Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA
About Lesson

Ingingo ya 151:

Gufunga ikinyabiziga ni ukukijyana ahantu hagenwe n’umutegetsi wa Leta ubifitiye ububasha, kikahaguma kugeza igihe abitegekeye kandi kikishingirwa na nyiracyo ku byerekeye  amafaranga  agitangwaho.  Uko  gufungwa  gushobora  kubanzilizwa  no kukibuza kugenda biteganywa n’ingingo ya 24 y’itegeko n° 34/1987 ryo kuwa 17 Nzeri 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Ingingo ya 152:

Gufunga ikinyabiziga bitegekwa n’umushinjacyaha mu karere akoreramo, biturutse ko  cyaba  cyarabujijwe  kugenda,  bikarenza  amasaha  48  icyatumye  gihagalikwa kitavaho cyangwa se ku mpamvu ziteganwa n’ingingo ya 36 y’itegeko n° 34/1987 ryo kuwa 17 Nzeri 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Mu bihe biteganywa n’iyi ngingo, Umukozi wabikoreye inyandiko-mvugo abimenyesha umushinjacyaha ubifitiye ububasha muri ako karere. Iyo bibaye ngombwa, abikora amaze kukibuza kugenda mu buryo buteganywa n’ingingo ya 31 y’itegeko n° 34/1987 ryo kuwa 17 Nzeri 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Ingingo ya 153:

Ahagenwe gufungirwa ibinyabiziga ni za parikingi zemejwe na Minisitiri ushinzwe Transiporo.  Ba  Perefe  na  ba  Burugumesitiri  bashobora  kugena  ahandi  hose hashobora gufungirwa ibyo binyabiziga kandi hakarindwa.

Ingingo ya 154:

Hakorwa inyandiko-mvugo yemeza ko ikinyabiziga gifunzwe. Buri nyandiko-mvugo ikagaragaza ibi bikurikira:

–   Ikosa ryatumye ikinyabiziga gifungwa

–   Umunsi n’isaha ikinyabiziga cyabujijweho kugenda

–   Ibimenyetso biranga ikinyabiziga (pulaki,ubwoko, nimero ya moteri n’iya shasi)

–   Amazina y’umushoferi n’ay’uwakoze inyandiko-mvugo na numero y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

–   Imiterere y’ikinyabiziga mu gihe cy’ifatirwa n’ibindi bijyana nacyo.

Inyandiko-mvugo ikorwa mu mpapuro 2, rumwe rugahabwa nyiri ugufatirwa urundi rugasigarana umukozi ubishinzwe.

Ingingo ya 155:

Umubare  w’amafaranga  agenewe  ifungwa  ry’ikinyabiziga  uzagenwa  n’iteka  rya Minisitiri  ushinzwe  ubutabera    mu  mirimo  ye  abisabwe  n’urwego  rushinzwe kugenzura ibigenda mu muhanda.

Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!