Ingingo ya 74 :
- Mu kubahiriza ibivugwa muri uyu mutwe:
a) ijambo “ibiziga by’umutambiko” bivuga ibiziga biteganye cyangwa bijya gusa n’ibiteganye, uhereye ku murongo ugabanya ikinyabiziga mo kabiri mu burebure, n’iyo ibyo biziga byaba bidafungiye ku mutambiko umwe, ubwo umutambiko ukurikiyeho ugafatwa nkaho ari imitambiko ibiri.
b) Ijambo “feri y’urugendo” bivuga uburyo busanzwe bukorshwa kugirango ikinyabiziga kigende buhoro cyangwa gihagarare.
c) Ijambo “feri yo guhagarara umwanya munini” rivuga uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigume hamwe mu gihe umuyobozi atakirimo, yaba ari romoruki, ngo igume hamwe mu gihe itagifatanye n’ikinyabiziga;
d) Ijambo “feri yo gutabara” rivuga uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende buhoro kandi gihagarare, igihe feri idakora neza.
e) Ijambo “romoruki” rikoreshwa gusa kuri za romoruki zigenewe gukururwa n’imodoka.
- Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bikururana bigomba kugira uburyo bwo gufunga feri butunganye kugirango hagenzurwe imigendekere y’ikinyabiziga, kugihagarika ku buryo bwihuse kandi bwizerwa no kubuza kwikaraga kw’ikiziga n’ukw’ibiziga bifunze, uko imodoka yaba yikoreye kose cyangwa igeze ahacuramye cyangwa ahaterera.
- Feri y’imodoka
a) Buri modoka igomba kugira uburyo bwo gufunga feri bushobora gukoreshwa n’umuyobozi ku buryo bworoshye kandi butuma imiyoborere y’imodoka idahungabana kandi bugizwe na:
1° feri y’urugendo ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, n’uko imodoka yaba yikoreye kose, yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera;
2° feri yo guhagarara umwanya munini ituma imodoka iguma aho iri uko yaba yikoreye kose ku muzamuko cyangwa ku gacuri bya 16%, imyanya ya feri igomba gufata igakomeza kwegera kuburyo bw’ibyuma niyo umuyobozi yaba atarimo.
3° feri yo gutabara ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara, uko yaba yikoreye kose, ku burebure bugereranije n’ubwo feri y’urugendo yaba idakora neza.
b) Uburyo bwo gufunga feri bushobora kugira ibice buhuriyeho mu gihe byibura bibiri mu mubiyikoresha bitandukanye.
c) feri y’urugendo igomba gufunga ibiziga byose by’imodoka, nyamara ku modoka zifite imitambiko irenga ibiri, ibiziga by’umutambiko umwe bishobora kudafungwa.
d) feri y’urugendo na feri yo guhagarara umwanya munini zigomba gufunga byibura umupira umwe wa buri ruhande rwo hirya no hino y’umurongo ugabanya imodoka mo kabiri mu burebure bwayo.
e) feri y’urugendo na feri yo guhagarara umwanya munini zigomba gufunga imyanya yose ifashe ku biziga ku buryo buhoraho hakoreshejwe ibyuma bikomeye bihagije.
f) Nta mwanya n’umwe feri ifungiraho ishobora kurekurana n’ibiziga keretse:
1° Iyo kurekurana ari iby’akanya gato, nk’igihe cyo guhinduranya vitesi;
2° Iyo bireba feri yo guhagarara umwanya munini, ubwo kurekurana ntibishoboka bidakozwe n’umuyobozi.
3° Iyo kurekurana bireba feri y’urugendo cyangwa feri yo gutabara, gufata feri bishobora no gukorwa ku buryo nyabwo bwavuzwe mu gika a) kibanza.
- Feri ya za romoruki
a) Buri romoruki uretse intoya, igomba kugira uburyo bwo gufata feri bukurikira:
1° feri y’urugendo ituma ikinyabiziga kigenda buhoro cyangwa gihagarara ku buryo bwemewe, bwihuse kandi nyabwo uko cyaba cyikoreye kose cyangwa kigeze ahacuramye cyangwa ahaterera.
2° feri yo guhagarara umwanya munini ituma romoruki iguma aho iri uko yaba yikoreye kose ku muzamuko cyangwa ku gacuri bya 16%, imyanya ya feri igomba gufata igakomeza kwegerana ku buryo bw’ibyuma.
Ibi ntibikurikizwa kuri za romoruki zidashobora kurekurana n’ikizikurura hadakoreshejwe ibikoresho, hapfa kuba hubahirijwe ibyerekeye feri yo guhagarara umwanya munini ku binyabiziga byose.
b) Ibyo byose bituma feri y’urugendo na feri yo guhagarara umwanya munini bishobora kugira ibice bihuriyeho.
c) feri y’urugendo igomba gufunga ibiziga bya romoruki.
d) feri y’urugendo igomba kuba ishobora gukoreshwa n’igitegeka feri y’urugendo y’ikinyabiziga gikurura.
Nyamara, iyo uburemere ntarengwa bwemewe bwa romoruki butarenga kilogarama 3.500, feri y’urugendo ishobora gukorwa ku buryo ikoreshwa gusa n’uburemere, ni ukuvuga ukwegerana kwonyine kwa romoruki n’ikinyabiziga gikurura.
e) feri y’urugendo na feri yo guhagarara umwanya munini zigomba gufunga imyanya yose ifashe ku biziga ku buryo buhoraho hakoreshejwe ibyuma bikomeye bihagije.
f) Uburyo bwo gufunga feri bugomba kuba buteye kuburyo romoruki yihagarika igihe ikiyiziritse gicitse bigenda.
Nyamara ibi ntibikurikizwa kuri za romoruki zifite umutambiko umwe cyangwa iz’imitambiko ibiri itandukanijwe n’umwanya utageze kuri metero, uburemere ntarengwa bwazo bwemewe bupfa gusa kuba butarenza kilogarama 1.500 keretse makuzungu n’ubwo kandi, habariwemo icyuma kizizirikanya, zaba zifite ikindi cyuma cya kabiri kizifatanya nk’uko biteganywa ku ngingo ya 71,3, y’iri teka.
- Ibyerekeye feri y’urukomatane rw’ibinyabiziga bikururana
Uretse ibivugwa ku gika cya 3 n’icya 4 by’iyi ngingo byerekeye imodoka na romoruki iri yonyine ibinyabiziga bikomatanye bigomba na none gukurikiza aya mategeko:
a) Ibyuma byose bituma feri ifata bifunze kuri buri kinyabiziga, bigomba kuba bikora kimwe.
b) Uko feri y’urugendo ikora kugomba kuba kumwe kandi ku gihe kimwe kuri buri kinyabiziga kigize ibikomatanye;
c) Uburemere ntarengwa bwemewe bwa romoruki idafite feri y’urugendo ntibushobora kurenga 1/2 cy’uburemere bw’ikinyabiziga gikurura n’ubw’umuyobozi.
- Ibyerekeye feri ya velomoteri amapikipiki n’ibinyamitende 3 cyangwa 4.
Buri Velomoteri, ipikipiki, ikinyamitende itatu cyangwa ine, bigomba kugira ibyuma byo guhagarara kimwe nibura gifunga inziga z’inyuma indi ikaba ifunga byibura inziga z’imbere.
Iyo icyo kinyabiziga gifite akanyabiziga ko kuruhande, uruziga rwako ntirugomba feri.
Uburyo bwo gufunga feri bugomba gutuma ikinyabiziga kigenda buhoro cyangwa gihagarara ku buryo bwizewe, bwihuse kandi nyabwo uko cyaba cyikoreye kose cyangwa kigeze ahacuramye cyangwa ahaterera.
7. Ibivugwa kuva ku gika cya mbere kugeza ku cya 6 by’iyi ngingo ntibikurikizwa:
a) ku tumodoka tw’abana n’utw’ibimuga cyangwa tw’abarwayi tugendeshwa n’undi muntu;
b) ku utunyabiziga dusunikwa twikorera uburemere butarenga kilogarama 150;
c) kuri za romoruki zifite umutambiko umwe gusa n’uburemere ntarengwa bwemewe butarenga kilogarama 500, nabwo butarenga 1/2 cy’uburemere bwite bw’ikinyabiziga gikurura;
d) ku binyabiziga bikururwa n’inyamaswa bifite ibiziga bibiri byikoreye uburemere butarenze kilogarama 1.000 kandi ikibizirikanije kikaba giteye ku buryo ikinyabiziga gihagararira icyarimwe n’inyamaswa igikurura.