Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA 1: IYANDIKWA RY’IBINYABIZIGA – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA 1: IYANDIKWA RY’IBINYABIZIGA
About Lesson

Ingingo ya 121 :

  1. Hashyizweho “ibitabo bitandatu” by’amashakiro byanditsemo nomero zikurikiranye z’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri kimwe n’iza romoruki n’iza makuzungu, uretse iza romoruki ntoya:

1) Igitabo cy’amashakiro y’ibinyabiziga by’abikorera ku giti cyabo;

2) Igitabo cy’amashakiro y’ibinyabiziga bya za ambasade n’iby’imiryango ifite ubusonerwe nk’ubwa ambasade ku misoro no ku mahoro, kimwe n’iby’abakora muri izo za ambasade no muri iyo miryango;

3) Igitabo cy’amashakiro y’ibinyabiziga by’ubutegetsi bwa Leta, iby’imishinga ya Leta n’iby’ibigo bya Leta byigenga n’ibigengwa na Leta;

4) Igitabo   cy’amashakiro   y’ibinyabiziga   by’Ingabo   z’Igihugu   n’ibya   Polisi y’Igihugu;

5) Igitabo cy’amashakiro y’ibinyabiziga bya Polisi y’Igihugu;

6) Igitabo cy’amashakiro y’ibinyabiziga byinjijwe mu gihugu by’agateganyo.

  1. Imikoreshereze y’igitabo cy’amashakiro y’ibinyabiziga by’abikorera ku giti cyabo, icy’ibinyabiziga byinjijwe mu gihugu by’agateganyo n’icy’ibinyabiziga bya za ambasade n’imiryango ifite ubusonerwe, bishinzwe ibiro by’imisoro.
  2. Imikoreshereze ya buri  gitabo  mu  bindi  bitabo  by’amashakiro,  bishinzwe umutegetsi cyangwa abategetsi bashyirwaho ku buryo bwihariye na Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 122 :

  1. Ibinyabiziga byavuzwe mu  ngingo  ya  121  ntibishobora  kugenda  mu  nzira nyabagendwa bitarabanje kwandikwa bisabwe  na nyirabyo ku giti cye cyangwa undi muntu ubikoresha .
  2. Nyamara, ntibigomba guhabwa inomero zo mu Rwanda:

a) ibinyabiziga byinjijwe  mu  Rwanda    by’agateganyo  n’abantu  badasanzwe bahatuye  kandi  ibyo  binyabiziga  bifite  inomero  ibiranga  yatanzwe n’ubutegetsi  bw’igihugu  cyemeye  amasezerano  y’i  Viyeni  yo  kuwa  8 ugushyingo  1968  yerekeye uburyo bwo kugendera mu muhanda, kimwe n’ikimenyetso kibiranga giteganyijwe mu ngingo ya 37 y’ayo masezerano.

b) Mu gihe kitarenze amezi cumi n’abiri y’igihe byinjiriye, ibinyabiziga byinjijwe mu Rwanda bizanywe n’abantu bahatuye cyangwa se bagomba kuhatura kandi bifite inomero ibiranga n’ikimenyetso kibiranga gikurikije ibyategetswe haruguru.

Ingingo ya 123 :

A. Iyandikwa ry’ibinyabiziga by’abantu bikorera  ku  giti  cyabo  cyangwa  ibya  za ambasade  cyangwa  imiryango  ifite  ubusonerwe  nk’ubwa  za  ambasade  no  ku bakozi  b’izo  za  ambasade  n’iyo  miryango  risabwa  ibiro  by’imisoro.  Iryo saba rihekerezwa n’ibi bikurikira:

  1. Iyo ari ikinyabiziga gishya: icyemezo cy’uwagikoze cyangwa cy’uwagicuruje, cyemeza ko ikinyabiziga cyatanzwe ari gishya kandi kikerekana:

a) Ingeri y’ikinyabiziga;

b) Ikimenyetso cyangwa izina ry’uwagikoze ikinyabiziga;

c) Ubwoko bwacyo;

d) Inomero ya shasi y’ikinyabiziga;

e) Inomero ya moteri y’ikinyabiziga;

f) Ingufu za moteri;

g) Uburemere bw’ikinyabiziga igihe gifite ibyangombwa byacyo byose;

h) Uburemere ntarengwa bwemewe bw’ikinyabiziga;

i) Umubare ntarengwa w’abagenzi;

j) Umwaka ikinyabiziga cyakorewemo.

2. Iyo ari ikinyabiziga gishaje:

a) niba ikinyabiziga cyari cyarandikishijwe mu Rwanda iryo saba riherekezwa n’ikarita iranga  ikinyabiziga  yatanzwe  mu  gihe  ikinyabiziga  giherutse kwandikwa;

b) niba ikinyabiziga  kitarandikishwa  mu  Rwanda,  iryo  saba  riherekezwa  n’inyandiko y’ibigaragaza ibinyabiziga byavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi nteruro.

3. Ukurikije uko ikinyabiziga kimeze, isaba riherekezwa n’inyandukuro y’icyemezo kivuga ko icyo kinyabiziga gitangiye gukora cyangwa cyaje kitazatinda.

B. Ibinyabiziga by’ubutegetsi n’iby’ibigo byigenga kimwe n’ibinyabiziga by’Ingabo z’Igihugu bihabwa inomero n’ubutegetsi bubigenga kandi bakamenyesha ibiro by’imisoro ibiranga ibyo binyabiziga kimwe n’ibimenyetso byahawe.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!