangwa umuhagarariye.

Ibimaze kuvugwa ntibikurikizwa ku binyabiziga by’ingabo z’Igihugu.

8. Birabujijwe kwongera ku mpande z’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri cyangwa velomoteri imitako cyangwa ibindi bifite imigongo cyangwa ibirenga ku mubyimba bitari ngombwa kandi bishobora gutera ibyago abandi bagendera mu nzira nyabagendwa.

9. Uretse igihe gikururwa n’ikindi kinyabiziga, nta kinyabiziga gifite moteri
gishobora kugenda mu mihanda, ahamanuka, igihe moteri itaka cyangwa igihe
vitensi idakora.

Ingingo ya 89 :

Haseguriwe amarengategeko ateganywa n’ingingo ya 59, 70-2 n’iya 72, nta kinyabiziga na kimwe gishobora kujyanwa cyangwa gukomeza kugendeshwa mu nzira nyabagendwa niba kidakurikije amategeko y’igice cya III cy’iri teka.
Nyamara ibinyabiziga byajyanywe mu mihanda hatarashira igihe cy’imyaka 2 iri teka ritangiye gukurikizwa ntabwo bizarebwa n’ibivugwa ku ngingo ya 80-1, 85-1, 85-3, 88-3, 88-4 na 88-5.

Ingingo ya 90 :

Ingingo ya 57, 61, 68, 70, 70-1 n’iya 72 kimwe n’ingingo ya 76, igihe ivuga itara ryo guhagarara n’amatara yerekana icyerekezo ntizikulikizwa ku binyabiziga by’Ingabo z’Igihugu, iyo imyubahirizwe yazo ibangamiye imiterere cyangwa umurimo w’umwanya muto cyangwa uzatinda by’ikinyabiziga.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!