Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA IV: Inkomane-Gutambuka mbere. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA IV: Inkomane-Gutambuka mbere.
About Lesson

Ingingo ya 15 :

  1. Umuyobozi wese ugiye kugera mu nkomane agomba gukoresha ubwitonzi buhagije bujyana  n’uko  aho  ageze  hameze  kandi  akareba  neza  niba  umuhanda  agiye kwinjiramo  utarimo  inkomyi,  akagenda  agabanya  umuvuduko  akurikije  uko asanga atabona neza kandi byaba ngombwa agatanga ikimenyetso cy’uko ageze hafi.

Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba by’umwihariko kwegera isangano agenda ku buryo  ashobora  guhagarara  kugira  ngo  ibinyabiziga  bitambuka  mbere  bihite; ndetse n’iyo ibimenyetso by’umuriro bimwemerera gutambuka ntashobora kwinjira mu isangano iyo ikinyabiziga cye gishobora kuhahagarara kandi kikabuza guhita ibinyabiziga bigenda mu muhanda usanganya.

  1. Umuyobozi wese uvuye mu nzira nyabagendwa ifite ibyerekezo bibiri akaba ashaka kwinjira mu y’indi ifite icyerekezo kimwe, agomba kureka ibinyabiziga biyigendamo bigatambuka.
  1. Umuyobozi wese uvuye mu nzira nyabagendwa idafite umuhanda wa kaburimbo cyangwa  ukozwe  nk’urimo  kaburimbo  akaba  yinjira  mu  nzira  ya  kaburimbo n’ibimeze nkayo agomba kureka ibinyabiziga biyigendamo bigatambuka.
  1. Umuyobozi wese uvuye mu kayira cyangwa mu nzira y’igitaka akaba ajya mu nzira nyabagendwa  itari  akayira  ntibe  n’inzira  y’igitaka  agomba  kureka  ibinyabiziga bigenda muri iyo nzira nyabagendwa bigatambuka.
  1. Umuyobozi wese uvuye  ahantu  hahana  imbibi  n’inzira  nyabagendwa  agiye kwinjiramo agomba kureka ibinyabiziga bigendamo bigatambuka.

Ingingo ya 16 :

  1. Bitanyuranije n’ibivugwa mu  ngingo  ya  15,  umuyobozi  wese  agomba  kureka ibinyabiziga bituruka mu kuboko kwe kw’iburyo bigatambuka keretse iyo ari mu isangano  aho  agomba  kubahiriza  amategeko  yo  gutambuka  mbere  yerekanwa n’ibyapamenyetso B.1, cyangwa B.2b na A. 22 cyangwa yerekanwa n’ibimenyetso by’amatara.

Utegetswe kureka abandi bagahita ntashobora gukomeza urugendo atari uko abona adashobora gutera impanuka, agereranije n’uko ibindi binyabiziga biri mu muhanda bimuri kure n’umuvuduko bifite.

  1. Umuyobozi ugiye kwinjira  mu  isangano  aho  bagomba  kuzenguruka,  agomba kureka ibinyabiziga byagezemo bikabanza bigatambuka.
  1. Umuyobozi wese ugeze mu masangano aho ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu kerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.
Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!