IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.
IGICE CYA KABIRI: UBURYO BWO KUGENDA MU MUHANDA
Muri iki gice uraza kwiga uburyo bwo kugenda mu muhanda, ibibujijwe n'ibyemewe.
IGICE CYA GATATU: IBINYABIZIGA
Aha urahamenyera ibijyanye n'ibinyabiziga byose, ibice bibigize, ibyo bigomba kuba byujuje n'ibindi byose bijyanye nabyo.
IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.
IGICE CYA GATANU: IBIRANGA IBINYABIZIGA.
Muri iki gice muramenyeramo ibiranga ibinyabiziga byose.
IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.
IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA
IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA
IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.
No questions yet
Be the first to ask your question! You’ll be able to add details in the next step.
Ask a new question
Add an answer
Ingingo ya 85 :
1. Ku kinyabiziga cyose no kuri buri romoruki:
a) Ibintu bibonerana bigize umubiri w’inyuma w’ikinyabiziga habariwemo ikirahuri igihagarika muyaga cyangwa ibigize ikibambasi cy’imbere, bigomba kuba bikoze ku buryo iyo bimenetse, ibyago byo gukomereka byagabanuka uko bishoboka kwose;
b) Ibirahure byo guhagarika umuyaga bigomba kuba bikozwe mu bintu
bibonerana bidacuya kandi bikaba bikozwe ku buryo bidahindura isura
y’ibireberwamo kandi mu gihe bimenetse, umuyobozi agakomeza kubona
bihagije inzira nyabagendwa.
2. Ikinyabiziga cyose kigendeshwa na moteri gifite igihagarika-muyaga, uretse
amapikipiki, kigomba kugira nibura agahanagura-kirahuri kamwe kadakomeza
gukoreshwa n’umuyobozi.
Agahanagura-kirahuri kagomba guhanagura neza ubuso buhagije kugirango
umuyobozi ashobore kubona neza umuhanda yicaye ku ntebe ye.
3. Buri kinyabiziga gitegetswe kugira nibura agahanagura-kirahuri kamwe kigomba no kugira akoza-kirahure gatuma umuyobozi abona neza cyane kandi buri gihe arebeye mu gihagarika-muyaga.