Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA V : Inziga. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA V : Inziga.
About Lesson

Ingingo ya 87 :

1. Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano
n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose
n’ubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kandi ntibigire aho
byacitse bikomeye mu mpande zabyo.

Nyamara ibimaze kuvugwa ntibikurikizwa ku binyabiziga bidapakiye kandi
bitajya birenza umuvuduko wa kilometero 25 mu isaha ahategamye.

2. Inziga z’ibiziga zigomba kugira imigongo itarangwaho utunogo n’udushyundu dushobora kwangiza inzira nyabagendwa.
Inziga zishobora gushyirwaho iminyururu irwanya ubunyerere, ibyo bigakorwa
gusa kugirango kuva ahantu hari urwondo cyangwa hanyerera bidasanzwe
bishoboke.

3. Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri na za romoruki
zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa, cyangwa inziga
zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya santimetro 4 cyangwa zifite ubugari,
aho bwabarirwa hose, budashyitse kuri 2/3 by’ubugari bw’uruziga rukiri
rushya.

4. Ibivugwa mu gika cya 3, ntibikulikizwa:

a) ku binyabiziga bihinga, iyo bigendeshwa mu karere katarenga kilometero 25
uvuye aho ziba;

b) ku bikoresho bidasanzwe bikoreshwa n’abapatanyi b’imilimo, biva aho
bibikwa bijya aho bikoreshwa cyangwa iyo bitahutse cyangwa se iyo
byimutse aho byakoraga bijya gukora ahandi, kimwe no ku binyabiziga
bidasanzwe bibunza mu masoko ibicuruzwa bidashobora kugendera ku
nziga zikozwe muri kawucu, iyo ugupakira kw’ibyo bikoresho n’ibinyabiziga
bidasanzwe ku binyabiziga bisanzwe bigendera mu muhanda byatera
imbogamizi cyangwa impanuka.

Nyamara, ibinyabiziga binyuranye byavuzwe ku bika a) na b) bishobora
kunyuzwa mu nzira nyabagendwa gusa iyo bidashobora kuyangiza.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!