IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.
IGICE CYA KABIRI: UBURYO BWO KUGENDA MU MUHANDA
Muri iki gice uraza kwiga uburyo bwo kugenda mu muhanda, ibibujijwe n'ibyemewe.
IGICE CYA GATATU: IBINYABIZIGA
Aha urahamenyera ibijyanye n'ibinyabiziga byose, ibice bibigize, ibyo bigomba kuba byujuje n'ibindi byose bijyanye nabyo.
IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.
IGICE CYA GATANU: IBIRANGA IBINYABIZIGA.
Muri iki gice muramenyeramo ibiranga ibinyabiziga byose.
IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.
IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA
IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA
IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.
No questions yet
Be the first to ask your question! You’ll be able to add details in the next step.
Ask a new question
Add an answer
Ingingo ya 151:
Gufunga ikinyabiziga ni ukukijyana ahantu hagenwe n’umutegetsi wa Leta ubifitiye ububasha, kikahaguma kugeza igihe abitegekeye kandi kikishingirwa na nyiracyo ku byerekeye amafaranga agitangwaho. Uko gufungwa gushobora kubanzilizwa no kukibuza kugenda biteganywa n’ingingo ya 24 y’itegeko n° 34/1987 ryo kuwa 17 Nzeri 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.
Ingingo ya 152:
Gufunga ikinyabiziga bitegekwa n’umushinjacyaha mu karere akoreramo, biturutse ko cyaba cyarabujijwe kugenda, bikarenza amasaha 48 icyatumye gihagalikwa kitavaho cyangwa se ku mpamvu ziteganwa n’ingingo ya 36 y’itegeko n° 34/1987 ryo kuwa 17 Nzeri 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.
Mu bihe biteganywa n’iyi ngingo, Umukozi wabikoreye inyandiko-mvugo abimenyesha umushinjacyaha ubifitiye ububasha muri ako karere. Iyo bibaye ngombwa, abikora amaze kukibuza kugenda mu buryo buteganywa n’ingingo ya 31 y’itegeko n° 34/1987 ryo kuwa 17 Nzeri 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.
Ingingo ya 153:
Ahagenwe gufungirwa ibinyabiziga ni za parikingi zemejwe na Minisitiri ushinzwe Transiporo. Ba Perefe na ba Burugumesitiri bashobora kugena ahandi hose hashobora gufungirwa ibyo binyabiziga kandi hakarindwa.
Ingingo ya 154:
Hakorwa inyandiko-mvugo yemeza ko ikinyabiziga gifunzwe. Buri nyandiko-mvugo ikagaragaza ibi bikurikira:
– Ikosa ryatumye ikinyabiziga gifungwa
– Umunsi n’isaha ikinyabiziga cyabujijweho kugenda
– Ibimenyetso biranga ikinyabiziga (pulaki,ubwoko, nimero ya moteri n’iya shasi)
– Amazina y’umushoferi n’ay’uwakoze inyandiko-mvugo na numero y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.
– Imiterere y’ikinyabiziga mu gihe cy’ifatirwa n’ibindi bijyana nacyo.
Inyandiko-mvugo ikorwa mu mpapuro 2, rumwe rugahabwa nyiri ugufatirwa urundi rugasigarana umukozi ubishinzwe.
Ingingo ya 155:
Umubare w’amafaranga agenewe ifungwa ry’ikinyabiziga uzagenwa n’iteka rya Minisitiri ushinzwe ubutabera mu mirimo ye abisabwe n’urwego rushinzwe kugenzura ibigenda mu muhanda.