Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
ICYICIRO CYA MBERE: Kurinda inzira nyabagendwa n’abayigendamo. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

ICYICIRO CYA MBERE: Kurinda inzira nyabagendwa n’abayigendamo.
About Lesson

Ingingo ya 8 :

  1. Birabujijwe kubangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda cyangwa gutuma watera ibyago kubera kujugunya, kurunda, gusiga cyangwa kugusha mu nzira nyabagendwa ibintu ibyo aribyo byose, nk’ibisate by’ibirahure, mazutu lisansi, gazi n’amavuta, kuhuka umwotsi cyangwa ibyuka, cyangwa se kuhashyira ikintu cyose cy’inkomyi.

Ibyo ntibibujijwe ku bakozi b’imirimo ya Leta, igihe bari mu kazi kabo bakoresha ibyuma bivubura imyotsi, ibyuka cyangwa ibifu.

Ni kimwe no ku bikorera ubwabo bakoresha  nk’ibyo kandi imirimo bakora ikaba ari iya Leta cyangwa se bakaba bayikora bafite uruhushya bahawe na Perefe.

Mu gihe iyo mirimo ikorwa, abagenzi nibo bagomba gukora uko bashoboye kwose kugirango birinde impanuka ishobora kuba.

  1. Iyo ikinyabiziga gihagaze kubera impanuka cyangwa iyo ibyo gitwaye cyangwa bimwe muri ibyo biguye mu nzira nyabagendwa, umuyobozi wacyo agomba gukora uko ashoboye kwose kugira ngo inzira igendwemo nta nkomyi.

Iyo umuyobozi atabishoboye umuherekeje niwe ugomba kubikora yaba ntawe afite bigakorwa n’undi mugenzi wese waguweho n’iyo mpanuka.

  1. Birabujijwe kwonona inzira nyabagendwa, kuvanaho, kwimura, kwangiza, guhirika cyangwa gusenya imbago, ibimenyetso, ibyapa biyiteyeho cyangwa ibiyubatseho.

Ingingo ya 9 :

Umuyobozi agomba gukora uko ashoboye kugirango yirinde kwangiza umuhanda agenda buhoro, agabanya ibyo ikinyabiziga kikoreye cyangwa se anyura indi nzira.

By’umwihariko ibinyabiziga bifite iminyururu, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa bigomba gushyirwaho ibya ngombwa bituma bitagira icyo byangiza ku muhanda. Nta na rimwe bishobora kugenda ku mihanda ya kaburimbo, uretse ibinyabiziga bya gisirikare mu bihe bidasanzwe.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!