Ingingo ya 67:
- A) Mu mijyi kimwe no ku mihanda y’igihugu igenwa na Minisitiri ushinzwe Transiporo, uburemere ntarengwa ku kinyabiziga cyangwa ku binyabiziga bikururana bushyizweho ku buryo bukurikira:
* ubwikorezi ntarengwa bwemewe kuri buri mutambiko ufungwaho ibiziga bine buzaba:
– kuri buri mutambiko usanzwe: toni 10;
– ku mitambiko ibiri ikurikiranye: toni 16;
– ku mitambiko itatu: toni 24; ikamyo iyo ariyo yose ntishobora na rimwe gutwara ibintu birenze toni 46.
- B) Ku yindi mihanda yagenwe na Minisitiri ushinzwe Transiporo, uburemere ntarengwa bwemewe kuri buri kinyabiziga cyangwa ku binyabiziga bikururana bishyizweho ku buryo bukurikira:
- a) Ibinyabiziga bifite imitambiko 2 harimo makuzungu: toni 12;
Ibinyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga, hatarimo makuzungu: toni 16;
- c) ibinyabiziga bifatanye:
– bifite imitambiko itatu: toni 12;
– bifite imitambiko ine cyangwa irenga: toni 16
- d) ibinyabiziga bikururana: toni 20
C) Mu mijyi kimwe no mu mihanda yavuzwe ku migemo A na B, y’iki gika, uburemere ntarengwa bwemewe kuri buri ruziga bushyizweho ku buryo bukurikira:
– inziga zihagwa: toni 3,20, ariko ingufu z’umwuka ntizirenga kg 5,5 kuri cm²;
– inziga zihagwa: toni 3,20, ariko ingufu z’umwuka ntizirenga kg 5,5 kuri
– inziga zifite umwuka ariko zidahagwa: toni 15 DL;
– Inziga zidahagwa, izikoze mu byuma cyangwa izikoze muri kawucu gusa: toni 8 DL ariko buri ruziga rukoze mu cyuma kandi rudahagwa ntirurenga kg 250.
Mu ndemeko zavuzwe haruguru D ivuga, muri metero, umurambararo w’inyuma y’umupira bapimiye mu butambike L ikavuga ubugari busumba ubundi bwose bupimiwe mu mugongo w’uruziga.
D) Uburemere ntarengwa kuri buri mutambiko bushyizweho ku buryo
bukurikira:
a) mu mijyi kimwe no mu mihanda ivugwa ku mugemo A w’iki gika: toni 10 ariko umutambiko urushije iyindi kuremererwa mu mitambiko ikurikiranye ntube warenza toni 8;
b) ku mihanda ivugwa ku mugemo B: toni 5,5 ariko umutambiko urushije iyindi kuremererwa mu mitambiko ikurikiranye ntube warenza toni 4.
Ubwo buremere bugizwe n’igiteranyo cy’ubwikorezi bwose inziga zose zitsindagira k’ubutaka ishingiro ryabwo rikaba hagati y’ubuhagarike n’ubugari bukwirakwijwe mu bugari bwose bw’ikinyabiziga.
E) Ku yindi mihanda, uretse iyavuzwe ku migemo A na B, y’iki gika, uburemere ntarengwa bwemewe bw’ikinyabiziga cyangwa ubw’ibinyabiziga bikururana ntibushobora kurenza toni 7 kandi buri mutambiko ntushobora kurenza toni 3,5.
F) Uretse bibonewe uruhusa, ubundi birabujijwe gushyira no gukomeza kugendesha imodoka cyangwa remoruki mu nzira nyabagendwa byikoreye toni zirenga 5 ubariye kuri buri ntera ya metero imwe iri hagati y’imitambiko ibiri ihera cyangwa iyo uburemere bw’ibyikorewe burenze uburemere ntarengwa bwemewe n’ikarita iranga ikinyabiziga.
- Ibivugwa mu gika cya mbere ntibikurikizwa iyo ari imashini zikoreshwa mu kubaka imihanda ;
- Ku byerekeye ibinyabiziga bigendeshwa n’ingufu za gazi n’ibigendeshwa n’ibyuma bibika amashanyarazi, uburemere bwavuzwe haruguru bwongerwaho hatarengejwe toni imwe, uburemere bw’ibyuma, uburemere bwa gazi, mu gihe ikinyabiziga kigenda, ibyuma bitwara iyo gazi cyangwa ibibitse amashanyarazi n’ibindi bijyana n’ibyo bikoresho ;
- Uburemere ntarengwa bw’ikinyabiziga n’ubwikorezi ntarengwa ku mitambiko itsindagiye ku butaka ntibushobora kurenga uburemere ikinyabiziga n’imitambiko yacyo byemerewe.
- Ministiri ushinzwe Transiporo ashobora:
a) gutanga uruhusa, ku bice bimwe avuze by’inzira nyabagendwa kugirango binyurwemo k’uburyo busanzwe n’ibinyabiziga bifite uburemere burenze ubwavuzwe haruguru;
- b) gutanga uruhusa akoresheje ibyemezo byihariye kandi by’igihe gito kugirango ibyo binyabiziga binyure mu mayira agenwe.
Iyo bibaye ngombwa, ateganya ibigomba kuzuzwa kugirango ibyo binyabiziga bishobore kunyura muri ayo mayira.
Ingingo ya 68:
- Minisitiri ushinzwe Transiporo ashobora kugabanya uburemere ntarengwa buteganyijwe mu ngingo ya 67, ku bice bimwe na bimwe by’umuhanda kimwe no ku mateme, ibyombo cyangwa ku bindi byubatswe ku nzira nyabagendwa ku buryo bukwiranye n’icyatuma ayo mayira n’ibyo byubatswe bitakwangirika no kurinda ibyago abagenda mu mihanda.
Igiteranyo cy’uburemere cyemewe kizagarazwa ku cyapa n C,7 gishinze ku mpera z’imihanda cyangwa hafi y’ibyo byubatse ku muhanda byavuzwe haruguru.
- Iyo uburemere ntarengwa bwemewe bwashyizweho hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 67 burenga toni eshatu, kimwe no ku modoka zose cyangwa romoruki byagenewe gutwara ibintu, ibiranga uburemere bw’ibinyabiziga n’ubw’ibyo bishobora kwikorera byandikishwa na nyirabyo mu rubavu rwabyo rw’iburyo ahagana imbere.
Ibyo bishobora kwandikishwa irangi kuri karisori cyangwa bikandikwa ku cyapa gifashe neza kuri karisori.
Inyuguti n’imibare bigomba kugira byibura santimetero 5 z’ubuhagarike n’umubyimba wabyo ukagira byibura milimetero 5.
Ibyanditseho n’uko byandikwa bigomba guhuza n’ibiri ku rugero rwa 2 rw’ingereka ya 8 y’iri teka.
Ibimaze kuvugwa ntibikurikizwa:
- a) ku mashini zihinga;
- b) ku mashini zihariye zikoreshwa n’abapataniye imirimo;
- c) kuri za otobisi no ku zindi modoka nini zitwara abantu;
- d) ku byo ibinyabiziga bitwaye inyuma no ku tunyabiziga dukurura nk’utwikorera ingeri z’ibiti.
- Iyo ubifitiye ububasha akekeranya ko uburemere bukubiye hamwe bw’ikinyabiziga, umuyobozi ategetswe kumuba hafi no kumufasha mubyo agomba kugenzura bitarenga amasaha abiri.