Deprecated: Hook jetpack_pre_connection_prompt_helpers is deprecated since version jetpack-13.2.0 with no alternative available. in /home1/tohoz1kb/quiz.tohoza.com/wp-includes/functions.php on line 6078
UMUTWE WA VI: AMATEGEKO ANYURANYE. – Imyitozo n'Amasomo bya Provisoire

IGICE CYA MBERE: Amategeko Abanza
Iri teka rigenga uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, bwerekeye abanyamaguru, ibinyabiziga, inyamaswa zikurura, izikorera ibintu, cyangwa izo bagenderaho kimwe n'amatungo.

IGICE CYA KANE: IBIMENYETSO.
Muri iki gice uramenyeramo ibijyanye n'ibimenyetso byose byo mu muhanda. Murasangamo ibyapa, ibimenyetso bimurika n'ibimenyetso byo mu muhanda.

IGICE CYA GATANDATU: IMIGENZURIRE Y’IMITERERE Y’IBINYABIZIGA
Muri iki gice muramenya byose bijyanye n'imigenzurire y'imiterere y'ibinyabiziga.

IGICE CYA KARINDWI: KOMITE Y’IGIHUGU ISHINZWE UMUTEKANO MUHANDA

IGICE CYA MUNANI: GUFUNGA IBINYABIZIGA

IGICE CYA CYENDA: AMATEGEKO Y’INZIBACYUHO, AVANWAHO N’ATANGIRA GUKURIKIZWA.

UMUTWE WA VI: AMATEGEKO ANYURANYE.
About Lesson

Ingingo ya 115 :

Ibyapa byavuzwe kuva ku ngingo ya 92 kugeza kuya 103, kubyerekeye uko bikoze, amabara, ibigereranyo, n’ibyanditsweho bigomba guhura n’ingero zishushanyije mu migereka ya 1 kugeza kuwa 4 y’iri teka.

Ingingo ya 116 :

  1. Ku mihanda yagenwe na Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta, ibyapa biburira n’ibyapa byerekana bigomba kugaragazwa kuva bwije kugera bukeye n’urumuri rwihariye cyangwa n’amatara ku mihanda cyangwa n’ibintu ngarurarumuri; igihe ijuru rikeye, intera y’ahagaragara igomba kuba byibura metero 100.
  1. Kuri iyo mihanda nyine ibyapa bibuza n’ibitegeka bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe iyo abagenzi bagomba kubikurikiza  nijoro no ku manywa.
  1. Ibyapa B,7a na B,7b bigomba iteka kumurikwa cyangwa kugarura urumuri ku buryo bigaragarira nibura mu ntera ya metero 100 igihe ijuru rikeye.

Ingingo ya 117 :

Birabujijwe kwandika ku cyapa kigenga uburyo bwo kugendera mu muhanda ikintu cyose kidafitamye isano n’icyo kihabereye.

Nyamara  ibyapa  biburira  uretse  icyapa  n°  B,1  (amasangano  umuyobozi  agomba guhamo inzira abagenda mu nzira agiye kwinjiramo) n’ibyapa byerekana, bishobora gushyirwaho urwibutso rw’uwabitanze cyangwa rw’umuryango wemerewe gushyiraho ibyo  byapa,  urwo  rwibutso  rupfa  gusa  kudafata  umwanya  urenze  1/6  cy’ubuso bw’icyapa.

Ingingo ya 118 :

  1. Birabujijwe gushyira ku  nzira  nyabagendwa  ibyapa  byamamaza,  ibimenyetso biranga  cyangwa  ibindi  bikoresho  bituma  abayobozi  bahuma,  bibayobya, byerekana cyangwa byigana,  n’iyo byaba igice, ibyapa byakwitiranywa n’urikure n’ibyapa cyangwa bikagirira nabi ku buryo ubwo aribwo bwose akamaro nyako k’ibimenyetso bihuje n’amategeko.
  1. Birabujijwe kumurikisha itara rijya gutukura cyangwa rijya gusa n’icyatsi kibisi, ku cyapa cyose cyamamaza ikimenyetso kiranga cyangwa igikoresho cyose kiri ahantu ha metero 75 uvuye ku kimenyetso kimurika, ku buhagarike buri munsi ya metero 7 uhereye ku butaka.

Ingingo ya 119 :

Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri.

Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babona gusa iburyo bwabo iby’ibara ritukura cyangwa ibisa n’icunga rihishije naho ibumoso bwabo bakabona iby’ibara ryera.

Ingingo ya 120 :

  1. Uretse ibivugwa ku buryo bweruye muri iri teka, ibimenyetso byose biteganywa naryo bishyirwa gusa ku nzira nyabagendwa n’abo itegeko ribihera ububasha.

Iyo  amashami  y’umuhanda  alimo  ibinyabiziga  byinshi,  abapolisi  bashinzwe kubahiriza umutekano mugihe byihutirwa bashobora gushyiraho ibimenyetso bigenewe  kuyobya  ibigendera  mu  muhanda;  ibyo  bimenyetso  biherako bivanwaho iyo ibinyabiziga bitangiye kugenda ku buryo busanzwe.

Ibyapa bikoreshwa bisa na kimwe mu byatanzweho urugero n° A, 30 na A,31 biri ku ngereka n° 1 y’iri teka.

  1. Birabujijwe gukoresha  ibimenyetso  byerekeye  uburyo  bwo  kugendera  mu muhanda ibindi bitari ibiteganyijwe muri iri teka.
  1. Ibimenyetso byateganijwe muli iri teka n’ibyo byonyine bishobora gukoreshwa byereka abagenzi icyo bishaka kuvuga.
Join the conversation
Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare
× Tuvugane kuri WhatsApp!