Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA V: Amagare, Velomoteri n’Amapikipiki. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA V: Amagare, Velomoteri n’Amapikipiki.
About Lesson

Ingingo ya 53 :

  1. Abayobozi b’amagare na velomoteri babujijwe:
  2. a) kuyobora

– badafashe amahembe;

– badakandagiye ku birenge;

– bakurura inyamaswa;

– bakururwa;

– batwaye,    bakurura    cyangwa    basunika    ibintu    byabangamira    imiyoborere y’ikinyabiziga cyangwa byateza ibyago abandi bagenzi bari mu nzira nyabagendwa.

  1. b) kunyura mu muhanda kandi hari akayira k’amagare kagendeka;
  2. c) kurenza umuvuduko wa kilometero 40 mu isaha iyo bagenda mu kayira k’amagare
  3. d) gukoresha amahoni yandi atari igikoresho cyateganyijwe n’ingingo ya 83
  4. e) kunyura hagati y’imirongo ibiri ibangikanye y’ibinyabiziga bikurikiranye Hanyuranijwe n’ibivugwa mu ngingo ya 12 y’iri teka, abayobozi b’amagare na volomoteri  bashobora kugenda mu muhanda babangikanye.

Ariko rero bagomba kugenda bashoreranye mu nsisiro kimwe n’iyo bwije n’iyo bagiye  guhura  n’ikinyabiziga  kigendeshwa  na  moteri  cyangwa  n’ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa.

  1. Abayobozi ba  velomoteri  n’amapikipiki  n’ababihetsweho  bagomba  kwambara ingofero yo kubarinda yabigenewe ku buryo bw’umwihariko, iyo ngofero igomba kuba ifunze ku buryo bufashe.
  1. Abayobozi b’amagare,  velomoteri  n’amapikipiki  bagomba  kuyobora  ikinyabiziga cyabo bacyicayeho kandi bakaba batwara undi muntu hakurikijwe amabwiriza y’uwagikoze.
  1. Abayobozi b’amagare na velomoteri bubahiriza amategeko agenga abanyamaguru iyo bayoboye ikinyabiziga cyabo batacyicayeho
  1. Ibivugwa muri  iyi  ngingo  ntibireba  abasirikare  bagenda  ku  murongo  kimwe n’abarushanwa kwihuta babifitiye uruhushya nk’uko biteganywa n’ingingo ya 39.
Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!