Ingingo ya 113 :
- Ibimenyetso byerekana imirimo mu nzira nyabagendwa bishyirwaho n’uyikora.
Iyo hagomba gukoreshwa ibyapa byerekeye gutambuka mbere, ibyapa bibuza, ibyapa bitegeka, ibyapa byerekeye guhagarara akanya gato n’akarekare cyangwa ibimenyetso birombereje by’agateganyo byerekana ibisate by’umuhanda, ibyo bimenyetso ntibishobora gushyirwaho nta ruhushya rwa Perefe cyangwa urw’intumwa ye.
Urwo ruhushya rusobanura buri gihe ibimenyetso bizakoreshwa.
Ibimenyetso byo mu muhanda bigomba kuvanwaho n’ukora imirimo ikimara kurangira.
- Ibimenyetso by’inkomyi bishyirwaho:
– n’ubutegetsi bushinzwe inzira nyabagendwa, iyo ari inkomyi idaturutse ku muntu;
– n’uwateye iyo nkomyi.
Iyo uwateye iyo nkomyi atabikoze, ibyo bigomba gukorwa n’umutegetsi ushinzwe iby’umuhanda, amafranga yakoreshejwe muri iyo mirimo ashobora kwishyuzwa uwananiwe kuyikoresha.
Ingingo ya 114 :
- Iyo imirimo cyangwa inkomyi biri ahantu hatoya bigomba gushyirwaho ibimenyetso bikurikira:
a) hagati ya nimugoroba na mu gitondo amatara abishyiraho imbibi, abitandukanya kandi yaka ku buryo buhagije kugirango aboneke muri metero 150 byibura, igihe ijuru rikeye.
Amatara aba atukura ku mpande zambukiranya umuhanda uhereye k’umurongo w’indinganire w’umuhanda, kandi ayo matara akaba yera cyangwa asa n’amabara y’umuhondo ku ruhande cyangwa ku mpande z’uburebure bw’umuhanda abagenzi banyuramo.
b) hagati ya mu gitondo na nimugoroba, utubendera dutukura dufite byibura santimetero 50 z’uruhande.
Ikindi kandi, iyo hari imirimo ikorwa, ikimenyetso n° A,15 (imirimo ikorwa mu muhanda) gifite byibura santimetero 40 z’uruhande, gishyirwa kuri buri mpera ku buryo abahaza baza bakireba.2. a) – Igihe ikorwa ry’imirimo ribangamiye cyane cyangwa buke uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, ahakorerwa imirimo hagaragazwa ku buryo bukurikira:
– ahitaruye, ni ikimenyetso n° A, 15 (imirimo ikorwa mu muhanda);
– aho imirimo ikorerwa, n’uruzitiro ruri ku mpera zombi.
Iyo, kubera impamvu iyo ariyo yose, mu muhanda cyangwa igice cyawo bibujijwe kunyurwamo bidashobora kuzitirwa hose ku manywa, utubendera dutukura twongerwa ku burebure bw’uruzitiro kugirango tugaragaze neza ubugari bwose bw’ahadashobora kunyurwa n’abagenzi.
- b) Iyo mu muhanda, imirimo yihariye ubugari butuma abayobozi bagomba kuva mu mwanya wabo usanzwe kugirango bakomeze urugendo, ikimenyetso n° D,2 (ahategetswe kunyurwa) gifite akarangakerekezo kabogetse kareba hasi kuri dogere zenda kungana na 45 gishyirwa aho imirimo irangirira mu ruhande rugendwamo.
Iyo ubwo bugari budatuma ibisikana ry’ibinyabiziga bibiri rishoboka hagomba guteganywa ahabigenewe mu ntera zitegeranye kugira ngo abayobozi bashobore kuhahagarara.
Iyo myanya igaragazwa n’ikimenyetso n° D,1.c (kwirinda). Iba yegeranye bihagije umwe n’undi kugirango buri gice cy’umuhanda kiyitandukanya kibonwe neza mu burebure bwacyo bwose n’umuyobozi wegereye umwe muri yo mu burebure bwacyo bwose.
Uburyo bwo kugendera kuri buri gice bigengwa n’ibimenyetso n° B, 5 (birabujijwe kunyura mu mpatanwa iyo ikinyabiziga kiguturutse imbere) na n° B,6 (gutambuka mbere ku binyabiziga biturutse imbere).
c) Iyo kugenda byemewe gusa ku gice cy’umuhanda cyasigaye gishobora kugenderwamo, utuzitiro turi ku mpera y’aho imirimo ikorerwa ari naho bahera kubuzwa kugenda, rugomba kuzuzwa hagati yarwo n’ikimenyetso n° C,1 (icyerekezo kibujijwe kunyurwa n’umuyobozi wese).
d) Iyo bibujijwe kugenda mu byerekezo byombi by’umuhanda ukorerwamo imirimo, uruzitiro ruri kuri buri mpera zaho rugomba kugira hagati yarwo ibyapa n° C,2 a (birabujijwe kunyura mu byerekezo byombi ku muyobozi uwo ariwe wese) cyangwa icyapa n° C, 2b (birabujijwe kunyura mu byerekezo byombi ku muyobozi uwo ari wese, keretse abahatuye).
e) Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa, bigaragazwa kuva aho uhera no ku burebure bwawo wose n’icyapa cyerekana gishushanyije kuri n° E,5a cyangwa kuri n° E, 5C z’umugereka wa 4 w’iri teka.
Iyo aho umuhanda uyoborejwe atariho imirimo itangirira icyapa n° C, 2b gishyirwa iruhande rw’icyapa n° E, 5 a cyangwa E,5 c.
f) Kuva bwije kugeza bukeye, uruzitiro n’ibyapa biramurikwa kandi amatara atukura ashyirwa ku bugari bwose bw’igice cy’inzira nyabagendwa kitagendwamo kandi hagati ya rimwe n’irindi hakaba intera itarenze metero imwe. Ku burebure bw’uruhande cyangwa bw’impande abagenzi bagendaho 72ahakorerwa imirimo hashyirwa imbibi zigizwe n’amatara yera cyangwa yenda kuba umuhondo hagati y’itara n’irindi hakaba intera itarenze metero 30.
- Uruzitiro rugizwe n’umugozi ufite ubugari buri hagati ya santimetero 10 na santimetero 20, rumanitswe ku buhagarike buri hagati ya santimetero 80 na metero 1 na santimetero 10 uhereye ku butaka, cyangwa kigizwe n’urudandi rufite ubugari buri hagati ya santimetero 5 na santimetero 10.
Uwo mugozi n’izo ndandi bigabanyijwemo ibice bifite hafi santimetero 50, bitukura n’iby’umweru ku buryo bukurikiranye kandi biriho ibikoresho cyangwa ibintu ngarurarumuri.
- Ibyapa bikoreshwa mu kugaragaza ahakorerwa imirimo bigomba kuba bifite ibipimo bikulikira:
a) Ibyapa biburira: santimetero 90 z’uruhande, nyamara iyo bitewe n’aho bishyirwa icyo gipimo gishobora kugabanywa kugeza kuri santimetero 70;
b) ibyapa bibuza n’ibitegeka: santimetero 70 z’umurambararo.
Ibyo byapa bigomba kugaragazwa kuva bwije kugera bukeye n’urumuri rwihariye cyangwa n’amatara yo ku muhanda, cyangwa n’ibintu ngarura-rumuri; igihe ijuru rikeye, intera y’ahagaragara igomba kuba byibura metero 100.