Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA IV: IMPANUKA. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA IV: IMPANUKA.
About Lesson

Ingingo ya 4 :

Bitabangamiye ibiteganywa n’amategeko ahana, umugenzi wese uguweho n’impanuka agomba:

  1. Guhita ahagarara igihe bimushobokeye kandi atagombye kubangamira bundi bushya uburyo bwo kugenda mu muhanda cyangwa kwiteza ibyago ubwe;
  2. Gukora uko ashoboye kwose kugirango uburyo bwo kugenda mu muhanda bw’aho impanuka yabereye bwoye guhungabana ashyira ibimenyetso ahashobora kubyara inkomyi, nko gukoresha ikimenyetso n°A,29, kwakiriza icyarimwe amatara yose ndangacyerekezo y’ikinyabiziga, cyangwa kuhatereka itara rimyatsa, ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga;
  3. Iyo umuntu yapfiriye mu mpanuka cyangwa yakomerekeyemo bikabije kandi bikaba bidahungabanya uburyo bwo kugenda mu muhanda, kwirinda guhindura uko ibintu bimeze, gusibanganya ibimenyetso bishobora kugaragaza abari mu makosa, no kubimenyesha cyangwa gutumaho abubahiriza amahoro bari hafi aho;
  4. Iyo abandi Bantu bahuye n’iyo mpanuka babimusabye, kubabwira umwirondoro we;
  5. Iyo umuntu yapfiriye muri iyo mpanuka cyangwa yakomerekeyemo bikabije, ariko akabona nta byago bishobora kumutera, kuguma aho impanuka yabereye cyangwa kuhagaruka kugez’igihe abubahiriza amahoro bahagereye, cyeretse iyo bamwemereye kuhava cyangwa iyo agomba gutabara abakomeretse cyangwa kujya kwivuza ubwe bwite;
  6. Iyo impanuka yangije ibintu gusa cyangwa hakaba hari abakomeretse byoroheje, kugana aho impanuka yabereye, kugirango, abyumvikanyeho n’uwo bagonganye, bagaragaze uko byagenze, cyangwa niba batabyumvikanyeho, afashe umukozi ubishinzwe kubyirebera.

Ariko rero, iyo umukozi ubifitiye ububasha adashobora cyangwa atashoboye kugera aho byabereye mu gihe kiringaniye , abahuye n’impanuka bashobora buri wese kubimureba, igihe bishoboka, kubimenyesha umutegetsi ushinzwe kubahiriza amahoro uri hafi cyangwa uri aho batuye.

Nk’uko iyi ngingo ibiteganya:

  • “Umuntu wakomeretse cyane” bivuga umuntu wagize ibikomere bishobora kumuviramo urupfu, kumushegesha wese, kumutesha igice cy’umubiri cyangwa wacitse urugingo.
  • “Igikomere cyoroheje” bivuga igikomere cyose umuntu asanga kitahungabanya ubuzima, kitamushegesha wese cyangwa kitatuma atakaza igice cy’umubiri cyangwa urugingo.
Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!