Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA VI: IYEREKANA KU BINYABIZIGA BIMWE NA BIMWE RY’AMAZINA, ICUMBI NA NUMERO YO MU GITABO CY’UBUCURUZI BYA BANYIRABYO N’IYEREKANA RY’UMUBARE NTARENGWA WEMEWE W’ABAGENZI. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA VI: IYEREKANA KU BINYABIZIGA BIMWE NA BIMWE RY’AMAZINA, ICUMBI NA NUMERO YO MU GITABO CY’UBUCURUZI BYA BANYIRABYO N’IYEREKANA RY’UMUBARE NTARENGWA WEMEWE W’ABAGENZI.
About Lesson

Ingingo ya 131 :

  1. Izina, izina ry’ingereka n’icumbi bya nyirabyo bigomba kwandikwa ku buryo bugaragara imbere kandi ku ruhande rw’ibumoso h’ibinyabiziga bikurikira:

a) ibinyabiziga bigendeshwa  na  moteri  byikorera  ibiro  birenze  000  kandi bidatwara abantu gusa;

b) Ibinyabiziga bikururwa;

c) Ibinyabiziga bisunikwa n’abantu:

d) Ibinyamitende bidasorerwa.

2. Ikinyabiziga cyose gikoreshwa  gusa  mu  mirimo  y’ubucuruzi  kigomba kwandikwaho,  uretse  ibyanditswe  biteganyijwe  mu  gika  cya  1  cy’iyi  ngingo kandi ku buryo bugaragara, ahantu nyiracyo yandikiwe mu gitabo cy’ubucuruzi na nimero ye nk’uko bitegekwa n’ingingo ya 19 y’itegeko ryo kuwa 23 Mutarama 1971 ryerekeye igitabo cy’ubucuruzi.

3. Ikinyabiziga cyose kigenewe gutwara abantu bariha kigomba kwandikwaho, ku buryo bugaragara, ku rugi rw’umuyobozi no ku rugi cyangwa ku nzugi z’aho abagenzi binjirira, umubare ntarengwa w’abagenzi bashobora kugendamo, uwo mubare ntushobora kujya hejuru y’uwo uwakoze ikinyabiziga yagennye.

Inyuguti n’imibarwa bigize  inyandiko  imaze  kuvugwa,  bigomba  kugira ubuhagarike buto ntarengwa bwa santimetero 4 naho imibyimba yabyo ikagira ubugari buto ntarengwa bwa milimetero 5.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!