Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA VI: URUHUSHYA RWO GUTWARA IBINYABIZIGA. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA VI: URUHUSHYA RWO GUTWARA IBINYABIZIGA.
About Lesson

ICYICIRO CYA MBERE: Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
rutangiwe mu Rwanda.

Ingingo ya 6 :

1. Ntawe ushobora gutwara ikinyabiziga kigendeshwa na moteri mu nzira
nyabagendwa adafite kandi atitwaje uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
rwatanzwe na Polisi y’igihugu.

Uko uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ruteye n’uko rutangwa, bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu abisabwe na Komité y’Igihugu ishinzwe umutekano mu mihanda;

Umuyobozi agomba kwerekana ako kanya uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
arubajijwe n’umukozi ubifitiye ububasha.

2. Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwerekana urwego cyangwa inzego
z’ibinyabiziga cyatangiwe.

Inzego z’ibinyabiziga zisabirwa uruhushya ni izi:

Urwego A.

Amapikipiki n’ibinyamitende itatu bifite moteri biriho cyangwa bidafite intebe ku ruhande.

Urwego B:

  • Imodoka zakorewe gutwara abantu kandi zifite imyanya munani ntarengwa yo kwicarwamo hatabariwemo uw’umuyobozi.
  • Imodoka zagenewe gutwara ibintu kandi zifite uburemere ntarengwa
    bwemewe butarenga ibiro 5.000 (Toni 5).
  • Ibinyamitende ine bifite moteri.

Ku binyabiziga byo muri urwo rwego bashobora gushyiraho romoruki ntoya ifite umutambiko umwe.

Urwego C:

Imodoka zagenewe gutwara ibintu bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 5.000.

Ku binyabiziga by’urwo rwego bashoboraga gushyiraho romoruki ntoya.

Urwego D:

Imodoka zakorewe gutwara abantu kandi zifite imyanya irenga umunani yo
kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi.

Urwego E:

Ibinyabiziga bikomatanye bifite ikinyabiziga gikurura kiri muri rumwe mu
nzego B, C na D umuyobozi afitiye uruhushya kandi romoruki yabyo ikaba
ifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 750.

Urwego F:

Ibinyabiziga bidasanzwe (ibimashini bihinga, bikora imihanda biterura, …).

3. Imodoka zigenda mu nzira nyabagendwa zitabarirwa muri rumwe mu nzego zimaze kuvugwa, nk’imashini z’ubuhinzi cyangwa z’inganda zibarirwa mu rwego B, nta kwita ku buremere bwazo.

4. Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutangwa burundu abarusaba bamaze
gutsinda ibizamini bikurikira kandi herekanywe icyemezo gitangwa na muganga wemewe akurikije ibivugwa mu gika cya 8 cy’iyi ngingo:
a) ikizamini ku masomo cyerekana ko ubazwa azi bihagije amategeko y’umuhanda;
b) ikizamini cyerekana ko ubazwa azi gutwara ikinyabiziga cyo mu rwego asabira uruhushya rwo gutwara.
Ibizamini byerekeye amasomo no gutwara ibinyabiziga kugirango hatangwe
uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga bikorwa mu buryo bwashyizweho na
Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu.

5. a) uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rushobora guhabwa
umuntu wese urusabye kugirango bimufashe kugera ku bumenyi buhagije bwo
gutwara ibinyabiziga buzatuma abona icyemezo cy’uburenganzira burunduye.
Uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rutangwa ari uko urwaka
atsinze ikizamini cy’amasomo giteganywa mu gika cya 4 a), cy’iyi ngingo.9
b) Uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rufite agaciro ku nzego zose z’ibinyabiziga.
c) Uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rumara amezi atatu; icyo gihe rushobora kwongerwa inshuro eshatu gusa.
d) Ufite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ntiyemerewe gutwara imodoka keretse ari kumwe n’umwigisha ufite uburenganzira bwo mu rwego rw’imodoka atwaye.
Umwigisha agomba kuba iruhande rw’uwo yigisha kugira ngo ashobore kureba
neza ibyo akora kandi amugoboke mu gihe cyo kuyitwara iyo bibaye ngombwa.
Ikinyabiziga cyigirwaho kigomba kuba gifite inyuma ikimenyetso kigizwe
n’inyuguti L yera yanditswe mu ibara ry’ubururu kandi ifite uburebure butari
hasi ya santimetero 15 cyangwa icyapa cy’umweru cyanditseho “AUTO-ECOLE” mu nyuguti z’umukara.

6. Iyo rwatakaye, rwibwe cyangwa rwangiritse, uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rusimburwa by’agateganyo, mu gihe gihagije kugirango habe habonetse inyandiko yarwo kandi icyo gihe ntikirenge iminsi cumi n’itanu n’urupapuro rufite agaciro nk’ak’uruhushya rwo gutwara imodoka rutangwa na prokireri wa Repubulika.

Bisabwe n’uwari afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rwatakaye, rwibwe
cyangwa rwangiritse, abategetsi batanga urwa mbere batanga n’inyandiko
nshungu yarwo

7. Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’inyandiko-nshungu yarwo bitangwa ari uko harishywe aya mafaranga:

  • Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ku rwego rutangirirwaho: 2500.
  • Kuri buri rwego rwiyongereyeho: 500.
  • Uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga:1000.
  • Inyandiko-nshungu: 500

Nyamara, abafite uruhushya rw’agateganyo rugifite agaciro, batanga gusa
amafaranga yari asigaye ngo babone uruhushya burunduye rwo gutwara
ikinyabiziga

8. a) uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwimwa cyangwa rwamburwa abantu
barwaye indwara zikurikira.

  • Ukubona: ku byerekeye uruhushya rwo mu rwego C, D, E, na F, ukubona kw’ijisho kugomba kugira 8/10 kuri buri jisho cyangwa 7/10 ku jisho rimwe na 9/10 ku rindi jisho, cyangwa se 6/10 ku jisho rimwe na 10/10 ku rindi. Biremewe ko uburwayi bw’amaso bukosorwa n’amataratara abigenewe.
  • Ukumva: kutumva cyangwa kumva buhoro bikabije kandi ku matwi yombi.- Izindi ndwara z’ubuzima zibuza bikabije ingingo gukora neza cyangwa
    zihungabanya imikorere y’ubwonko.

b) Prokireri wa Repubulika ashobora gutumiza umuntu wese ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akekaho bumwe mu burwayi bumaze kuvugwa kugira ngo asuzumwe na muganga amutegetse; muganga yoherereza Prokireri ibyo yabonye mu gihe kitarengeje iminsi umunani.

c) Prokireri wa Repubulika ashobora kwambura by’agateganyo uruhushya rwo
gutwara ikinyabiziga umuntu wese wanze gusuzumwa na muganga; ashobora
na none kwambura uruhushya umuntu wese uzwiho uburwayi bumaze
kuvugwa.

d) Icyemezo cya Prokireri wa Republika kiri kumwe n’inyandikuro yemewe ya
raporo ya muganga wa Leta, cyohererezwa nyirubwite mu ibaruwa ishinganywe mu iposita ikanatangirwa icyemezo cy’uko bayibonye.

e) Icyemezo cya Prokireri wa Repubulika ntikijulirirwa iyo cyafashwe kubera
kwanga gusuzumwa na muganga.

f) Ku zindi mpamvu, icyemezo gishobora kujuririrwa kwa prokireri mukuru
w’urukiko rw’ubujurire mu gihe cy’iminsi 30 nyirubwite amaze kubona icyemezo cya Prokireri wa Repubulika.

Igihe cyemewe cyo kujurira n’ubujulire ntibihagarika icyemezo.

g) Uwajuliye asuzumwa n’akanama k’abaganga batatu, umwe muri bo
agashyirwaho na Prokireri mukuru, uwa kabiri agashyirwaho n’uwajuriye, uwa
gatatu agashakwa n’abo baganga babiri ba mbere.

Ukwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga kugumaho ari uko byemejwe n’ubwiganze bw’amajwi y’abagize ako kanama; muri icyo gihe amafranga agomba gutangwa aherera k’uwajuriye.

Icyemezo cyo kwambura burundu uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga
kimenyeshwa ubutegetsi bwabutanze.

9. Binyuranyije n’ibimaze kuvugwa, ntibategetswe kugendana uruhushya rwo
gutwara ibinyabiziga, abayobozi bataramara umwaka mu Rwanda iyo bafite:

  • Uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara ikinyabiziga ruteye kimwe n’urugero rugize umugereka wa 7 w’amasezerano yakorewe i Viyeni kuwa 8 Ugushyingo 1968, yerekeye uburyo bwo kugenda mu muhanda ;
  • Uruhushya mva-mahanga rwo gutwara ikinyabiziga ruhuje n’amategeko ari ku mugereka wa 6 w’amasezerano y’i Viyeni yo kuwa 8 ugushyingo 1968; ariko urwo ruhushya rukaba rufite agaciro, kandi rwaratanzwe n’igihugu cyasinye ayo masezerano cyangwa n’ikigo cyabiherewe ububasha nikindi gihugu cyasinye ayo masezerano.

Abafite kimwe muri izo mpushya bagomba guhita barwerekana iyo babisabwe
n’umukozi ubifitiye ububasha.

Batagombye gukora ikizamini cy’amasomo n’icyo gutwara ikinyabiziga, bashobora kubona uruhushya rutangirwa mu Rwanda rwo gutwara ikinyabiziga iyo berekanye 10uruhushya mpuzamahanga cyangwa mvamahanga, bapfa gusa kubisaba mbere y’irangira ry’igihe cy’umwaka giteganywa ku gice cya mbere cy’iki gika.

ICYICIRO CYA II: Uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara ikinyabiziga

Ingingo ya 7 :

1. Polisi y’igihugu ifite ububasha bwo gutanga uruhushya mpuzamahanga rwo
gutwara ikinyabiziga hakurikijwe ibiri ku rugero rugize umugereka wa 7
w’amasezerano y’i Viyeni yo kuwa 8 ugushyingo 1968 yerekeranye n’uburyo bwo kugenda mu muhanda ;

2. Uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara ikinyabiziga rushobora guhabwa gusa abafite icyemezo cyo gutwara ikinyabiziga cyatanzwe n’igihugu cyabo kandi kigifite agaciro; abagihawe batanga amafranga 10.000 y’ u Rwanda.

Join the conversation
KAMPIRE Agnes 2 months ago
byiza
Reply
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!