ICYICIRO CYA I: Ibimenyetso bimurika byerekana uko bagenda mu muhanda.
Ingingo ya 104 :
- Amatara y’ibimenyetso bimurika mu buryo bw’amatara atatu asobanuye atya:
a) itara rivuga: birabujijwe kurenga icyo kimenyetso;
b) itara ry’umuhondo: birabujijwe gutambuka umurongo wo guhagarara umwanya muto, cyangwa igihe uwo murongo werekana udahari icyo kimenyetso ubwacyo, keretse igihe ryatse umuyobozi akiri hafi cyane ku buryo yaba atagishobora guhagarara mu buryo butamuteza ibyago; nyamara iyo ikimenyetso kiri mu masangangano umuyobozi arenze umurongo wo guhagarara cyangwa ikimenyetso muri ubwo buryo, ashobora kwambukiranya amasangano gusa ari uko atateza abandi ibyago;
c) itara ry’icyatsi rivuga: uburenganzira bwo kurenga icyo kimenyetso.
2. Itara ritukura, itara ry’umuhondo ritamyatsa n’iry’icyatsi kibisi, ashobora gusimburwa uko akurikirana na kamwe cyangwa uturangacyerekezo tw’ibara ritukura, iry’umuhondo cyangwa icyatsi kibisi.
Utwo turangacyerekezo dusobanura kimwe n’amatara ariko icyo tubuza cyangwa icyo dutangira uburenganzira kigarukira ku byerekezo byerekanwa n’utwo turangacyerekezo.
3. Iyo itara rimwe cyangwa menshi y’inyongera agaragazwa n’akarangacyerekezo kamwe cyangwa twinshi ducaniwe rimwe n’itara ritukura cyangwa ry’umuhondo, uturangacyerekezo tuvuga uburenganzira bwo gukomeza urugendo gusa mu byerekezo byerekanwa n’utwo turangacyerekezo upfa kureka abandi bayobozi bakurikije amategeko kimwe n’abanyamaguru bagahita.
- Iyo mu itara harimo ishusho y’umunyamaguru imuritswe cyangwa y’igare ibyo bireba gusa abanyamaguru cyangwa abayobozi b’amagare n’aba velomoteri y’imitende ibiri.
- Amatara atukura n’ay’icyatsi kibisi y’ibimenyetso bimulika by’amabara abiri bisobanura kimwe n’amatara ahuje n’ayaka ku buryo butatu.
Iyo yakiye rimwe asobanura kimwe n’itara ry’umuhondo mu buryo bwakamo amatara atatu.
Ibimenyetso bimulika mu buryo bw’amatara abiri bishyirirwaho nk’abanyamaguru; muli icyo gihe,itara ritukura n’iry’icyatsi kibisi asobanura uko akurikiranye ko bibujijwe n’uko byemewe kwinjira mu muhanda, urugero: kurangira kwemererwa kwerekanwa n’uko itara ry’icyatsi kibisi rimyatsa.
- Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora, itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rirakurikizwa, keretse iyo hari icyapa cyerekana ko uturutse inzira iyi n’iyi ariwe uhita mbere y’abaturutse mu zindi.
- Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga bihagaze hakomeje gukora amatara atukura ku yindi nzira abayobozi bagenda mu nzira nyabagendwa abo ikimenyetso kimurika cyakomeje kwaka bashobora kurenga icyo kimenyetso bapfa gusa kubigirana ubwitonzi budahuga no kubanza kumenya,bakurikije nk’ibivugwa mu ngingo ya 15 n’iya 26, ko batatera ibyago cyangwa imbogamizi abandi bagenzi bo mu nzira nyabagendwa.
Ingingo ya 105 :
- Itara ritukura rishyirwa hejuru y’itara ry’icyatsi kibisi.
Iyo ikimenyetso kimulika gifite itara ry’umuhondo, iri rishyirwa hagati y’itara ritukura n’itara ry’icyatsi kibisi.
Amatara y’inyongera agizwe n’akarangacyerekezo k’ibara ry’icyatsi kibisi, ashyirwa mu nsi cyangwa iruhande rw’itara ry’icyatsi kibisi.
- Amatara akurikirana ku buryo bukurikira:
a) Ku bimenyetso by’uburyo bw’amatara atatu :
- itara ry’umuhondo ryaka nyuma y’itara ry’icyatsi kibisi;
- itara ritukura ryaka nyuma y’itara ry’umuhondo;
- Itara ry’icyatsi kibisi ryaka nyuma y’itara ritukura;
b) Ku bimenyetso by’uburyo bw’amatara abiri
Itara ritukura n’itara ry’icyatsi kibisi azima akurikirana yabanje kwakirizwa rimwe.
- Ubuso bumurika bw’amatara bukozwe n’uruziga rw’umurambararo wa santimetero 18 kugeza kuri santimetero 21 naho umurambararo ntarengwa ugeze kuri santimetero 5 ku matara y’inyongera yashyiriweho abanyamaguru ku buhagarike ntarengwa bungana na metero imwe na santimetero 50.
Ingingo ya 106 :
- Ibimenyetso bimulika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw’ibinyabiziga bishyirwa iburyo bw’umuhanda ukurikije icyerekezo abagenzi bireba baganamo.
Ariko, bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda n’ahandi hose bitunganiye uburyo bwo kugendera mu muhanda, kugira ngo birusheho kugaragara neza.
- Ibimenyetso bimulika byo kugendera mu muhanda biri mu buryo bw’amatara abiri bishobora gushyirwa hejuru y’ibisate by’imihanda bikavuga ibi bikurikira:
a) itara ritukura, ryitiriwe umusaraba wa Mutagatifu Andreya risobanura ko kugenda kuri icyo gisate cy’umuhanda rigenga, bibujijwe ku bayobozi bakigana;
b) itara ry’icyatsi kibisi risa n’akarangacyerekezo gafite isonga ryerekeye hasi, risobanura ko kugenda ku gisate cy’umuhanda rigenga byemewe ku bayobozi bakigana.
- Ahantu uburyo bwo kugendera mu muhanda byerekanwa n’ibimenyetso bimurika, ibinyabiziga bishobora kuhagenda biteganye n’aho umubare wabyo utatuma biba ngombwa.
ICYICIRO CYA II: Ibimenyetso by’ amatara amyatsa.
Ingingo ya 107 :
- Kugirango berekane ahantu habi cyane; hakoreshwa ikimenyetso cy’itara ry’umuhondo rimyatsa rivuga: uburengazira bwo gutambuka icyo kimenyetso barushijeho kwitonda.
Iryo tara rigomba kugaragara nijoro no ku manywa, ntacyo rihindura ku mategeko agenga uguhita mbere.
- Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro, rishyirwa kuri buri nzira cyangwa hagati y’amasangano ku buryo ribonwa n’umuyobozi wese ugiye kuyinjiramo.
- Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa riri ku kintu kimwe n’ibimenyetso bimurika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda, cyangwa hafi yacyo, ntirishobora kwakira rimwe na byo.
ICYICIRO CYA III: Ibikoresho ngarura-rumuri.
Ingingo ya 108 :
- Imbibi ziri ku mpera z’ubwihugiko bw’abanyamaguru kandi ziri mu muhanda kimwe n’imbibi n’ibindi bikoresho bigenewe gutuma bagenda mu muhanda nta muvundo zisigwa irangi ry’umuhondo ngarurarumuri.
- Amatara cyangwa ibikoresho ngarura-rumuri bikoreshwa kugirango bigaragaze inkengero z’inzira nyabagendwa bigomba gushyirwaho ku buryo abagendera kuri iyo nkengero ihwanye n’uburyo bwo kugendera mu muhanda babona gusa iburyo bwabo iby’ibara ritukura cyangwa risa n’icunga rihishije naho ibumoso bwabo, iby’ibara ryera.