Ingingo ya 41 :
Kubyerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo, ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byacyo n’umuvuduko birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe cyangwa ibiteganywa n’iri teka.
Ibimaze kuvugwa ntibyerekeye gukoresha amatara ari imbere mu modoka mu gihe bitabangamiye abandi bayobozi.
I. AMATARA-NDANGA.
Ingingo ya 42 :
- Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe nuko ibihe bimeze nk’ igihe cy’ ibihu cyangwa cy’ imvura nyinshi, biba bitagishoboka kubona neza muri metero 200, ukuba mu nzira nyabagendwa kw’ abagenzi, kw’ ikinyabiziga, kw’ imitwaro n’amatungo kugomba kugaragazwa ku buryo bukurikira:
- a) Ibinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi:
– imbere itara rimwe ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa se risa n’icunga rihishije (itara ndanga-mbere);
– inyuma, itara rimwe ritukura (itara ndanganyuma);
Ibi bimaze kuvugwa ntibikurikizwa ku binyabiziga bimaze kuvugwa haruguru, iyo kubera uko byahanzwe, bidafite batiri, kandi bikaba bihagaze akanya gato cyangwa kanini mu rusisiro kimwe no ku ruhande rw’umuhanda.
- b) ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bitari velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ku ruhande:
– inyuma, n’amatara abiri atukura (amatara ndanganyuma).
- c) imodoka zikuruwe n’inyamaswa, ingorofani, inyamaswa zitwaye imizigo cyangwa zigenderwamo kimwe n’amatungo bigomba kurangwa:
– imbere n’itara ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa se risa n’icunga rihishije (itara ndanga-mbere);
– inyuma n’itara rimwe ritukura (itara ndanganyuma).
Ayo matara ashobora guturuka kw’isoko imwe itanga ahagana imbere urumuli rwera cyangwa rw’umuhondo cyangwa se rusa n’icunga rihishije kandi igatanga inyuma urumuri rutukura cyangwa ayo matara agasimburwa n’itara rimwe ritanga mu byerekezo byose urumuri rusa n’icunga rihishije cyangwa ry’umuhondo, keretse iyo ikinyabiziga cyangwa se ibinyabiziga bikomatanye bikururwa n’inyamaswa bifite uburebure burenga metero 6 harimo n’imitwaro cyangwa iyo inyamaswa zigize umukumbi w’inyamaswa 6 byibura. Ayo matara ashobora gutwarwa n’umuyobozi cyangwa umuherekeza ugenda ahegereye ibumoso bw’ikinyabiziga cyangwa bw’inyamaswa.
- d) ibinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n’ibigo bipatana imirimo:
– byaba amatara ateganyijwe ku mugemo b);
– cyangwa amatara ateganyijwe ku mugemo c);
ibyo binyabiziga bipfa kutarenza gusa umuvuduko wa kilometero 20 mu isaha kandi uburebure bwabyo, habariwemo ibyo bitwaye bukaba butarengeje metero 6.
- e) Ibindi binyabiziga iyo bigenda mu muhanda bigomba kugira:
– imbere, itara ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri ku ruhande rw’ibumoso rw’ikinyabiziga;
– inyuma, n’itara ritukura riri ku ruhande rw’ibumoso bw’ikinyabiziga.
Ayo matara ashobora guturuka kw’isoko imwe ishobora gutanga urumuri rwera cyangwa rusa n’icunga rihishije kandi igatanga ahagana inyuma urumuri rutukura cyangwa ayo matara agasimburana n’itara rimwe ritanga mu byerekezo byombi urumuli rusa n’icunga rihishije cyangwa risa n’umuhondo iyo ikinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikomatanye birengeje metero 6 habariweho ibyo byikoreye.
Ibinyabiziga bigendwamo n’abana kimwe n’ingorofani n’ibimuga cyangwa abarwayi ntibitegetswe kugira ibimenyetso bibyerekana iyo byambukiranya umuhanda cyangwa bigenda ku ruhande rwawo.
- f) imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe n’umwarimu, iyo bagenda mu muhanda, kw’isonga hakaba hari abantu barenze umwe :
– imbere, n’itara ryera ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’imbere, hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri;
– inyuma, n’itara ry’umutuku ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri.
Impande z’iyo mirongo cyangwa z’utwo dutsiko; iyo uburebure bwazo burenga metero 6, zigomba kugaragazwa n’itara rimwe cyangwa menshi yera, cyangwa y’umuhondo cyangwa asa n’icunga rihishije.
Imitwe y’ingabo ziri mu myitozo ntizitegetswe kugira ibimenyetso biziranga; muri icyo gihe ibigomba gukorwa kugira ngo abagenzi bagire umutekano bitegekwa na Minisitiri ushinzwe Ingabo z’Igihugu.
- g) Romoruki:
– iyo ziziritse ku binyabiziga bivugwa ku mugemo a): itara ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri romoruki inyuma iyo uburumbarare bwayo cyangwa by’ibyo yikoreye bituma itara ry’ikinyabiziga gikurura ritagaragara;
– iyo ziziritse ku bindi binyabiziga byose; n’amatara ndanga-mbere n’aya ndanga-nyuma ateganijwe ku binyabiziga bikurura.
- h) ibinyabiziga cyangwa imitwaro bifite ubugari burenga metero 2,50 :
– imbere n’inyuma; n’amatara ateganywa ku mugemo b) w’iyi ngingo;
– imbere n’inyuma kandi kuri buri ruhande, ndetse byaba ngombwa no ku mpera y’amabondo y’ikinyabiziga cyangwa y’imitwaro, n’itara ndangaburumbarare risa n’icunga rihishije cyangwa ry’umuhondo.
- Iyo ikinyabiziga gihagaze umwanya muto cyangwa munini, gukoresha amatara ateganywa ku gika cya mbere cy’iyi ngingo bitegetswe gusa iyo amatara yo ku muhanda adatuma ikinyabiziga kigaragara neza muri metero 100, kandi n’igihe ikinyabiziga gihagaze umwanya muto cyangwa munini inyuma y’imyanya yabiteganyirijwe by’umwihariko yerekanwa n’ikimenyetso n°E, 20.
- Amatara ndanga mbere n’aya ndanga nyuma y’imodoka zitarengeje metero 6 z’uburebure na metero ebyiri z’ubugari habariwemo imitwaro kandi nta kindi kinyabiziga kiziritseho, ashobora gusimburwa n’amatara yo guhagarara umwanya munini iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu nsisiro bibangikanye ku ruhande rw’umuhanda.
Ayo matara azaba yera cyangwa asa n’umuhondo ahagana imbere n’umutuku cyangwa umuhondo inyuma.
Itara cyangwa amatara yo guhagarara umwanya munini ku ruhande rw’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri niyo yonyine agomba gucanwa.
- Amatara kamenabihu y’inyuma ntashobora gukoreshwa atari uko inkomyi zo kubona neza, imiterere y’ikirere mu buryo bwo kubona neza nk’igihu cyangwa imvura nyinshi bituma ntawe ubona hirya ya metero 100.
II. AMATARA MAGUFI N’AMATARA MAREMARE
Ingingo ya 43 :
- Amatara magufi n’amatara maremare agomba gucanirwa rimwe n’amatara ndanga iyo hagati yo kurenga no kurasa kw’izuba cyangwa bitewe n’uko ibihe byifashe, nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura nyinshi, bidashobotse kubona neza muri metero zigeze ku 100.
- Nyamara, amatara magufi n’amatara maremare agomba kuzima iyo ikinyabiziga gihagaze umwanya muto cyangwa munini.
- Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa:
- a) iyo umuhanda umurikiwe hose kandi bikaba bihagije kugira ngo umuyobozi ashobore kureba neza muri metero zigeze ku 100;
- b) iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ikindi, hakiri intambwe zihagije kugirango icyo kinyabiziga gishobore gukomeza kugenda ku buryo bucyoroheye kandi butagitera ibyago, akabigira buri gihe cyose umuyobozi acana azimya vuba vuba amatara maremare yerekana ko ahumwe;
- c) iyo ikinyabiziga gikurikiye ikindi mu ntambwe zitagera kuri metero 50, keretse iyo umuyobozi wacyo ashaka kunyura kucyo akurikiye acana azimya vuba vuba amatara maremare.
- Amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.
- Amatara kamenabihu y’imbere y’ikinyabiziga akoreshwa gusa iyo imiterere y’ikirere nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura nyinshi bituma ntawe ubona neza nko muri metero 100, iyo ikinyabiziga kigenda mu nzira nyabagendwa ifunganye irimo amakoni menshi.
Ayo matara kamenabihu ashobora gusimbura amatara yo kubisikana cyangwa amatara y’urugendo.
- Amatara-ndanga agomba gucanirwa rimwe n’amatara yo kubisikana, n’amatara y’urugendo cyangwa n’amatara kamenabihu.
- Amatara yo gusubira inyuma acanwa gusa igihe cyo gusubira inyuma, nta na rimwe agomba kubangamira abandi bagenzi.
- Amatara ashakisha acanwa gusa igihe ari ngombwa kandi atabangamiye abandi bayobozi.
III. KWEREKANA GUHINDURA ICYEREKEZO N’UMUVUDUKO
Ingingo ya 44 :
Umuyobozi ushaka guhindukiza ikinyabiziga cyangwa kukiganisha ku ruhande, nko kugikata mu masangano kuva mu muhanda, cyangwa kugihagarika ibumoso bw’umuhanda,agomba kubanza kubigaragaza neza kandi ku buryo buhagije, akiri muri m50 nibura, akoresheje itara cyangwa amatara ndanga-cyerekezo y’ikinyabiziga cye cyangwa yaba atayafite, akabikoresha ukuboko kwe.
Uko kubyerekana kugomba kurangirana n’icyo yashakaga gukora.
Ingingo ya 45 :
Umuyobozi ushaka kugabanya umuvuduko w’ikinyabiziga cye agomba kubyerekana.
Uko kubyerekana kugomba kugaragazwa n’amatara yo guhagarara, yaba ntayo bikerekanishwa ukuboko.
Ingingo ya 46 :
Ukwerekana guhindura icyerekezo cyangwa umuvuduko ntibibuza umuyobozi gukurikiza ibyo agomba gukora bitewe n’umwanya abandi bagenzi barimo n’umuvuduko bafite.