Ingingo ya 60 :
- Imizigo ikinyabiziga cyikoreye igomba gupakirwa no gupangwa ku buryo idashobora:
- a) Guteza abantu ibyago mu rugendo;
- b) Kwangiza mu rugendo inzira nyabagendwa, impande zayo, ibiyubatsweho cyangwa umutungo uyikikije;
- c) Kubuza umuyobozi kubona neza cyangwa kubangamira gufata ku muhanda cyangwa imiyoborere y’ikinyabiziga;
- d) Gukingiriza amatara, uturebanyuma two hanze, ibimenyetso byerekana icyerekezo, utugarura-rumuri, nimero ziranga ikinyabiziga cyangwa ibimenyetso umuyobozi yerekanisha ukuboko.
Imizigo igomba gupangwa kandi iyo ari ngombwa ikazirikwa ku modoka ku buryo idashobora kugwa no gukururuka mu nzira nyabagendwa no kugusha ikinyabiziga.
Ibintu byose bifashisha nk’iminyururu, amahema, n’ibindi bigenewe kuzirika imizigo cyangwa kuyirinda kwangirika, bigomba kuyizenguruka ku buryo budanangiye.
- Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gukora uko ashoboye kugirango imizigo itagenda ibomborana ku buryo bukabije.
Ingingo ya 61 :
Uburumbarare bw’ikinyabiziga gipakiye yaba imodoka, cyaba ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa cyangwa romoruki ikuruwe n’ibyo binyabiziga, hapimiwemo n’ibirenze ku mubyimba ntibushobora kurenga ingero zikurikira:
- Ubugari bupimiwe mu butambike ubwo ari bwo bwose; metero 2 na santimetero 50.
Nyamara:
- a) iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke,ikawa,amakara, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera kuri metero 2 na santimetero 75;
- b) iyo imizigo igizwe n’ibimaze kuvugwa haruguru kandi ikaba ijyanwa mu karere katarenga kilometero 25 uvuye aho yapakiriwe, ubugari bwayo bushobora kugera kuri metero 3 usibye mu nsisiro.
Mu biteganyijwe mu migemo a) na b) ibanza, nta nkingi n’imwe ikomeye ishobora gushyirwaho ku buryo igice cyayo icyo aricyo cyose cyarenga metero 1 na santimetero 25 uhereye ku murongo ugabanya ikinyabiziga mo kabiri mu burebure bwacyo.
- Uburebure: haseguriwe amategeko yerekeye gutwara ibintu birebire cyane, imizigo ntishobora gusumba ibinyabiziga cyangwa, cyaba ari ikinyabiziga gikuruwe n’inyamaswa, umutwe w’ibikururwa.
- Ubuhagarike: metero 4, keretse iyo hari uruhushya rudasanzwe rutanzwe na Minisitiri ushinzwe transiporo cyangwa rutanzwe na Perefe iyo gutwara ibintu ku buryo budasanzwe bikorewe mu ifasi ya Perefegitura imwe gusa.
Ingingo ya 62 :
- Iyo ikinyabiziga cyikoreye ibintu birebire bidashobora kugabanywa, icyo gihe imizigo ntishobora kurenza metero 3 ku mpera y’inyuma y’ikinyabiziga.
- Imitwaro miremire igomba guhambiranwa ku buryo budanangiye no kuzirikwa ku kinyabiziga kugirango igihe yicunda itarenga impande z’ikinyabiziga.
Ingingo ya 63 :
Iyo imizigo isumba impera y’inyuma y’ikinyabiziga ho metero irenga, igice gihera cy’imizigo kigomba kugaragazwa:
– ku manywa: n’agatambaro gatukura gafite byibura santimetero 50 z’uruhande;
– iyo amatara y’ibinyabiziga agomba gucanwa: n’itara ritukura cyangwa akagarura-rumuri gatukura.
Ibimenyetso bikoreshwa kugirango berekane impera y’inyuma y’imizigo ntibishobora gushyirwa ku buhagarike burenze metero 1 na santimetero 55 uhereye ku butaka.
Ingingo ya 64 :
- Ubugari bw’imizigo yikorewe n’amagare, na velomoteri kimwe na romoruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga santimetero 75.
- a) Ubugari bw’imizigo yikorewe n’amapikipiki adafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe na romoruki zikururwa ry’ibyo binyabiziga, ntibushobora kurenga metero 1,25.
- b) Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki ifite akanyabiziga ko ku ruhande kimwe n’ubw’iya romuruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza santimetero 30 ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye.
- Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubw’iyikorewe n’ibinyamitende ine bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romoruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenza santimetero 30 ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye, kandi ubugari ntarengwa budakuka bukaba metero 2 na santimetero 50.
Ingingo ya 65 :
Imizigo yikorewe n’amagare, velomoteri, amapikipiki, ibinyamitende by’ibiziga bitatu n’iby’ine bifite cyangwa bidafite moteri ntibishobora kurenza impera y’imbere y’ikinyabiziga, naho iy’inyuma y’ikinyabiziga ntishobora kurenza santimetero 50.
Ibivugwa mu gika kibanziriza iki byubahirizwa ku byerekeye imizigo yikorewe na romoruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga, no ku mizigo yikorewe n’utunyabiziga two ku ruhande.
Ingingo ya 66 :
- a) Umuyobozi w’imodoka cyangwa uw’ikinyamitende itatu cyangwa uw’ikinyamitende ine bifite moteri agomba kugira aho yicara hafite ubugari butari munsi ya santimetero 55.
Umuyobozi wa kimwe mu binyabiziga bivugwa mu gika kibanziriza iki ntashobora kwemerera abandi bantu kwicarana nawe mu gihe umwe muri bo adafite umwanya wo kwicaramo ungana nibura na santimetero 40 z’ubugari.
- Birabujijwe gutwara ku ntebe z’ikinyabiziga umubare w’abantu urenze umubare wateganyijwe n’uwayikoze.
- Birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka cumi n’ibiri iyo harimo indi myanya.
- Umuyobozi wa kimwe mu binyabiziga byavuzwe ku gika cya mbere abujijwe gutwara abantu mu bice by’inyuma bya karisoro y’icyo kinyabiziga cyangwa ya romoruki yacyo.
- Igare, velomoteri, n’ipikipiki ntibishobora gutwara abantu barenze umubare w’intebe ziteganyijwe.
- Ibivugwa mu gika cya 5, bikurikizwa ku byerekeye ibinyamitende itatu, n’ibinyamitende ine bifite moteri cyangwa bitayifite, bidafite akazu k’umuyobozi.
- b) Nyamara, umuyobozi ashobora kwemerera umuntu umwe cyangwa benshi gufata umwanya mu gice cy’ikinyabiziga kigenewe gutwara ibintu, iyo abona bishoboka kandi bidashobora kuvamo impamvu yatera impanuka.Agomba kuba yizeye ko ahantu hose umutekano w’abo atwaye udashobora guhungabana.
- c) Ibimaze kubuzwa ntibikurikizwa n’abayobozi b’ibinyabiziga bikoreshwa mu mirimo ya gisirikare cyangwa ya gipolisi; cyangwa mu mirimo y’abarwanya inkongi cyangwa y’abasukura imihanda.