Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA III: Ikirahuri gihagarika umuyaga – ibirahuri – agahanagura – kirahuri. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA III: Ikirahuri gihagarika umuyaga – ibirahuri – agahanagura – kirahuri.
About Lesson

Ingingo ya 85 :

1. Ku kinyabiziga cyose no kuri buri romoruki:

a) Ibintu bibonerana bigize umubiri w’inyuma w’ikinyabiziga habariwemo ikirahuri igihagarika muyaga cyangwa ibigize ikibambasi cy’imbere, bigomba kuba bikoze ku buryo iyo bimenetse, ibyago byo gukomereka byagabanuka uko bishoboka kwose;

b) Ibirahure byo guhagarika umuyaga bigomba kuba bikozwe mu bintu
bibonerana bidacuya kandi bikaba bikozwe ku buryo bidahindura isura
y’ibireberwamo kandi mu gihe bimenetse, umuyobozi agakomeza kubona
bihagije inzira nyabagendwa.

2. Ikinyabiziga cyose kigendeshwa na moteri gifite igihagarika-muyaga, uretse
amapikipiki, kigomba kugira nibura agahanagura-kirahuri kamwe kadakomeza
gukoreshwa n’umuyobozi.

Agahanagura-kirahuri kagomba guhanagura neza ubuso buhagije kugirango
umuyobozi ashobore kubona neza umuhanda yicaye ku ntebe ye.

3. Buri kinyabiziga gitegetswe kugira nibura agahanagura-kirahuri kamwe kigomba no kugira akoza-kirahure gatuma umuyobozi abona neza cyane kandi buri gihe arebeye mu gihagarika-muyaga.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!