Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA II: Amategeko yihariye. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA II: Amategeko yihariye.
About Lesson

Ingingo ya 77 :

1. Amatara ndanga yera cyangwa y’umuhondo ari imbere y’ikinyabiziga n’amatara ndanga atukura ari inyuma y’ikinyabiziga agomba ariko kuba adahumishije cyangwa ngo atere imbogamizi abandi bayobozi, kandi agaragara nijoro igihe ijuru rikeye, muri metero 300 nibura, uhereye imbere n’inyuma h’ikinyabiziga.

Nyamara, ku byerekeye amatara y’inyuma y’ibinyamitende na velomoteri, iyo
ntera iba gusa metero 100.

2. Utugarurarumuri tugomba, n’ijoro, igihe ijuru rikeye, kubonwa n’umuyobozi
w’ikinyabiziga kiri muri metero 150, iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’icyo kinyabiziga.

Utugarurarumuri turi inyuma ha za romoruki tugomba gusa n’igishushanyo cya
mpande eshatu zingana zifite kuva kuri santimetero 15 kugeza kuri 20 kandi
rimwe mu masonga yayo rireba hejuru, uruhande ruteganye naryo rukaba
rutambitse.

Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa santimetero 80 zishobora gushyirwaho
akagarurarumuri kamwe gusa, iyo zikuruwe n’ipikipiki idafite akanyabiziga ko
ku ruhande.

Utugarurarumuri turi ku kindi kinyabiziga kitari romoruki ntidushobora gusa
n’igishushanyo cya mpande eshatu.

3. Umuguno w’inyuma w’igice kimurika cy’amatara mato ndanga mbere na ndanga nyuma kimwe n’icy’utugarurumuri tw’imbere n’utw’inyuma, igomba kuba ahatarenga santimetero 40 ku mpande z’ubugari ntarengwa bw’ikinyabiziga.

4 .Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndanga mbere na ndanga
nyuma, ntihashobora kuba aharenze metero 1 na santimetero 90 hejuru
y’ubutaka, iyo ikinyabiziga kidapakiye.

Ku byerekeye utugarura rumuri ubwo buhagarike ntibushobora kurenga metero
1 na santimetero 20.

5. Amatara ndanga burumbarare agomba kubonwa n’ijoro, igihe ijuru rikeye
n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri ku ntera ya metero 200 nibura.

6. Amatara yo guhagarara umwanya munini agomba kwohereza imbere urumuri rwera, n’urutukura inyuma, kandi akubahiriza ibyangombwa bituma amatara ndanga-mbere na ndanga-nyuma agaragara.

Ingingo ya 78 :

1. Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba n’ijoro igihe
ijuru rikeye, kumurika mu muhanda ku ntera ya metero 100 nibura imbere
y’ikinyabiziga.

Iyo ntera ingana na metero 75 ku binyabiziga bifite moteri itarengeje ingufu
zigera kuri santimetero kibe 125.

Imiguno y’inyuma y’igice kimurika cy’amatara maremare ntigomba na rimwe
iyo ayo matara agizwe n’umubare utari igiharwe, kwegera impera z’ubugari
bwose no ku mikaba y’inyuma y’igice kimurika cy’amatara magufi.

2. Amatara yo kubisikana y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo, agomba, nijoro,
igihe ijuru rikeye, kumurika mu muhanda, nibura mu ntera ya metero mirongo
ine imbere y’ikinyabiziga.

Iyo ntera ingana na metero cumi n’eshanu ku binyabiziga bifite moteri
itarengeje ingufu za santimetero kibe 125.

Umuguno wo hejuru w’igice kimurika cy’amatara magufi ntushobora gusumba
metero 1 na santimetero 20 uhereye ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye.

Ku binyabiziga bigomba kugira kuri buri ruhande amatara abiri magufi, isonga
ry’igice kimurika uhereye ku murongo ugabanya ikinyabiziga mo kabiri mu
burebure bwacyo ntishobora kujya hirya ya santimetero mirongo ine kw’isonga
y’ubugari bwose bw’ikinyabiziga.

Imodoka ntishobora kugira amatara arenze abiri magufi.

3. Iyo ikinyabiziga gifite itara ryo gusubira inyuma, iryo tara rigomba kuba
ryarakozwe kandi rigashyirwaho ku buryo ryohereza urumuri rwera cyangwa
rw’umuhondo, mu ntera itarenga metero 20 kandi rudahuma cyangwa
rutabangamiye abandi bayobozi.

Igituma iryo tara ryaka kigomba kuba ku buryo ryaka gusa iyo gusubira inyuma bitangiye.

Ingingo ya 79 :

1. Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura, rigomba, ridahumisha, kugaragara
n’ijoro igihe ijuru rikeye mu ntera nibura ya metero 150, no ku manywa igihe
cy’umucyo mu ntera nibura ya metero 20.

Iyo itara ryo guhagarara riri hamwe n’itara ndanga-nyuma cyangwa rifatanye
naryo, rigomba kugira urumuri rubonesha cyane kurusha iryo rifatanye naryo.

2. Ahari hejuru cyane h’ubuso bubonesha bw’itara ryo guhagarara ntihashobora
gusumba metero 1 na santimetero 55 uhereye ku butaka, igihe ikinyabiziga
kidapakiye.

3. Iyo ikinyabiziga gifite gusa itara rimwe ryo guhagarara, iryo tara rigomba
gushyirwa mu murongo ugabanyije ikinyabiziga mo kabiri ku buryo bungana
mu burebure bwacyo cyangwa hagati y’uwo murongo n’impembe y’ibumoso
y’ubugari ntarengwa bw’ikinyabiziga.

4. Itara ryo guhagarara rigomba kwaka iyo feri y’urugendo ikoreshejwe.

Ingingo ya 80 :

1. Amatara ndanga cyerekezo agomba kuba agizwe n’ibintu bifashe ku rumuli
rumyatsa, biringanije ku buryo bigira umubare utari igiharwe, ku mpande z’imbere n’inyuma z’ikinyabiziga, amatara y’imbere akaba yera cyangwa umuhondo, ay’inyuma akaba atukura cyangwa asa n’icunga rihishije.

Ayo matara ashobora gufatanywa n’amatara ndanga n’amatara yo guhagarara.

2. Aho amatara ndanga cyerekezo ashyirwa ku kinyabiziga hagomba kuba hateye ku buryo ibyerekezo byerekanwa nayo matara bibonwa ku manywa na n’ijoro, haba imbere cyangwa inyuma h’ikinyabiziga, n’abagenzi bakeneye kumenya imigendere y’ikinyabiziga.

3. Amatara ndanga cyerekezo agomba kugaragara n’ijoro,igihe ijuru rikeye , mu ntera nibura ya metero 150 no ku manywa igihe cy’umucyo, mu ntera ya metero 20.

4. Ahari hejuru cyane y’itara ndanga cyerekezo, ntihashobora kuba aharenze metero 1 na santimetero 90 hejuru y’ubutaka igihe ikinyabiziga kidapakiye.

5. Imikorere y’imyatsa igomba kuba inshuro 90 mu munota, hashobora kwiyongeraho cyangwa kugabanukaho inshuro z’imyatsa 30.

Ingingo ya 81 :

Itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga rigomba kuba ryera, kandi nijoro, igihe ijuru rikeye, rigomba gutuma izo numero zisomerwa muri metero 20 nibura, inyuma y’ikinyabiziga, iyo gihagaze.

Iryo tara ntirishobora kwohereza inyuma y’ikinyabiziga urumuri ruturutse mu isoko yarwo.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!