Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA MBERE: Abanyamaguru. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA MBERE: Abanyamaguru.
About Lesson

Ingingo ya 48:

  1. Uretse iyo hari  amategeko  yihariye  yerekanwa  n’ibimenyetso,  utuyira  turi  ku mpande z’umuhanda n’inkengero zigiye hejuru bihariwe abanyamaguruAbanyamaguru batatanye cyangwa bagize udutsiko tudafatanyije gahunda kandi batanayobowe  n’umwalimu,  bategetswe  kunyura  mu  tuyira  turi  ku  mpande z’umuhanda  no  ku  nkengero  zigiye  hejuru  uretse  ubutaka  butsindagiye butandukanya imihanda ibiri bwo bunyurwamo gusa n’abanyamaguru bashaka guhagarara akanya gato igihe bambukiranya iyo mihanda.
  1. Iyo hatari utuyira two ku mpande z’umuhanda cyangwa inkengero zigiye hejuru, cyangwa bidashobora kugendwa, abanyamaguru bagomba kunyura mu tuyira turi ku musezero w’umuhanda, bapfa gusa kutabuza cyangwa kutabangamira uburyo bwo guhagarara akanya gato, bwo kubisikana cyangwa kunyuranaho by’abayobozi, bibaye  ngombwa  bagomba  kwegera  uruhande  rw’inyuma  rw’inkengero y’umuhanda.
  1. Iyo nta nkengero  y’umuhanda  iringaniye  cyangwa  idashobora  kugendwamo, abanyamaguru bashobora kunyura mu kayira k’abanyamagare cyangwa se mu muhanda.

Iyo  banyuze  mu  kayira  k’abanyamagare  abanyamaguru  bagomba    kureka abanyamagare n’abagendera kuli velomoteri bagahita.

Iyo  banyuze  mu  muhanda  abanyamaguru  bagomba  gukikira  inkengero  yawo kandi, uretse habaye izindi mpamvu, bakagenda ibumoso bw’umuhanda, ukurikije aho  bagana,  keretse  iyo  ari  imihanda  y’ikerekezo  kimwe.  Ibyo  aribyo  byose, abanyamaguru  bacunga  ikinyamitende,  velomoteri  cyangwa  ipikipiki  kimwe n’udutsiko  tw’abanyamaguru  bayobowe  n’umwarimu  cyangwa  bagize uruherekerane, bagomba igihe cyose kugendera iburyo bw’umuhanda.

  1. Uretse iyo bagize uruherekerane, abanyamaguru bagenda mu muhanda igihe cya nijoro  cyangwa  hatabona  neza,  kimwe  no  ku  manywa  igihe  hari  ibinyabiziga byinshi bigenda, bagomba kugenda ku murongo umwe.
  1. Abanyamaguru ntibashobora kwambukiranya umuhanda batabanje kumenya ko bashobora kubigira bitabateye ibyago kandi bitabangamiye ibinyabiziga bigenda.

Bagomba kunyura mu myanya yabateganyirijwe iyo iri ahatageze ku metero 50.

Iyo  hafi  y’inkomane  nta  mwanya  wabateganyilijwe,  abanyamaguru  bagomba kunyura mu gice cy’umuhanda kirombereje akayira ko ku mpande z’umuhanda cyangwa   inkengero   z’umuhanda;   ahandi   hose   bategetswe   kwambukiranya umuhanda banyuze mu kinyanguni cyawo.

  1. Ahari ibimenyetso by’amatara byagenewe abanyamaguru, abo bagomba kubahiriza ibyerekanwa n’ayo matara.

Aho uburyo bwo kugenda mu muhanda butanzwe n’umukozi ubifitiye ububasha cyangwa amatara, abagenzi bashobora kwambukiranya umuhanda uko uburyo bwo kugenda mu muhanda butanzwe mu cyerekezo bajyamo.

  1. Nta na   rimwe   abanyamaguru   bashobora   gutinda   mu   muhanda   cyangwa kuhahagarara nta mpamvu nyakuri ibiteye.
  1. Iyo umuhanda ugabanijwemo ibice byinshi bitandukanijwe n’akihugiko kamwe cyangwa  ubutaka  butsindagiye,  abanyamaguru  bageze  muri  kimwe  muli  byo, ntibashobora kwambuka ikindi gice gikurikiraho batubahirije ibivugwa cyangwa ibitegetswe n’iyi ngingo.
  1. Abantu batwaye  utunyabiziga  tw’abana,  tw’abarwayi,  cyangwa  utw’ibimuga bubahiriza  ibyo  abanyamaguru  bategetswe;  ni  nako  ibimuga  byitwaye  mu tunyabiziga  twabyo  bigomba  kubigenza,  bipfa  gusa  kutihuta  birengeje umunyamaguru ugenda bisanzwe.
Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!