Ingingo ya 32 :
- Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cyangwa imitunganyirize bwite y’aho, ikinyabiziga cyose cyangwa inyamaswa ihagaze umwanya muto cyangwa munini igomba kuba iri:
- a) mu kuboko kw’iburyo hakurikijwe aho yaganaga keretse iyo ari umuhanda w’icyerekezo kimwe, ari nabwo na none ishobora kuba iri ibumoso bw’umuhanda;
- b) ahegereye bishobotse akayira k’abanyamaguru iyo umuhanda ugafite, ariko umwanya uri hagati y’ibiziga n’akayira ntube urenga santimetero 50;
- c) kure cyane bishobotse y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri kandi byaba ngombwa ikaba iri ahitaruye umuhanda mu mwanya uri mu mpande zawo cyangwa, ahatari insisiro, ku ruhande rwose rutagenewe ku buryo bw’umwihariko abandi bagenzi;
- d) iyo ari umwanya wo ku ruhande wagenewe abanyamaguru, umuyobozi agomba kubasigira akanya gafite byibura metero imwe y’ubugari kugira ngo bashobore kugenda batagombye kunyura mu muhanda.
- Uretse igihe hari amategeko yihariye y’aho hantu cyangwa imitunganyirize bwite y’aho, ibinyabiziga bihagaze mu muhanda umwanya muto cyangwa munini bigomba kuba bitonze umurongo ubangikanye n’inkombe y’umuhanda.3. Birabujijwe guhagarika umwanya munini mu gihe kirenze iminsi 7 ku nzira nyabagendwa:
- a) ibinyabiziga bifite moteri bitagishoboye kugenda kimwe na romoruki;
- b) mu nsisiro, ibinyabiziga n’ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe burengeje ibiro 3500, keretse ahantu hari ikimenyetso n° E, 20.
- Umuyobozi ntashobora gusiga ikinyabiziga cye cyangwa inyamanswa ze atabanje kwiringira ko nta mpanuka iyo ariyo yose iri bube, kandi na none yaba ari ikinyabiziga gifite moteri, atabanje kwiringira ko kitakoreshwa nta ruhushya rwe.
- Birabujijwe gukingura umuryango cyangwa kuva mu kinyabiziga cyangwa kukijyamo utabanje kwiringira ko bidashobora gutera ibyago cyangwa bitabera imbogamizi abandi bali mu nzira nyabagendwa.
- Ikinyabiziga cyose uretse velomoteri cyangwa ipikipiki idafite akanyabiziga kari ku ruhande gihagaritswe ku muhanda kigomba kurangirwa kure n’ikimenyetso cyabigenewe kiri ahantu hagaragara, kugira ngo kiburire hakiri kare abandi bayobozi baza bagisanga:
- a) iyo ikinyabiziga gihagaritswe n’ijoro ku buryo abayobozi bakigana badashobora kumenya ko kibabereye imbogamizi;
- b) iyo umuyobozi agombye guhagarika ikinyabiziga ahantu habujijwe guhagarara.
Ikinyabiziga cyahagaritswe gishobora kurangwa, bitewe n’uko ibintu bimeze, n’ikimenyetso cya mpande eshatu yerekana ahashobora gutera ibyago yateganijwe ku ngingo ya 88, 5,a), no gucanira rimwe amatara ndanga cyerekezo amyatsa cyangwa se bagakoresha itara ritwarwa mu ntoki rimyatsa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije.
- Uretse amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere, umwanya usigara hagati y’ibinyabiziga bibiri bihagaze umwanya munini ku ruhande rumwe rw’umuhanda ubisikanirwamo kandi utuma hahita ibinyabiziga bibiri gusa, ugomba kuba nibura metero 5 iyo ari mu nsisiro, na metero 20 ahatari mu nsisiro.
Ingingo ya 33 :
- Birabujijwe guhagarika akanya gato cyangwa kanini ikinyabiziga cyangwa inyamaswa ahantu hose bigaragara ko hashobora guteza ibyago cyangwa kubera imbogamizi abandi bagenzi bitari ngombwa.
- Guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane:
a) mu duhanda tw’abanyamagare no mu bice by’umuhanda byagenewe abanyamaguru velomoteri, n’abagenzi bambukiranya umuhanda no mu muhanda ahatari nibura metero 5 hino yaho abanyamaguru bambukira;
b) mu nzira z’abanyamaguru, no mu nsisiro, ari ku nkengero zigiye hejuru, keretse iyo hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere;
c) mu ruhande ruteganye n’urwo ikindi kinyabiziga gihagazemo akanya gato cyangwa kanini ari:
- 1) ku mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bw’umwanya w’ibinyabiziga bigomba gutuma bibisikanirwamo butagifite metero 6;
- 2) ku mihanda y’icyerekezo kimwe iyo ubugali bw’umuhanda usigaye buba butagifite metero eshatu;
d) hejuru no munsi y’amateme no mu mihanda inyura ikuzimu, keretse hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere;
e) muri metero ziri hasi yi 10 uhereye ku nkombe iri bugufi bw’umuhanda wambukiranya keretse iyo hari amategeko yandi yakurikizwa muri ako karere kimwe no mu mwanya ugizwe naho iyo mihanda ihuriye;
f) mu muhanda, mu ikoni cyangwa hafi y’impinga y’umupanda iyo kureba mu byerekezo byombi bihuliye kuri metero 20 nibura mu nsisiro cyangwa kuri metero 100 nibura ari ahatari insisiro.
g) ahatagejeje muri metero 2 nibura hino y’ikimenyetso cy’umuhanda cyangwa hino y’ikimenyetso cy’umuliro cyerekana uburyo bwo kugenda mu muhanda;
h) ku mihanda ibisikanirwamo, iyo kunyura ku kinyabiziga gihagaze akanya gato byatuma barenga umurongo urombereje mu muhanda;
i) ahari ibimenyetso bibuza byabigenewe.
3. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini:
a) imbere y’ahantu nyabagendwa hinjirwa n’ ahasohokerwa n’abantu benshi;
b) mu masaha bafunguriraho imbere y’ahinjirirwa n’ahasohokerwa hagenewe imyidagaduro, h’amashuri n’amazu y’imyidagaduro;
c) imbere y’aho binjirira mu duhanda tujya mu bibanza byadikanye usibye ibinyabiziga bifite numero z’ibyapa byazo zanditswe aho hantu ku buryo busomeka;
d) ahantu hose ikinyabiziga cyabuza kugera ahateganyirijwe guhagararamo hari hirya y’umuhanda;
e) ahantu abanyamaguru bagomba kunyura mu muhanda kugirango bakikire inkomyi;
f) ahatagejeje muri metero 1, haba imbere cyangwa inyuma y’ikindi kinyabiziga gihagaze akanya gato cyangwa kanini, n’ahandi hantu hose ikinyabiziga cyabuza kugera ku kindi kinyabiziga gisanzwe gihagaze mu buryo bukwiye cyangwa cyahita cyihava;
g) ahatagejeje muri metero 15 kuva imbere n’inyuma z’ikimenyetso cyerekana aho ikinyabiziga cyagenewe gutwara abantu gihagarara akanya gato;
h) ahatagejeje muri metero 10 imbere n’inyuma y’ikimenyetso E1, na E9 bis, cyerekana ahantu hagenewe guhagarara akanya gato ikinyabiziga gitwara abantu muli rusange, uretse ibinyabiziga bitwara abakozi ba Leta muri rusange;
i) mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo idacagaguye;
j) mu muhanda, ahakurikiye umurongo w’ibara ry’umuhondo ugizwe n’uduce, wateganyijwe ku ngingo ya 110,8, y’iri teka;
k) mu muhanda wo hagati mu nzira ugizwe n’imihanda itatu;
l) ahatari mu nsisiro, ku muhanda w’inzira nyabagendwa w’abagomba gutambuka mbere ugaragazwa n’ikimenyetso n B, 3;
m) iyo ubugari bw’umwanya usigaye ku muhanda bwaba butagifite metero 3;
n) ahadafite metero 1 kuva ku mpande z’ahashyizwe uruhombo rw’amazi azimya umuriro;
o) ahantu ho kugenda ibinyabiziga byo ku marayirayi byabangamirwa;
p) ahantu hari ibimenyetso bibibuza byabigenewe.
Ingingo ya 34 :
Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya ahantu hagaragazwa n’icyapa n° C,20a cyangwa C,20b;
Ingingo ya 35 :
Iyo umuyobozi w’ikinyabiziga adahari, umukozi ubifitiye ububasha ashobora guhita agikuzaho,ariko ibyacyangirikaho n’amafaranga yo kugikuzaho, bikabarwa kuri Leta, keretse iyo icyo kinyabiziga cyahashyizwe ku buryo bunyuranije n’amategeko yerekeye guhagarara akanya gato cyangwa kanini.
Ubwo buryo ntibushobora gukoreshwa mu nzira nyabagendwa n’undi mugenzi atabifashijwemo n’umukozi ubifitiye ububasha.