Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA V: Imiyoborere. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA V: Imiyoborere.
About Lesson

Ingingo ya 17:

  1. Umuyobozi wese ushaka  kugira  aho  agana  ntashobora  kubigira  atabanje kwiringira ko nabigira ataza gutera ibyago cyangwa ngo abere inkomyi abandi bagenzi  bamukulikiye,  bamuri  imbere  cyangwa  bagiye  kubisikana,  akabigira akulikije uko abandi bagenzi bari mu muhanda, aho bagana n’umuvuduko bafite.

Ni nako bigenda nko ku muyobozi wese uvuye ku murongo w’ibinyabiziga cyangwa awugiyemo,  ugana  ibumoso  cyangwa  iburyo,  mu  muhanda,  wambukiranyije umuhanda  ukase  ibumoso  cyangwa  iburyo  agira  ngo  anyure  mu  yindi  nzira nyabagendwa  cyangwa  kugira  ngo    yinjire  ahantu  hahana  imbibi  n’iyo  nzira nyabagendwa, avuye aho yaramaze umwanya munini ahagaze, uhaguruka aho yari ahagaze akanya gato, uhindukira cyangwa usubira inyuma.

  1. Mbere yo gukata  cyangwa  kujya  ku  ruhande  rw’umuhanda,  umuyobozi  wese agomba  mbere  y’igihe  kubigaragaza  ku  buryo  budashidikanywa  akoresheje indanga-cyerekezo  cyangwa  ibiranga-cyerekerezo  by’ikinyabiziga  cye  cyangwa byaba bidakora, byamushobokera akabyerekanisha ukuboko.

Icyo kimenyetso gitanzwe kigomba gukomeza kwerekanwa mu gihe cyose ikinyabiziga kikiyoborwa, ntigikomeza kwerekanwa, iyo imiyoborere irangiye.

Ingingo ya 18:

Mu nsisiro, kugirango ibinyabiziga bisanzwe bitwarira hamwe abantu bigende neza, abayobozi b’ibindi binyabiziga bagomba, bitanyuranyije n’ibivugwa mu ngingo ya 17,1, kugenda buhoro, ndetse byaba ngombwa, bagahagarara akanya gato kugirango ibyo binyabiziga  bitwarira hamwe abantu bishobore kongera kugenda bihaguruka aho bigomba guhagarara.

Itegeko  ritanzwe  mu  gika  kibanza  ntacyo  rihindura  ku  itegeko  rireba  abayobozi b’ibinyabiziga bitwarira hamwe abantu kubyerekeye ubwitonzi buhagije bwo kwirinda impanuka  iyo  ariyo  yose,  iyo  bamaze  kugaragaza  ko  bashaka  kongera  kugenda bakoresheje ibiranga cyerekezo.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!