Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA V: ISHYIRWAHO N’ISOMEKA RY’IBYAPA NDANGA N’IKIMENYETSO GITANDUKANYA – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA V: ISHYIRWAHO N’ISOMEKA RY’IBYAPA NDANGA N’IKIMENYETSO GITANDUKANYA
About Lesson

Ingingo ya 130 :

  1. Ikimenyetso ndanga kigomba gushyirwa inyuma no hagati y’ikinyabiziga ku buryo bugaragara bituma gisomeka neza. Kandi ikimenyetso ndanga kigomba kuba giteye ku buryo bwenda kuba buhagaze kandi ari nyanguni ku murongo ugabanya ikinyabiziga mo kabiri umuguno wo hejuru ukaba uri kuri metero zitarenga ebyiri uhereye ku butaka kandi uri ku murongo uteganye nabwo.

Nyamara ku byerekeye imodoka, romoruki na za makuzungu, icyapa ndanga gishobora gushyirwa inyuma ibumoso bw’ikinyabiziga.

  1. Icyapa ndanga kigomba no gushyirwa imbere ya buri modoka kandi giteye imbere h’imodoka mu buryo bumwe n’ubuteganyijwe ku cyapa ndanga giteye inyuma.
  2. Iyo ikimenyetso gitandukanya gishyizwe ku cyapa cyihariye icyo cyapa kigomba guterwa ku buryo cyanga guhagarara kandi ari nyanguni ku murongo ugabanya ikinyabiziga mo kabiri mu burebure bwacyo.

Iyo ikimenyetso gitandukanya gishyizwe ku kinyabiziga ubwacyo, kigomba kuba gihagaze cyangwa cyenda guhagarara ku ruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga.

  1. Ibyapa ndanga n’ikimenyetso gitandukanya bigomba igihe cyose kuba bisomeka neza kandi byitaruye.
  2. Birabujijwe gushyira inyuguti, imibare cyangwa ibimenyetso ibyo aribyo byose hafi y’ibyapa ndanga n’ikimenyetso gitandukanya ibiranga. Igihe byatuma bitewe n’uko bisa, ingano yabyo cyangwa aho biri, hashobora kwitiranywa icyo ibyo byapa bishaka kuvuga n’icyo izo nyuguti, imibare cyangwa ikimenyetso nabyo bivuga.
Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!