Ingingo ya 92 :
- Ibyapa byo ku mihanda bigizwe: n’ibyapa biburira, ibyo gutambuka mbere, ibimenyetso bibuza cyangwa bitegeka, n’ibyapa ndanga.
- Ibyapa byo ku mihanda bigomba gushingwa ku ruhande rw’iburyo bw’umuhanda ku buryo umusozo wo hasi udashobora kuba munsi ya metero 1 na santimetero 50 cyangwa hejuru ya metero 2 na santimetero 10 uhereye ku butaka uretse ibyapa by’agateganyo.
- Igisobanuro cy’icyapa gishobora kuzuzwa, gusiganurwa cyangwa kugenwa n’ibyapa by’inyongera bigizwe n’ibyapa by’urukiramende bifite ibigereranyo cyangwa inyandiko by’ibara ryirabura kiri ku buso bwera buzengurutswe n’umurongo wirabura cyangwa wera ku buso bw’ubururu kandi bigashyirwa munsi y’icyapa bicyegereye.
ICYICIRO CYA MBERE: Ibyapa biburira n’ibyo gutambuka mbere.
Ingingo ya 93 :
- Ibyapa biburira bibereyeho kumenyasha umugenzi ko hali icyago kandi bikerekana imiterere yacyo kandi bikamutegeka ubwitonzi budasanzwe kugira ngo imigenzereze ye ihure n’imiterere n’ububi bw’icyago cyerekanywe; naho ibyapa byo gutambuka mbere bibereyeho kumenyesha abagendera mu nzira nyabagendwa amategeko yihariye yo gutambuka mbere mu nkomane; ibyo byapa byose bishobora kugira ibyo bibuza.
- Ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bishushanyije ku mugereka wa mbere w’iri teka hamwe n’ibigereranyo byerekana imiterere y’icyago bimeze nka mpandeshatu ndinganire ifite ubuso bwera buzengurutswe n’ibara ritukura, uretse ibyapa n° A, 28, a,b, na C; A, 30; A, 31; B.2 a na b; B4; B5; B6 na B7 a na b.
Ingingo ya 94 :
- Ibyapa biburira ibyago n’ibyapa byo gutambuka mbere bishyirwa iburyo hakurikijwe ibyerekezo abagenzi bireba baganamo bitewe n’imiterere y’aho hantu icyapa cya kabiri kimeze nk’icya mbere cyashyizwe iburyo gishobora gushyirwa ibumoso.
- Ahatari mu nsisiro, ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bigomba gushyirwa mu ntera kuva kuri metero 150 kugeza kuli 200 y’ahantu habi byerekana.
Iyo bitewe n’imiterere y’ahantu intera itandukanya icyapa n’ahantu habi iri munsi ya metero 150 ku buryo bugaragara,iyo ntera yerekanishwa icyapa cy’inyongera n° F,l.
- Hanyuranyijwe n’ibivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo:
- a) ibyapa n° A, 22, B1 na B2 bigomba gushyirwa hafi cyane hashobotse y’amasangano byerekana, buri cyapa gishobora kubanzirizwa n’ikindi nkacyo gishyizwe ku ntera irenzeho uhereye ku isangano kandi ikarangwa n’icyapa cy’inyongera n° F,1.
- b) ibyapa n°A, 28 a, A, 28b, na A, 28c bigomba gushyirwa, kimwe muli metero 150 ikindi muli metero 100, ikindi muli metero 50, uhereye ku masangano y’inzira nyabagendwa n’umuhanda wa gari ya moshi.c) Ibyapa n°B, 7a na B, 7b bigomba gushyirwa ku ruhande rw’iburyo bw’amasangano y’inzira nyabagendwa n’umuhanda wa gari ya moshi biranga.
- Iyo ahantu icyago cyaranzwe kiri ari harehare, uburebure bw’igice cy’inzira nyabagendwa icyo cyago kirimo bushobora kwerekanwa n’icyapa cy’inyongera n° F, 2.
- Mu nsisiro, ibyapa biburira bigomba gushyirwa iruhande neza y’ahantu habi.
Nyamara, ibyapa A, 6; A, 11 na A, 16 bigomba gushyirwa mu ntera iringaniye y’ahantu habi kandi iyo ntera igomba kwerekanwa n’icyapa cy’inyongera n° F,1.
- Iyo icyapa kiburira gishinze aho inzira nyabagendwa irasukira, icyapa cy’inyongera kigizwe n’akarangakerekezo kirabura gashobora kwerekana icyerekezo cy’ahantu habi, iyo aho hantu hari kuri iyo nzira nyabagendwa.
Ingingo ya 95 :
Icyapa n° A,22 gishobora gushyirwa ku nzira nyabagendwa gusa iyo andi ayira yose arasukira mu masangano ariho icyapa n° B,1; B,2, a ; cyangwa B,2, b.
Ingingo ya 96 :
Icyago kiterekanywe n’ikigereranyo kiri mu mugereka wa mbere w’iri teka gishobora kurangwa n’icyapa cy’inyongera cyerekana icyo cyago , gishobora kandi kwerekanwa hakoreshejwe ikigereranyo kiboneye kitari mu mugereka wavuzwe.
ICYICIRO CYA II: Ibyapa bibuza cyangwa bitegeka.
Ingingo ya 97 :
- Ibyapa byereka abagenda ibyo babujijwe cyangwa bategetswe, bimeze nk’ingasire.
Iyo ngasire izengurutswe n’ibara ritukura kandi ubuso bukera iyo igihe icyapa kibuza, uretse ibyerekeye ibyapa bibuza guhagarara umwanya muto cyangwa munini bifite ubuso bw’ubururu.
Ingasire igira ibara ry’ubururu, iyo icyapa gitegeka.
- Ibigereranyo bisiganura imiterere y’ikibuzwa cyangwa y’igitegekwa bishushanyijwe mu migereka ya 2 na 3 y’iri teka.
3. Ibyapa by’inyongera bishobora kumenyesha ubugerure cyangwa
amarengamategeko rusange cyangwa ibibujijwe cyangwa ibitegetswe byihariye.
Ingingo ya 98 :
Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa mu gice cy’inzira nyabagendwa kiri hagati y’aho bishinze n’inkomane ikurikiye ku ruhande rw’inzira bishinzeho.
Ingingo ya 99 :
1. Ibyapa bibuza bishyirwa iburyo hakurikijwe icyerekezo abagenzi bireba baganamo; bitewe n’imiterere y’aho hantu icyapa cya kabiri kimeze nk’icya mbere cyashyizwe iburyo, gishobora gushyirwa ibumoso.
- Ibyapa n° C, 2Oa (guhagarara umwanya munini babisikana) na C,2Ob (guhagarara umwanya muto no guhagarara umwanya munini babisikana) bigomba gushyirwa kuri buri ruhande rw’inzira bigenewe, bikaba ari umubare uhagije kugirango bishobore kugaragara neza kuva ku cyapa kimwe kugeza ku kindi.
Nta na rimwe intera iri hagati y’ibyapa bibiri byavuzwe ishobora kurenga metero 100.
Ingingo ya 100 :
Hanyuranyijwe n’ibivugwa mu ngingo ya 98, ibibujijwe biri ku byapa n° C,18 (kubuza guhagarara umwanya munini) na n° C,19 (kubuza guhagarara umwanya muto no guhagarara umwanya munini) bishobora kugarukira mu ntera iri hagati y’ibyapa bibiri bivuzwe haruguru byuzuzwa n’ibyapa by’inyongera bibiri: kimwe ni akarangacyerekezo k’umukara gahagaze gafite isonga ireba hejuru, ikindi ni akarangacyerekezo k’umukara gafite isonga ireba hasi.
Ingingo ya 101 :
Iyo ibibuzwa byinshi byubahirizwa ahantu hamwe, ibigereranyo bibyerekeye bishobora gushyirwa hamwe ku ngasire imwe.
Nyamara umubare w’ibigereranyo biteraniye ku ngasire imwe ntushobora kurenga bitatu.
Ingingo ya 102 :
Ibyapa bitegeka bishyirwa ahantu birushijeho kubonwa neza n’abo bigenewe.
ICYICIRO CYA III: Ibyapa biyobora.
Ingingo ya 103 :
- Ibyapa biyobora bigamije kuyobora no gusobanurira abagenzi b’inzira nyabagendwa bishushanyije mu ngereka ya 4 y’iri teka.
- Ibyapa biyobora bishyirwa ahantu haboneye kurushaho hakurikijwe uko icyo byerekana kimeze.