Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA XVI: Gukoresha imburira n’imikandara yo kwirinda ibyago. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA XVI: Gukoresha imburira n’imikandara yo kwirinda ibyago.
About Lesson

Ingingo ya 47 :

  1. Birabujijwe gukoresha izindi mburira zitari izateganijwe n’iri teka.
  2. Gukoresha amahoni bigomba kumara umwanya muto uko bishobotse kose kandi bikaba gusa igihe hari impamvu zo kwirinda impanuka, cyangwa igihe atari mu nsisiro, kugira ngo umuyobozi uri imbere amenyeshwe ko bagiye kumunyuraho.
  1. Hagati ya saa kumi n’ebyiri za nijoro no kurasa kw’izuba, keretse iyo hagiye kuba impanuka, amahoni agomba gusimbuzwa imburira zimurika, hakoreshejwe gucana uzimya vuba vuba amatara magufi cyangwa hasimburana vuba vuba amatara magufi n’amatara maremare.
  1. Imburira zimurika zemewe gukoreshwa kugira ngo bamenyeshe umuyobozi ko bagiye kumunyuraho haba mu nsisiro cyangwa ahandi hose.
  1. Birabujijwe gukoresha  amahoni  cyangwa  gusakurisha  cyane  moteri  ahegereye inyamaswa zikurura, izikoreye ibintu cyangwa amatungo.
  1. Ibivugwa mu  gika  cya  2  n’icya  3  by’iyi  ngingo  ntibikurikizwa  kubyerekeye ibinyabiziga ndakumirwa.

Ingingo ya 47 bis :

Abagenzi  bicaye  ku  ntebe  zifite  imikandara  kimwe  n’umuyobozi  w’ikinyabiziga bagomba kurumanya neza imikandara yabo.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!