Ingingo ya 19 :
- Kubyerekeye imyubahirize y’iri teka, kubisikana no kunyuranaho bireba gusa ibinyabiziga bigenda.
- Aho ibinyabiziga bigenda ku mirongo ibangikanye, gutambukira iburyo abayobozi bagenda ku murongo w’ibumoso ntibifatwa nk’aho ari ukunyuranaho bisobanurwa n’iri teka
Ingingo ya 20 :
- Kubisikana bikorerwa ku ruhande rw’iburyo
- Umuyobozi wese ubisikana n’undi, agomba gusiga ibumoso bwe umwanya uhagije kugira ngo itambuka ry’undi ryorohe, ndetse byaba ngombwa, akegera inkombe y’iburyo bw’umuhanda, iyo mu gihe cyo kubisikana abangamiwe n’inkomyi cyangwa n’abandi bagenzi, agomba kugenda buhoro kandi byaba ngombwa agahagarara akanya gato kugirango umugenzi cyangwa abagenzi bava mu cyerekezo aganamo bahite.
- Iyo ubugari bw’umuhanda budahagije kugira ngo ibisikana ryorohe, abayobozi bashobora kunyura mu nzira z’impande z’abanyamaguru, ariko bigakorwa ku buryo butateza impanuka abagenzi bazirimo.
- Iyo ubugari bw’inzira nyabagendwa igendwamo n’ibinyabiziga budahagije kugira ngo bibisikane nta nkomyi, abagenzi bategetswe kworoherana kugira ngo batambuke.
- Mu mihanda yo mu misozi no mu zindi nzira nyabagendwa zicuramye cyane cyane aho ibisikana ridashoboka cyangwa riruhije, umuyobozi w’ikinyabiziga kimanuka agomba gushyira ku ruhande ikinyabiziga atwaye kugira ngo areke ikinyabiziga cyose kizamuka gitambuke keretse iyo hari ubwikingo ibinyabiziga bishobora guhagararamo, uwo mwanya ukaba uteye neza ku buryo, hakurikijwe umuvuduko n’aho ibinyabiziga biri, ikinyabiziga kizamuka cyaba gifite ubwikingo cyangwa kimwe muri ibyo binyabiziga kikaba kigomba gusubira inyuma niba ikinyabiziga kizamuka kitagiye muri ubwo bwikingo.
Iyo byanze bikunze kimwe mu binyabiziga bigiye kubisikana kigomba gusubira inyuma, abayobozi bagomba gusubira inyuma ni abatwaye ibinyabiziga bidakomatanye bahuye n’abatwaye ibikomatanye, abatwaye ibinyabiziga bito bahuye y’abatwaye ibinini, n’abatwaye ibinyabiziga byikoreye imizigo bahuye n’abatwaye ibinyabiziga bitwarira hamwe abantu.
Iyo ibinyabiziga bigomba kubisikana ari ibyo mu rwego rumwe, ugomba gusubira inyuma ni umuyobozi w’ikinyabiziga kimanuka, keretse iyo bigaragara neza ko gusubira inyuma byoroheye kurushaho ikinyabiziga kizamuka.
Ingingo ya 21 :
- Kunyuranaho bikorerwa mu ruhande rw’ibumoso.
Ariko rero kunyuranaho bigomba gukorerwa iburyo iyo umuyobozi unyurwaho, amaze kwerekana ko ashaka kugana ibumoso; yajyanye ikinyabiziga cyangwa inyamaswa ayoboye ibumoso bw’umuhanda kugira ngo:
- a) agane ibumoso anyura mu yindi nzira nyabagendwa;
- b) yinjire ahantu hahana imbibi n’uwo muhanda cyangwa ahagarare ibumoso bwawo.
- Mbere yo kugira uwo anyuraho umuyobozi wese agomba kwiringira ko:
- a) nta wundi muyobozi umukurikiye watangiye kumunyuraho;
- b) umuyobozi umuri imbere atagaragaje ko ashaka kunyura ku wundi cyangwa atashatse gukatira ibumoso;
- c) igisate cy’umuhanda agiye kunyuramo kitarimo inkomyi mu ntambwe zihagije kugira ngo hakurikijwe ikinyuranyo cy’umuvuduko w’ikinyabiziga atwaye n’uw’abo agiye kunyuraho, imiyoborere ye itatera impanuka cyangwa ngo ibangamire abagenzi bava aho agana ;
- d) ashobora kugaruka iburyo bw’umuhanda atabangamiye umugenzi cyangwa abagenzi yanyuzeho, keretse iyo yinjiye mu nzira nyabagendwa igenderwamo mu cyerekezo kimwe.
Agomba na none iyo ari ngombwa kandi nta kwirengagiza ibindi yaba abujijwe, kwerekana icyo ashaka gukora hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 17,2, kandi akanabyereka uwo agiye kunyuraho
- Umuyobozi wese ushaka kunyuranaho agomba kwitaza umugenzi cyangwa abagenzi yanyuzeho ku buryo asiga umwanya utarimo inkomyi uhagije utagomba igihe cyose kujya munsi ya santimetero 50 iyo ikinyabiziga ashaka kunyuraho ari igikuruwe n’inyamaswa na none uwo mwanya ntujye munsi ya metero imwe iyo ashaka kunyura ku munyamaguru, ku kinyamitende cyangwa ku nyamaswa ihetse cyangwa idahetse umuntu.
- Umuyobozi ugenda mu muhanda, igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba umuvuduko w’ibinyabiziga n’uko ubutaka bumeze, kandi akabigira ku buryo adateza ibyago abandi bagenzi.
- Mu nzira nyabagendwa zifite nibura ibisate bibiri bigendwamo mu cyerekezo aganamo mu gihe ashatse kongera kunyuranaho ako kanya cyangwa nyumaho gato amaze gusubira ku ruhande rw’umuhanda, umuyobozi w’imodoka ifite uburemere ntarengwa bwemewe butarenga ibiro 3500 cyangwa hakurikijwe uko yakozwe, ikaba ifite umuvuduko urenga km 40 mu isaha, umuyobozi ashobora, kugirango yongere kunyuranaho, kuguma mu gisate yari arimo anyuranaho bwa mbere, apfa kutabangamira cyane abayobozi b’ibinyabiziga byihuta kurusha icye biturutse inyuma.
- Umuyobozi ubonye ko hari undi umukurikiye ushaka kumunyuraho agomba kwegera uruhande rw’iburyo rw’umuhanda atongereye umuvuduko, keretse mu bihe byateganyijwe mu ngingo ya 25,1,B).
Hakurikijwe ubwinshi bw’ibinyabiziga bituruka mu cyerekezo kigibwamo, iyo ubugari, imiterere, imimerere cyangwa ubwigoronzore bw’umuhanda bidatuma kunyuranaho bitaruhanije kandi nta nkomyi ku kinyabiziga cyugarije, kigenda buhoro cyangwa kigomba kwubahiriza umuvuduko ntarengwa umuyobozi wacyo agomba kugabanya umuvuduko ndetse byaba ngombwa akagana ku ruhande kandi agahita ahagarara iyo bishoboka kugirango areke ikinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bimukurikiye byihuta kurusha icye bihite.
Umuyobozi wese w’ikinyabiziga gifite uburebure burenga metero 8 agomba, akoresheje ikimenyetso cyabigenewe cy’icyo kinyabiziga, kugaragaza ko yabonye ikimenyetso cy’umuyobozi ugiye kumunyuraho.
Umuyobozi wese w’ikinyabiziga ushaka kwongera kugenda agomba gukomeza guhagarika ikinyabiziga cye kandi akareka ibinyabiziga bigiye kumunyuraho cyangwa guhura nawe bigahita
Ingingo ya 22 :
- Mu mihanda bagendamo mu byerekezo byombi, kunyuranaho ibumoso birabujijwe, bitewe n’impamvu nk’ibihu cyangwa kuba hafi y’ikoni cyangwa y’impinga y’umupando, iyo umuyobozi adashobora kubonera abagenzi bamuturutse imbere mu ntambwe zihagije kugira ngo imiyoborere ikorwe nta kwikanga impanuka keretse imiyoborere ishobora gukorerwa ku ruhande rw’umuhanda ruri iburyo bw’umurongo wera urombereje uhuje n’uvugwa mu ngingo ya 110, 2 y’iri teka.
- Kunyuranaho mu ruhande rw’ibumoso birabujijwe iyo umuyobozi ugiye kunyurwaho yerekanye ko ashaka gukatira ibumoso nkuko bivugwa ku ngingo ya 21,1 igika cya 2 cy’iri teka.
- Kunyura ku binyabiziga bindi uretse icy’ibiziga bibiri bibujijwe:
- a) ahantu hari ikimenyetso n°C, 13a kiri ku mugereka wa 2 w’iri teka;
- b) ako kanya mbere y’uko no mu gihe bava mu masangano yose, atari ayo bagendamo bazengurutse keretse:
1°. iyo kugenda mu muhanda biyoborwa n’umukozi ubifitiye ububasha cyangwa n’ibimenyetso by’umuriro;
2°. iyo inzira nyabagendwa inyuranirwamo itambukirwamo mbere y’izindi nzira zirasuka mu masangano;
3°. iyo ari ukunyura i buryo bw’umuyobozi werekanye ko ashaka gukatira ibumoso nk’uko bivugwa ku ngingo ya 21,1 igika cya 2 cy’iri teka;
- c) mu mihanda ifite ibisate bitarenga 3 iyo umuyobozi unyurwaho nawe ubwe anyura ku kinyabiziga gifite ibiziga bibiri;
18d) hafi y’iteme iyo hari umuhanda ufunganye;
- e) hafi y’ibice by’umuhanda bimeze nabi cyangwa byerekanywe bityo;
- f) hafi y’aho abanyamaguru banyura.