Ingingo ya 109 :
Ibimenyetso byo mu muhanda ni ibimenyetso byashyizwe mu muhanda cyangwa ku nkengero z’utuyira tw’abanyamaguru cyangwa inkengero zigiye hejuru ku muhanda bigenewe gutunganya uburyo bwo kugendera mu muhanda cyangwa kuburira cyangwa se kuyobora abagendera mu muhanda.
Bishobora gukoreshwa byonyine, cyangwa biri kumwe n’ibindi bimenyetso.
Bishushanyije ku mugereka wa 6 w’iri teka.
ICYICIRO CYA I: Ibimenyetso birombereje.
Ingingo ya 110 :
- Ibimenyetso birombereje bigizwe n’imirongo iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri.
Bishobora kuba bigizwe na:
a) Umurongo udacagaguye;
b) Umurongo ucagaguye;
c) Umurongo udacagaguye n’umurongo ucagaguye ibangikanye.
2. Umurongo wera udacagaguye uvuga ko umuyobozi wese abujijwe kuwurenga.
Kandi birabujijwe kugendera ibumoso bw’umurongo wera udacagaguye, iyo uwo murongo utandukanya ibyerekezo byombi by’umuhanda.
- Umurongo ucagaguye uvuga ko buri muyobozi abujijwe kuwurenga, keretse mu gihe agomba kunyura ku kindi kinyabiziga, gukatira ibumoso, guhindukira cyangwa kujya mu kindi gice cy’umuhanda.
Iyo uduce tw’umurongo ucagaguye ari tugufi kandi twegeranye cyane, tuvuga ko umurongo ukomeza wegereje.
- Iyo umurongo wera ukomeje n’umurongo wera ucagaguye ubangikanye umuyobozi agomba kwita gusa ku murongo urushijeho kumwegera.
Umuyobozi warenze umurongo ucagaguye n’umurongo udacagaguye ibangikanye kugirango anyure ku kindi kinyabiziga ashobora kwongera kuyirenga kugira ngo asubire mu mwanya we ukwiye mu muhanda.
- Mu muhanda ufite igice banyuramo gikikijwe n’uduce tugari tudafatanye tw’ibara ryera, ibinyabiziga bigenda buhoro n’ibinyabiziga bitwara abantu muri rusange, bigomba kunyura muri icyo gice cy’umuhanda, bishobora nyamara kunyura mu gice gikurikiyeho ibumoso bishaka kunyura ku bindi binyabiziga bipfa gusa kugaruka mu mwanya wabyo ukwiye mu muhanda bikimara kubinyuraho.
- Igice cy’inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari agahanda k’amagare.
- Umurongo wera udacagaguye ushobora gucibwa ku nkombe nyayo y’umuhanda, umusezero w’inzira y’abanyamaguru cyangwa w’inkengero y’umuhanda yegutse kugirango biboneke ku buryo burushijeho.
- Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo y’umuhanda, umusezero w’inzira y’abanyamaguru cyangwa w’inkengero y’umuhanda yegutse, bivuga ko uguhagarara umwanya munini bibujijwe kuri uwo muhanda ku burebure bw’uwo murongo.
- Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango ugaragaze inkombe mpimbano yawo.
Igice cy’umuhanda kiri hakurya y’uwo murongo kigenewe guhagararwamo umwanya muto n’umwanya munini keretse kubyerekeye imihanda irombereje y’ibisate byinshi n’imihanda y’imodoka.
Intangiriro n’iherezo by’aho hantu hahagararwamo umwanya munini bishobora kugaragazwa n’umurongo wera udacagaguye wambukiranya umuhanda.
Imyanya ibinyabiziga bigomba guhagararamo ishobora kugaragazwa n’imirongo yera yambukiranya umuhanda.
- Mu gihe iyo mirongo nta kundi yagenwe, imirongo yera irombereje igomba kugira ubugari buri hagati ya santimetero 10 na santimetero 15, naho imirongo migari igomba kugira ubugari buri hagati ya santimetero 40 na santimetero 60.
Uburebure n’ubutandukane by’uduce tw’umurongo ucagaguye bizaba ku buryo bukurikiranye hagati ya metero 1 na metero 5 no hagati ya metero 3 na metero 15.
- Imirongo yera irombereje ishobora gusimburwa n’imitemeri hakurikijwe ibi bikulikira:
a) Umurongo udacagaguye ugizwe n’imitemeri y’ibara ryera cyangwa risa n’icyuma, iri mu ntera ngufi igenda ingana hagati yayo;
b) Umurongo ucagaguye ugizwe n’imitemeri y’ibara ryera cyangwa risa n’icyuma ishyizweho mu dutsiko muri two imisumari igashyirwa mu ntera ngufi kandi ikagenda ingana hagati yayo, utwo dutsiko twose natwo ubwatwo tukaba dutandukanijwe n’intera igiye isumbaho.
- Ibimenyetso by’agateganyo bigizwe n’imitemeri y’ibara risa n’icunga rihishije bishobora gusimbura imirongo yera irombereje, idacagaguye n’icagaguye hakurikijwe amabwiriza yashyizweho mu gika cya 11 cy’iyi ngingo.
Ibimenyetso by’a gateganyo bivanaho agaciro k’ibimenyetso birombereje byera biri ahantu hamwe.
ICYICIRO CYA II: Ibimenyetso byambukiranya.
Ingingo ya 111 :
- Umurongo mugari wera udacagaguye uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y’umuhanda werekana aho abayobozi bagomba no guhagarara akanya gato gategetswe babyeretswe n’icyapa n° B, 2 a, cyangwa na B,2b (STOP) cyangwa ikimenyetso kimurika cyerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda.
- Umurongo ugizwe na mpande-eshatu nyampanga zifite amasonga yerekeye aho abayobozi zireba baturuka kandi uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y’umuhanda werekana aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka, kugira ngo batange inzira hakulikijwe icyapa n° B,1 (mpandeshatu ifite rimwe mu masonga rireba hasi).
- Ahanyurwa n’abanyamaguru haciye imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo.
- Ahanyura abayobozi b’amagare n’aba velomoteri zifite imitende ibiri bambukiranya umuhanda haciye imirongo ibiri icagaguye igizwe na kare cyangwa ingirwamyashi by’ibara ryera.
- Imirongo yera yambukiranya umuhanda, igomba kuba ifite ubugari buri hagati ya santimetero 20 na santimetero 60.
Impande za kare zera zigomba kugira umubyimba uri hagati ya santimetero 40 na santimetero 60.
Ubutambike bwa mpande eshatu n’ubw’ingirwamyashi bugomba kugira ubugari buli hagati ya santimetero 40 na santimetero 60 kandi ubuhagarike bugomba kuba hagati ya santimetero 50 na santimetero 70.
ICYICIRO CYA III: Ibindi bimenyetso.
Ingingo ya 112:
- Uturangacyerekezo dutoranya tw’ibara ryera dushobora gushyirwa hafi y’amasangano.
Utwo turangacyerekezo twerekana igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira kugira ngo bagane mu cyerekezo cyerekanwa n’utwo turangacyerekezo.
Kandi mu masangano abayobozi bagomba gukulikira icyerekezo, cyangwa kimwe mu byerekezo byerekanwa ku gisate cy’umuhanda barimo.
- Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ukomeje ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera.
Utwo turangacyerekezo tumenyesha igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda bishobora gukoreshwa mu cyerekezo bajyamo.
- Ibyandikishijwe ibara ryera mu muhanda bishobora kuzuza ibyerekanwa n’ibyapa.
- Ibyerekezo binyuranye bishobora kwerekanwa ku bisate by’umuhanda.
- Aho ibinyabiziga bitwara abantu muli rusange bihagarara, ahabujijwe guhagararwa igihe hakulikijwe ingingo ya 33, 3, g, hashobora kugaragazwa n’ibishushanyo by’ibara ryera.
- Uturangacyerekezo n’inyuguti z’ibyanditse bigomba kugira nibura uburebure bwa metero 2 na santimetero 50 keretse aho imivuduko yo kwegera aho biri itarenga kilometero 50 mu isaha n’ubugari bwabyo bugomba kuba hagati ya santimetero 10 na santimetero 30.
- Imyanya y’aho ibinyabiziga bibujijwe kunyura cyangwa bitegeka ibinyabiziga kunyura mu cyerekezo iki n’iki, bishobora kugaragazwa ku butaka n’imirongo iberamye iteganye yera, ifite ubugari buli hagati ya santimetero 10 na santimetero 15 kandi itandukanijwe na santimetero kuva kuri 20 kugeza kuri santimetero 30.