Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA XIII: Amasiganwa n’andi marushanwa mu mikino. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA XIII: Amasiganwa n’andi marushanwa mu mikino.
About Lesson

Ingingo 39 :

  1. Uretse iyo ubutegetsi bwabitangiye uruhusa, birabujijwe gusiganirwa mu nzira nyabagendwa, mu muhanda no mu duhanda tw’amagare, kuhakinira cyangwa kuhakorera ibindi bikorwa by’imikino  byabera imbogamizi uburyo bwo kugendera mu muhanda.
  1. Uruhushya rugomba gusabwa Burugumesitiri, Perefe, cyangwa Minisitiri ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, iyo ibyo bibera muri komini imwe, mu karere karenze komini imwe gusa cyangwa karenze Perefegitura imwe.
  1. Uruhushya ruvugwa muri  iyi  ngingo  ruhabwa  gusa  abategura  amasiganwa cyangwa andi marushanwa y’ibinyabiziga, iyo berekanye ko bafite ubwishingizi bwemeza ko uburyozwe cyangwa ibizaba ku mubiri w’abarushanwa cyangwa ku bizangirika  ku  bintu  by’abaje  kureba  iyo  mikino  byagombaga  kubabarwaho bizatangirwa indishyi.
  1. Abategura amarushanwa y’imikino ku nzira nyabagendwa bagomba na  none kwishingira  amafaranga atangwa hakurikije uburyo bushyizweho  n’iteka  rya Perezida mu gihe cyo kubahiriza  ku  budasanzwe umutekano  wa  rubanda  no kubahiriza amategeko y’uburyo bwo kugendera mu muhanda.
Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!